Amerika: Yakatiwe gufungwa imyaka 40 nyuma yo kumena amabanga ya CIA

Uwahoze ari umukozi wa CIA(urwego rwo muri Amerika rushinzwe iperereza no gushaka amakuru) yakatiwe n’urukiko igihano cyo gufungwa imyaka 40 muri gereza nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gusohora amabanga ya CIA agatangazwa ku rubuga rwa WikiLeaks.

Joshua Schulte, w’imyaka 35 y’amavuko, wahoze ari umukozi muri CIA ushinzwe ibijyanye n’ikoranabuhanga (informaticien) yakatiwe gufungwa imyaka 40 muri gereza, nyuma y’uko ahamwe n’ibyaha byo kuba yarasohoye amabanga ya CIA mu mwaka wa 2017 ku rubuga rwa WikiLeaks. Ayo akaba ari yo makuru y’ibanga yari asohokeye rimwe mu buryo butemewe mu mateka ya CIA, nk’uko byasobanuwe mu birego yashinjwaga.

Ikinyamakuru ‘Le Soir’ cyatangaje ko mu 2016, Joshua Schulte yakoraga mu ishami ryihariye rishinzwe ubutasi bukorerwa kuri interineti, akaba yari yaratangiye gukora icyiswe « Vault 7 », ibikoresho by’ikoranabuhanga bifasha mu kugera kuri za ‘logiciels’ cyangwa no ku makuru abitse mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Urubuga rwa WikiLeaks rwatangiye gutangaza inyandiko zigera kuri 8.761 muri Werurwe 2017, bituma urwego rwa CIA rugira ibibazo bikomeye byo mu rwego rw’akazi.

Abashinja Joshua Schulte bemeza ko icyatumye akora ibyo ari ukwihorera kuri CIA, kuko yayishinjaga ko ubuyobozi bwayo butahagaze ku ruhande rwe mu gihe hari intambara z’imbere muri urwo rwego. Joshua Schulte yanahamwe n’icyaha cyo gutunga amashusho yo guhohotera abana, yabonetse mu gihe inzego zibishinzwe zari zagiye kumusaka iwe.Abashinjacyaha kandi bavuze ko kumena ayo mabanga ari bimwe mu "byasebeje" CIA mu mateka ya Amerika nk’uko byatangajwe na BBC.

Ishami ry’ubutabera muri Amerika ryatangaje ko Schulte w’imyaka 35, yagejeje kuri Wikileaks inyandiko zigera ku 8.761, ayo akaba ari yo makuru menshi yibwe icyarimwe mu mateka ya CIA. Yahakanye ibyo aregwa, ariko ahamwa n’ibyaha bitandukanye mu manza eshatu zitandukanye zabereye i New York muri 2020, 2022, na 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka