Njyanama yanenze umuyobozi w’ibitaro bya Kirehe kuba atazi ibibazo byugarije ibyo bitaro

Inama Njyanama y’akarere ka Kirehe yateranye tariki 30/12/2014 yibanze ku mikorere mibi y’itangwa rya service ikomeje kugaragara mu bitaro bya Kirehe hafatwa ingamba zo kureba impamvu zibyo bibazo bitarenze ibyumweru bibiri.

Dr. Uwiringiyemungu Jean Nepomuscène umuyobozi w’ibyo bitaro aratungwa agatoki ko ari we nyirabayazana w’ibyo bibazo nyuma yo kwigira muri gahunda ze akaboneka igihe gito mu kazi bigatuma atabasha gusobanura ibibazo by’ingutu byugarije ibitaro ayoboye.

Abagize Njyanama y’akarere bakomeje kuvuga ko batumva impamvu umuntu ayobora ibitaro nawe ubwe atabibamo ngo amenye ibigenda n’ibitagenda ahubwo akirirwa muri gahunda ze ari nako akoresha zimwe mu modoka z’ibitaro mu nyungu ze.

Umuyobozi w'ibitaro bya Kirehe aratungwa agatoki kuba nyirabayazana wa serivise mbi.
Umuyobozi w’ibitaro bya Kirehe aratungwa agatoki kuba nyirabayazana wa serivise mbi.

Dr. Uwiringiyemungu ubwo yahabwaga ijambo yavuze ko atari azi ko mu bitaro ayoboye hari ikibazo gusa yemeye imitangire ya service itari myiza avuga ko igitera serivise mbi ari abarwayi benshi baza kwivuza nta mutuelle bafite.

Yakomeje agira ati “ibyo by’imitangire mibi ya serivisi ntabyo nari nzi, naho ibyo muvuga ngo nkoresha imodoka z’ibitaro ndumva nta kibazo kirimo kandi ntaho bihuriye na serivisi mbi itangwa akenshi mba nagiye ku ishuri, erega n’uwo nasimbuye ubwo twari mu ihererekenyabubasha nasanze ibyo bibazo bihari”.

Njyanama y’akarere yari iyobowe na Bugingo Emmanuel umuyobozi wa nyanama wungirije yamuteye utwatsi ivuga ko ikibazo cya mutuelle kiri rusange kandi ibindi bitaro hirya no hino mu gihugu bishimwa mu mikorere myiza mu gihe mu bitaro bya Kirehe hamaze iminsi havugwa imikorere mibi.

Ati “mu bitaro bya Kirehe hamaze iminsi havugwa imikorere mibi, imitangire ya serivise itari nziza itanezeza ababigana byaravuzwe mu itangazamakuru, byaravuzwe mu baturage babyivurizamo birarambiranye bigomba gukemuka byihuse”.

Njyanama yababajwe n'uburyo umuyobozi w'ibitaro atazi ibibazo byo mu bitaro ayoboye.
Njyanama yababajwe n’uburyo umuyobozi w’ibitaro atazi ibibazo byo mu bitaro ayoboye.

Mu babangamiwe n’imikorere mibi y’ibitaro bya Kirehe hari bamwe mu bagize Njyanama y’akarere aho umugore umwe muri bo yavuze uko yagiye kwivuriza muri ibyo bitaro abuze abamwitaho kandi arembye afata umugambi wo gutoroka ibitaro ajya kwivuriza i Kigali.

Undi nawe yavuze ko azi abagore bamwe baza kubyarira muri ibyo bitaro nyuma yo kubagwa bakagubwa nabi inda igatumba bagakizwa no kujya kwivuriza mu bindi bitaro.

Mu bidindiza imikorere myiza y’ibitaro hakomeje gutungwa agatoki umuyobozi wabyo aregwa kuba imbonekarimwe mu bitaro ayoboye ntanakurikirane n’imibereho y’abaharwariye ari nako muri izo gahunda ze akoresha imodoka z’ibitaro.

Depite Berthe Mujawamariya yanenze abakinisha ubuzima bw'abantu.
Depite Berthe Mujawamariya yanenze abakinisha ubuzima bw’abantu.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Murekatete Jacqueline mu ijambo rye nk’umuntu wahakoreye ubugenzuzi yavuze ko ikibazo cy’imikorere mibi igaragara mu bitaro bya Kirehe imaze gufata indi ntera.

Yagize ati “ni kenshi tujya mu bitaro bya Kirehe tukabagira inama kubyo bagomba gukosora, ibyinshi byagiye bijya mu buryo ariko ikijyanye na serivise nziza cyo tubona kidahinzuka zinzi icyakorwa”.

Yakomeje avuga ko mu bitaro usanga n’abakozi ubwabo bakora basa naho bigenga kuko umuyobozi w’ibitaro atabibonekamo ngo akenshi aba yigiriye muri gahunda zitazwi ari nako aba yatwaye n’imodoka y’ibitaro atabiherewe uburenganzira.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu, Tihabyona Jean de Dieu, yavuze ko uwo muyobozi bamugiriye inama kenshi yo kudakoresha imodoka z’ibitaro mu nyungu ze yanga kubireka bigera n’aho bamutegeka kuzandikaho amazina aziranga.

Depite Berthe Mujawamariya wari watumiwe muri iyo nama n’agahinda kenshi yavuze ko ibitaro bya Kirehe bimaze kugira isura mbi mu gihugu haba mu mitangire mibi ya serivise haba no mu bijyanye n’isuku.

Ati “aba bantu bagomba kwandikirwa nta mpamvu yo gukina ku buzima bw’abantu hagomba gufatwa ibyemezo udatanga serivise ave mu nzira udashaka kuvura abantu avemo, nawe muganga mukuru nta mpamvu yo kuzana mama wararaye ku buzima bw’abantu niba utabishoboye tanga ibihoho haze abandi, njye narahigereye ndeba amashuka abarwayi bararamo ndeba uko isima isa birarenze bikosorwe vuba”.

Ibitaro bya Kirehe.
Ibitaro bya Kirehe.

Bamwe mu baganga bavurira muri ibyo bitaro twaganiriye batifuje ko amazina yabo atangazwa baravuga ko akenshi imikorere mibi iterwa n’umuyobozi wabo ushaka gutonesha abakozi bamwe ndetse agatanga n’akazi nta piganwa rikozwe ari nako abandi ashaka kubakandamiza bigatera umwuka mubi mu mikorere.

Muzungu Gerald umwe mu bagize nyanama akaba n’umuyobozi w’akarere ka Kirehe yemereye Njyanama ko icyo kibazo nyobozi y’akarere igiye kugikurikirana bitarenze ibyumweru bibiri imyanzuro ikaba yagejejwe muri Njyanama.

Si njyanama n’abahavurirwa gusa babona imikorere mibi y’ibyo bitaro kuko hashize iminsi Minisitiri w’Ubuzima yandikiye ibigo nderabuzima bya Rutonde na Mahama byo mu karere ka Kirehe ibyihanangiriza ku birebana na serivise mbi zihatangirwa.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Abakozi bashinzwe Mutuelle ku Kigo Nderabuzima cya Kirehe by’umwihariko uwitwa MUNYABUGINGO bazakurikiranwe kuko bivugwa ko we adatinya no gutuka abarwayi bamuganye aho kubasobanurira ibyo basabwa. nabyo bizakurikiranwe.

thx

Alias Bugingo yanditse ku itariki ya: 7-01-2015  →  Musubize

iyo njyanama imanuke no mubigonderabuzima wenda akarengane kacika.kigarama hc ho hari amacakubiri ni itonehwa,ni itotezwa kuri bamwe. aho ibyo bikorwa nu umuyobozi?

mucyo yanditse ku itariki ya: 2-01-2015  →  Musubize

Ibyo njyanama yakoze izagumye ibisuzume neza.

Kalisa Jmv yanditse ku itariki ya: 2-01-2015  →  Musubize

Ibi ntibikwiye rwose,Nyjewe ibibera muri ibi bitaro najyaga mbyumva nkibaza niba ari mu Rwanda? kubera ko uyu muyobozi Uwiringiyimana afite amakosa yikorera atari ayo muri iki gihe; yibera i Muhanga aho kuba Kirehe, agenda mu modoka ifite Plaque ya IT bityo ntawe wayifata kubera ko ziriya plaque zigaragara nk’imodoka ya projet cyangwa ONG,atanga akazi mu bitaro nta piganwa ex, abaforomo barahari, customer care, hari n’abandi ,niba mugira ngo ndabeshya ababishinzwe babikurirane, gutuka abakozi b’ibitaro n’abacuisiniere ba PH atitaye ku myaka yabo.Mutabare!!!!!!!!!!

Munyarwanda. yanditse ku itariki ya: 2-01-2015  →  Musubize

ibi njyanam y’akarere yavuze ni ukuri ibitaro bya kirehe bifite ibibazo byinshi kandi bisaba ko akarere gahaguruka, reka turebe ibi babwiye gukosorwa ko bikorwa maze nibyanga imyanzuro izaza bazayitege

meza yanditse ku itariki ya: 31-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka