Icyicaro cy’ishuri rikomeye mu mibare kigiye kwimurirwa mu Rwanda

Icyicaro gikuru cy’Ishuri Rikuru ry’Afrika ry’Ubumenyi mu Mibare (AIMS), guhera mu mwaka utaha wa 2016, kigiye kwimurirwa mu Rwanda kivuye muri Afurika y’Epfo.

Prof. Neil Turok, watangije iryo shuri rizwi ku izina rya African Institute for Mathematical Sciences (AIMS), yabitangarije KT Press i Kigali, ku wa Kabiri, tariki ya 01 Ukuboza 2015, ubwo yari amaze kubonana na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.

Abanyeshuri bari mu myitozo ngiro muri Laboratwari ya kimwe mu bigo by'iri shuri (Ifoto/Internet).
Abanyeshuri bari mu myitozo ngiro muri Laboratwari ya kimwe mu bigo by’iri shuri (Ifoto/Internet).

Yagize ati “Twafashe umugambi wo kwimurira mu Rwanda icyicaro gikuru cya AIMS, tugikuye muri Afrika y’Epfo. U Rwanda rwageze kuri byinshi bikomeye mu myaka 20 ishize. (U Rwanda) Rwagaragaje ko rwakorerwamo ibijyanye n’ubumenyi ku mugabane wa Afrika.”

AIMS ni ishuri rikuru rikorera muri Afrika. Rikorerwamo ubushakashatsi mu bijyanye n’ubumenyi mu mibare. Ubu rifite icyicaro mu mujyi wa Cape Town ho muri Afrika y’Epfo ariko rifite andi mashami muri Senegal, Ghana, Cameroun ndetse na Tanzania.

Iri shuri rikuru, ryatangijwe mu mwaka wa 2003, ni umushinga uhuriweho n’amakaminuza azwi ku isi nka Cambridge, Cape Town, Oxford, Paris Sud XI, Stellenbosch na Western Cape University.

Iri shuri rikuru riteza imbere ubumenyi n’imibare muri Afrika, rifata abanyeshuri ndetse n’abarimu b’abahanga rikabongerera ubumenyi mu rwego rwo kubaka uburezi, ubushakashasti ndetse n’ikoranabuhanga muri Afrika.

Prezida Kagame, uzwi nka perezida ukunda ibijyanye n’ikoranabuhanga, yashyize imbere ubumenyi n’ikoranabuhanga mu mugambi we wo guteza imbere u Rwanda.

Prof. Turok, aganira na KT Press, yavuze ko icyo na bo bagamije ari ukugendera muri iyo nzira ya Prezida Kagame.

Yagize ati “Tubona u Rwanda nk’ahantu h’icyitegererezo ho kwigishiriza Abanyafurika bakiri bato bakaba indashyikirwa mu bumenyi n’ikoranabuhanga. Twizera ko uko u Rwanda ruteye, bizatuma iri shuri rikurura abafatanyabikorwa baturutse ku isi hose.”

Ikindi ni uko imyiteguro yo kwimurira ikicaro gikuru cya AIMS mu Rwanda iri kurangira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

arega nibindi bizaza ahubwo nibaduhe amakuru ahagije tuzetuhavome ubwobumenyi

yego yanditse ku itariki ya: 16-12-2015  →  Musubize

nikize iwacu maze abahanga muri africa bajye baza guhaha ubwenge iwacu

steven yanditse ku itariki ya: 3-12-2015  →  Musubize

Perezida wacu turamwera, si u Rwanda gusa ni Africa yose.

izere yanditse ku itariki ya: 2-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka