Karongi: Bane bahagaritswe mu kazi bashinjwa amakuru y’ibinyoma kuri MUSA

Umuyobozi w’ubwisungane mu kwivuza (MUSA) mu Karere ka Karongi n’abakuriye amazone batatu, guhera tariki 18/12/2014, bahagaritswe ku kazi mu gihe cy’amezi atandatu bashinjwa kuba amakuru ajyanye n’uburyo bakira imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza ngo abusanya.

Ababaye bahagaritswe mu kazi mu gihe hagikorwa iperereza akaba ari Turatimana Phillipe wari Umuyobozi w’Ikigega cy’Ubwisungane mu karere, Niyomukiza Vedette wari umucungamutungo wa MUSA ku bitaro bya Mugonero, Icyitegetse Claudine Gatare wari umucungamutungo wa MUSA ku Kigonderabuzima cya Gatare na Muvunyi Samuel wari umucungamutungo wa MUSA ku Kigonderabuzima cya Karora.

Ibi byabaye nyuma y’uko ubuyobozi bw’intara bukoze isuzuma rya MUSA bugasanga hari ikinyuranyo mu mibare itangwa n’abakozi b’iki kigo cy’ubwisungane mu kwivuza mu Karere ka Karongi; nk’uko byemejwe na Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Caritas Mukandasira.

Guverineri Mukandasira avuga ko babaye babahagaritse mu gihe cy’amezi atandatu kugira ngo bakore iperereza ryimbitse. Ati “Abo ayo makosa azahama bazirukanwa burundu mu kazi.”

Iki kibazo cy’imibare ishidikanywaho mu bwisungane mu kwivuza mu Karere ka Karongi cyumvikanye mu gihe kari kamaze imyaka itanu yose kaza ku mwanya wa mbere mu rwego rw’igihugu muri Mutuel de Santé uretse umwaka ushize w’imihigo.

Nubwo muri iyi myaka yose Akarere ka Karongi kazaga ku mwanya wa mbere muri mutuelle ku kigero cya 100%, umukozi w’akarere atifuje ko izina rye rivugwa avuga ko Ikigega cy’Ubwisungane mu kwivuza cy’ako karere kirimo Pharmacie y’Akarere umwenda usaga miliyoni 400 kandi iri deni ngo rifata kuri iki gihe cy’imyaka itanu.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, ntiyabashije kuboneka kuri telefone ye ngo aduhe amakuru ahagije ku bivugwa kuri iki kibazo cy’imicungire mibi y’ikigega cy’ubwisungane mu kwivuza.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka