Shingiro: Abagabo bitabira kuboneza urubyaro baracyari mbarwa

Abagabo batatu gusa bo mu Murenge wa Shingiro, Akarere ka Musanze nibo bitabiriye kuringaniza urubyaro bakoresheje uburyo bwo kwifungisha burundu (vasectomy). Kuba ari bake cyane ngo biterwa n’imyumvire y’abagore babo banga ko bitabira kwifungisha burundu.

Umuyobozi w’ikigo Nderabuzima cya Shingiro, Nshimiyumugaba Thelesphore avuga ko abantu 42% ari bo bamaze kwitabira gahunda yo kuboneza urubyaro ariko abenshi bakaba ari abagore.

Ati “Dufite abaturage bayigannye (serivisi yo kuboneza urubyaro) bagera ku 1712 bangana na 42.2%, harimo abagabo bakoresheje vasectomy batatu gusa ariko dukomeza kubibakangurira”.

Abagabo bitabira kuboneza urubyaro ngo baracyari bake bitewe n’imyumvire y’abagore ku kuboneza urubyaro ku bagabo bakoresheje uburyo bwo kwifungisha burundu- dore ko aribwo bushoboka bwonyine ku bagabo- aho babifata nko gukona umugabo rero ugasanga abagore ubwabo ari bo babuza abagabo babo kubwitabira.

Ahishakiye Jean Nepomuscène, umwe mu bitabiriye kuboneza urubyaro avuga ko abana batagira ikibazo cyo kuvuzwa no kwiga kuko baba barateganyirijwe.

Ahishakiye yunzemo ati “Ikintu cyiza cyo kuringaniza urubyaro ni uko uba ufite abana bakeya ushobora kwishyurira mitiweli. Ikijyanye n’amashuri cya gihe umwana amaze gukura ageze muri secondaire uba waramuteganyirije kuko wabyaye bake ushobora kurera”.

Bamwe mu bagore bagannye serivisi zo kuboneza urubyaro barazishima. Mukampeta Pascasie, ni umubyeyi w’abana bane wo mu Murenge wa Shingiro, Akarere ka Musanze. Iyo umurebye ku maso ubona akiri muto ukaba utamenya ko abyaye imbyaro enye. Avuga ko umwana wa kabiri yamubyaye uwa mbere ari bwo acyuzuza umwaka umwe kubarera basa nk’aho bangana biramugora cyane.

Ni bwo yafashe icyemezo cyo kugana serivisi zo kuboneza urubyaro, abyara umwana wa gatatu undi afite imyaka ine bituma akomera agira imbaraga zo gukorera umuryango neza ubasha gutera imbere.

Mukampeta ahamya ko kuva yitabira gahunda yo kuboneza urubyaro, abana babayeho neza kandi abona umwanya wo gukora imirimo itandukanye iteza imbere urugo rwe, akaba abona ibyo bakeneye byose nk’ibyo kurya, imyambaro n’ibindi.

Mukampeta aragira ati “Ariko ubungubu nta kibazo umwana mugurira inkweto, ikayi n’ikaramu kuringaniza urubyaro byaramfashije kubahahira biranyohera”.

Imiryango itaritabiriye iyi gahunda usanga ifite abana benshi idafite ubushobozi bwo kurera ngo ibamenyera ibyo bakeneye byose.

Nshimiyimana Léonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka