Abiga Inderabarezi basabwe kuba abarezi b’intangarugero

Abanyeshuri 2668 nibo bakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye mu mashuri nderabarezi mu bigo 18 mu Rwanda.

Hatangizwa ibizamini bya Leta ku banyeshuri bo mu mashuri nderabarezi, abari bagiye gukora basabwe kuzaba abarezi beza aho kuba abarozi.

Abayobozi mu mashuri nderabarezi batangiza ikizamini muri TTC Gacuba II
Abayobozi mu mashuri nderabarezi batangiza ikizamini muri TTC Gacuba II

Iki gikorwa ku rwego rw’igihugu ku mashuri ndebarezi, cyatangirijwe mu karere ka Rubavu mu ishuri rya TTC Gacuba II kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2015.

Professeur Niyomugabo Cyprien uyobora ishuri ry’uburezi muri Kaminuza y’u Rwanda ishuri nderabarezi,yasabye abakandida kuba abarezi beza bazatanga umusanzu mu iterambere ry’u Rwanda.

Abanyeshuri ngo bazaba umusemburo mu iterambere ry'uburezi
Abanyeshuri ngo bazaba umusemburo mu iterambere ry’uburezi

Yavuze ko abarezi batandukanye n’abandi kuko bafasha mu kwigisha abandi kandi umurezi ashobora kuba umurezi nyakuri cyangwa umurozi.

Yagize ati “Aba ngaba ni abarezi, ni abantu bagiye kujya mu burezi. Ubutumwa tubaha ni uko igihugu kibatezeho byinshi. Ni abantu badasanzwe.

Ababwira yagize ati “Ni mwebwe mugiye kuba intumwa zizahindura iki gihugu kuko muzajya kwigisha mu mashuri abanza kandi ubumenyi twabahaye ntago ari ukwiga bisanzwe ni ukwiga byo kugira ubumenyingiro, imico n’imyifatire y’umurezi bitandukanye n’abandi banyeshuri basanzwe.”

Yongeyeho ko umurimo bagiye gukora iyo ukozwe neza ugira akamaro naho iyo ukozwe nabi upfa kandi ukica benshi.

Biteguye gutsinda ibizamini bya Leta
Biteguye gutsinda ibizamini bya Leta

Yagize ati “Muzi ko hari imvugo Abanyarwanda bajya bavuga bisekereza bati “umuntu ashobora kuba umurezi cyangwa akaba umurozi. Ni ukuvuga ko uburezi ari umurimo udasanzwe nk’uw’abaganga, ni imirimo ujyamo ufite umutima nama, si uwo kujya kwiga gusa.

Hari urwo rukundo, hari n’imyitwarire n’indangagaciro zigomba kukuranga nk’umurezi.”

Abanyeshuri barimo gukora ibizamini mu mashuri nderabarezi bavuze ko biteguye kuzubahiriza ibyo basabwe kuko babyigishijwe.

Ngendahayo Gombaniro agira ati “Amasomo yose twarayafashe tuyarangiza. Twimenyereje igihembwe cyose. Umuntu wese dufite ubushobozi bwo kumwigisha dukurikije imyaka ye.”

Prof. Niyomugabo yasabye abanyeshuri kuba abarezi beza bazagirira akamarou Rwanda
Prof. Niyomugabo yasabye abanyeshuri kuba abarezi beza bazagirira akamarou Rwanda

Uwayisabye Liliane yatangaje ko biteguye kuzaba abarezi beza bazagirira akamaro igihugu kuko babyigishijwe.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

tubitezemo abarezi beza barerera urwababyaye

Ndamukunda yanditse ku itariki ya: 13-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka