Nyanza: Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda yatashye inyubako y’ishuli

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Kiyokazu Ota yatashye inyubako y’ishuli rya Nyanza Peace Academy riherereye mu Karere ka Nyanza.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa gatatu tariki 4 Ugushyingo 2015 wanahuriranye n’umuhango wo gusoza amasomo ku banyeshuli b’inshuke baharangije bakaba biteguye kujya mu mashuli abanza.

Ambasaderi Ota afungura ku mugaragaro iri shuri.
Ambasaderi Ota afungura ku mugaragaro iri shuri.

Iyi nyubako y’ishuli yatashye ku mugaragaro na Amabasaderi w’u Buyapani mu Rwanda yuzuye itwaye akayabo ka miliyoni zisaga 61 z’amafaranga y’u Rwanda igenewe uburyamo bw’abanyeshuli biga muri icyo kigo cya Nyanza Peace Academy.

Ambasaderi Ota yishimiye ubufatanye buri hagati ya Leta y’u Buyapani n’u Rwanda avuga ko bugaragarira mu bikorwa byo guteza imbere uburezi. Yijeje iki kigo kuzakomeza kukiba hafi bakagitera inkunga muri gahunda yo kuzamura ireme ry’uburezi mu bana bahiga.

Bamwe mu bana barangije amasomo y'inshuke.
Bamwe mu bana barangije amasomo y’inshuke.

Yagize ati “Leta y’u Buyapani yishimira ko uburezi butera imbere niyo mpamvu tuzakomeza gushyigikira ibikorwa byabwo bigaterwa inkunga”.

Muri iki kigo cya Nyanza Peace Academy hari n’Abayapani bahigisha mu rwego rwo gushyigikira uburezi bw’abana b’inshuke barimo n’abiga mu mashuli abanza.

Ibitanda byagejejwe muri iyi nyubako yatashwe.
Ibitanda byagejejwe muri iyi nyubako yatashwe.

Bamwe mu babyeyi barerra muri iki kigo banitabiriye uyu muhango bashimye intera iri shuli rigezeho bavuga ko bashimishwa no kubona abana babo bahiga hari icyo bagenda biyungura mu bwenge.

Ikigo cya Nyanza Peace Academy cyashinzwe mu 2011 ritangirana abana 32 kuri ubu mu mwaka wa 2015 gifite abana 302 nk’uko Rukeratabaro Celestin umuyobozi w’icyo kigo abivuga.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka