Komite y’abanyeshuri barahiriye kuyobora abandi mu Ishuri rikuru ry’Ubukerarugendo (RTUC), biyemeje ko bagiye guteza imbere imyigire yifashisha ikoranabuhanga, kugira ngo bigabanye umwanya abanyeshuri batakazaga bajya gushaka amanota kwa mwalimu.
Abanyeshuri 230 bigaga mu Ishuri rRikuru rya ISPG “Institut Superieur Pédagogique de Gitwe”, mu mashami ya Bio-medical, ubuforoma na computer science, kuri uyu wa 26 Gashyantare 2015, bashykirijwe impamyabumenyi zabo maze basabwa kurangwa n’ubwitange no kwakira neza mu ababagana kazi kabo.
Abanyeshuri 483 barangije mu mashami atandukanye mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri barakangurirwa gukoresha ubumenyi bahawe bagahanga imirimo mishya aho guhora basiragira hirya no hino basaba akazi.
Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi iragaragaza ko umubare w’abana bata ishuri ukomeje kwiyongera, kuko umwaka wa 2014 warangiye abanyeshuri 3296 bigaga mu mashuri abanza bayataye, ndetse abandi 2145 bigaga mu mashuri yisumbuye bayaretse.
Ubuyobozi bwa Groupe Scolaire Nyarugenge riri mu Kagari ka Burima, Umurenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango, ngo bwishimiye kuba Akarere ka Ruhango karabubakiye amashuri ajyanye n’igihe, nyuma y’uko bakoreraga mu mashuri ashaje yubatswe mu mwaka 1962.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodice arasaba ababyeyi n’abarezi gufatanyiriza hamwe bagahagurukira isuku y’abana.
Akarere ka Ngoma katashye ku mugaragaro ibyumba by’amashuri icyenda n’ubwiherero 12 byatwaye miliyoni zigera kuri 48, muri gahunda yihariye yo gusimbuza bimwe mu byumba by’amashuri bishaje.
Abanyeshuri barangije muri Lycée Ikirezi de Ruhango baravuga ko biteguye kujya ku isoko ry’umurimo kandi ko ubumenyi bahawe atari ubuzatuma biruka inyuma y’akazi, ahubwo bagomba gutinyuka bakihangira imirimo.
Abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Mudugudu wa Nyarutovu, Akagari ka Gitarama, Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga bavuga ko abana babo batiga amashuri y’inshuke kuko nta bushobozi bwo kubarihirira bafite.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bwiyemeje ko bugiye kujya bukemurira ibibazo by’abarezi ku mashuri bigishaho, hagamijwe kubafasha no kuborohereza mu bibazo bahura nabyo mu kazi.
Ababyeyi barerera mu ishuri rya G.S. St Joseph Muhato bavuga ko bahangayikishijwe n’uburyo umunyamabanga nshungamutungo, Karamira Jacques yananiwe kugaragaza irengero ry’amafaranga arenga miliyoni 1 n’ibihumbi 200 akandika avuga ko azayasubiza ikigo ariko imyaka ikaba ishize ari ibiri atarayagarura.
Umuyobozi w’Intara y’amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé arasaba abarimu gukorera ku mihigo kugira ngo babashe gutanga uburezi bufite ireme.
Bamwe mu barimu bo mu Karere ka Bugesera bahawe ibyuma by’ikoranabuhanga bya IPOD na Plan International Rwanda baratangaza ko bibafasha gutegura amasomo no kuyigisha mu rurimi rw’Icyongereza, bigatuma amakosa yo kuvanga indimi bakoraga atakigaragara nka mbere batarabihabwa.
Ishuri rikuru ryigenga y’Abadivantisiti b’abalayiki ya Kigali (INILAK) yashyikirije impamyabushobozi abanyeshuri 772 barangije mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza n’abandi 48 barangije mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza, mu muhango wabaye ku wa kane tariki 12/2/2015.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangije igenzura rigamije kureba uburyo ireme ry’uburezi n’isuku bihagaze mu bigo by’amashuri byose bikorera mu turere tuwugize.
Umugore w’ imyaka 44 n’umugabo w’imyaka 43 bo mu Karere ka Musanze bafashe icyemezo cyo gusiga abana n’abafasha babo mu rugo basubira ku ntebe y’ishuri kwiga imyuga, kugira ngo bazagire icyo bamarira imiryango yabo.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ishyigikiye uburezi butangwa mu mashuri y’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi, kuko bujyana n’ibyo igihugu kirimo guha imbaraga kugira ngo bisubize ibibazo bijyanye n’ubukungu hamwe n’imibereho y’abenegihugu.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru buratangaza ko umubare w’abanyeshuri bo muri gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 bafata amafunguro ya ku manywa ku ishuri wiyongereye muri uyu mwaka wa 2015, ukaba ugeze kuri 91,64%.
Mu rwego rwo kurengera ibidukikije ndese no kubyaza umusaruro imyanda, mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro ryo mu Karere ka Huye, IPRC-South, batangiye kubyaza ibisigazwa by’ibarizo imbaho (panneaux) zo kwifashishwa hakorwa ibikoresho bisanzwe n’ubundi bikorwa mu mbaho.
U Rwanda, kimwe n’ibindi bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara, rwemerewe inkunga igera kuri miliyoni 25 z’amadolari y’Amerika yo gukomeza gufasha mu guteza imbere ireme ry’uburezi n’uburezi kuri bose.
Ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro mu ntara y’iburasirazuba (IPRC East) ryatanze impamyabushobozi ku banyeshuri 231 barangije amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro guhera muri 2012.
Mu gihe mu turere tunyuranye two mu Ntara y’Amajyepfo gahunda yo kugaburira abana ku ishuri ikirimo ibibazo ku bigo byinshi, ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwo bwemeza ko yashobotse 100% ku buryo buri mwana wese ahabwa igaburo rya saa sita ku ishuri.
Urubyiruko rusanga 170 rwo mu cyaro nyuma yo kwigishwa imyuga itandukanye n’umushinga E.H.E (Education Health and Economy), rwemeza ko umwuga bize watangiye kubagirira akamaro bakiwiga bityo bagasaba ko mashuri y’imyuga yakegerezwa urubyiruko rwo mu cyaro.
Abanyeshuri bo mu Karere ka Gatsibo barangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye bakaba batarabona ibigo bakomerezaho nyuma yo gusaba ko bahindurirwa aho bari bashyizwe, bavuga ko bahangayikishijwe n’uko amasomo ari kubacika.
Ishuri rikuru ry’abadivantisti b’abalayiki rya Kigali (INILAK) ryiyemeje gukorana n’Ikigo giteza imbere ibaruramari (iCPAR), kugira ngo abaryigamo ndetse n’abaharangije amasomo ajyanye n’icungamari, bazajye bakorera impamyabushobozi y’umwuga w’ibaruramari iri ku rwego mpuzamahanga.
Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri abanza yo mo turere tugize intara y’Amajyepfo turimo utwa Kamonyi, Muhanga, Ruhango na Nyanza ntibavuga rumwe na Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda ku mibare y’abana ivuga ko bataye ishuri mu mwaka ushize wa 2014.
Muri uyu mwaka ibyumba by’amashuri abanza 34 nibyo bizubakwa mu rwego rwo kuvugurura amashuri ashaje, kimwe no kongera ibyumba aho bitari.
Ishuri rikuru ryigenga ry’Abalayiki b’Abadivantiste rya Kigali (INILAK), ishami rya Nyanza ryatanze impamyabushobozi ku banyeshuri 23 barangije icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master’s Degree) ku nshuro ya mbere, biyongera ku bandi 150 barangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor’s Degree).
Umuyobozi w’Intara y’amajyepfo, Munyantwari Alphonse arasaba abiga Filosofiya gukomeza kurangamira icyo bemera ariko bakanibuka ko hari n’ibindi bidatatirwa birimo umutekano w’igihugu, iterambere n’ibindi biteza imbere abanyarwanda.
Abanyeshuri babiri, Uw’imyaka 16 n’uw’imyaka 17 bafatanwe indangamanota z’impimbano barimo kuzisabisha ishuri mu rwunge rw’amashuri rwa Ntarama mu Karere ka Bugesera.