Gakenke: Habaruwe abantu basaga 250 barwaye amavunja

N’ubwo abantu bahora bashishikarizwa kugira isuku yabo naho batuye usanga hari aho batabikora neza, ku buryo bibaviramo kurwara amavunja ugasanga umuntu ntagishobora kugenda bitewe n’uko ibirenge byose biba byarafashwe n’amavunja.

Iki kibazo cy’isuku nke mu minsi ishize cyagaragaye no ku baturage batuye mu Karere ka Gakenke ubwo ubuyobozi bwako bwakoraga ibarura hakaboneka abantu bafite ibibazo by’amavunja bagera 256, n’ubwo bivugwa ko biganjemo abafite uburwayi bwo mu mutwe n’abandi bafite ibibazo bitandukanye ku buryo akenshi baba baratereranwe n’imiryango yabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Deogratias Nzamwita avuga ko hari ibyicyiro by’abaturage basanganwe amavunja gusa bakaba barahise bajyanwa kwa muganga kugira ngo bahandurwe.

Ati “iki ni ikibazo koko cyari cyagaragaye mu minsi yashize aho hari ibyicyiro bimwe na bimwe by’abaturage usanga wenda nk’imiryango yabo yarabataye, barimo abasaza n’abacecuru ndetse harimo na ba bandi bavuga ngo bafite ubumuga bwo mu mutwe bamwe bita ngo ni abasazi, mu mibare twari twabaruye mu minsi yashize twabaruye abagera kuri 256 ariko nibura bose bagejejwe kwa muganga ayo mavunja barayahanduye”.

Gusa ngo ikibazo si ukubavuza cyangwa kubahandura amavunja yabo, ahubwo ikibazo ni icyo gukora isuku yo mu rugo ku buryo inzego z’imidugudu zasabwe kugira ngo zijye zikurikirana abasaza n’abacecuru badashoboye bafashwe nko kuba bamena amazi mu rugo no mu mbuga, ku buryo iki kibazo cy’amavunja gicika burundu.

Ubwo ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke bwagiranaga ibiganiro n’abahagarariye amadini akorera mu karere kuwa 22/12/2014, bwabasabwe ko mu nyigisho batanga bajya banakangurira abakirisitu babo kwita ku isuku.

Pastor Eliazar Hakizuwiteka uyobora EER paruwasi ya Kiryamo muri Diocese ya Shyira, avuga ko icya mbere babanza kwigisha ari ubuzima bwiza butuye mu mubiri mwiza, kuko umuntu adashobora kuba adafite ubuzima bwiza ngo azabe umukirisito mwiza.

Ati “nkatwe nk’itorero icya mbere tubanza kwigisha ni ubuzima bwiza butuye mu mubiri mwiza, ntabwo rero umuntu yaba adashoboye kugenda arwaye invunja kubera kutagira isuku ngo azabe umukirisitu mwiza cyangwa umunyarwanda mwiza. Numva icyo dukwiye gukora nk’itorero tugomba kurushaho kwigisha isuku cyane cyane aho umuntu atuye cyangwa arara kurusha uko twakoraga”.

Bamwe mu baturage nabo bemeza ko akenshi kurwara amavunja biterwa no kutagira isuku ihagije ariko kandi ngo no kwirinda amavunja batuye mu nzu z’ibyondo ntibyoroshe bitewe n’uko akenshi baba begeranye cyane n’amatungo yabo kandi akenshi ngo niho imbaragasa zituruka.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ego koko. Amavunja mu baturage?
Abashinzwe isuku mu midugudu nibabafashe, babahe amasabune, babigishe n’isuku

josef yanditse ku itariki ya: 28-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka