Juru: Ibyumba by’amashuri birimo kubakwa bizagabanya ubucucike

Ibyumba by’amashuri birimo kubakwa mu Murenge wa Juru mu Karere ka Bugesera ngo byitezweho kugabanya ubucucike bw’abana mu ishuri.

Uwamahoro Console, Umuyoboziw’Ikigo cy’Amashuri Abanza cya Rushibi kirimo kubakwaho ibyumba bibiri, avuga ko ikibazo cy’ubucucike cyatewe n’ubwiyongere bw’abaturage bimuwe mu Murenge wa Rilima ahazubakwa ikibuga cy’indege cya Bugesera.

Abaturage mu muganda wo kubaka ibyumba by'amashuri.
Abaturage mu muganda wo kubaka ibyumba by’amashuri.

Agira ati “Byatumye abaturage benshi bimuka bituma baza gutura aha maze abana baza kwiga muri iki kigo ku buryo umwaka ushize twari twakiriye abana 886 mu byumba 11 ariko ubu babaye 1032 kuko intebe imwe yicaraho abana batanu”.

Ni ikigo kimwe n’ibindi bigo mu Karere ka Bugesera, biri kubakwaho ibyumba by’amashuri hifashishijwe ingengo y’imari y’akarere ndetse n’imiganda y’abaturage.

Bamwe mu baturage twaganiriye, na bo bavuga ko bishimiye kugira uruhare mu kubaka amashuri kuko ngo bizongera ireme ry’uburezi buhabwa abana babo.

Siborurema Jean Pierre, umwe muri bo agira ati “Iyo abana biga bacucitse ntibabasha kwiga neza ndetse n’umwarimu ntabashe kubakurikirana neza”.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Bugesera ushinzwe Ubukungu , Rukundo Julius yasabye abaturage kuzuza vuba ibyo byumba kandi ko akarere inkunga yako izabageraho vuba.

Yagize ati “Akarere kazabaha isakaro n’ibindi bikoresho nk’isima, ibyuma n’ibindi mudashobora kubona ariko namwe ibyo mushoboye mugomba kubikora binyuze mu muganda”.

Ishui Ribanza rya Rushubi ryubatswe mu mwaka w’1989 ari ishami ry’Ishuri ry’Ikigo cy’AmashuriAibanza cya Mbuye, ariko muri 2003 kiza kuba ikigo cyihariye.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka