Barasaba ishuri hafi ngo abana baruhuke kuzamuka imisozi

Abatuye mu Mudugudu wa Kabahushi mu Kagari ka Sakara mu Murenge wa Murama barasaba kwegerezwa amashuri kuko baterwa impungenge n’abana bato biga kure bazamuka imisozi.

Hakizimana Gervais, umwe mu babyeyi, avuga ko ishuri ribegereye riri muri mu birometro bitatu ugereranyije ari kurigeraho na bwo bigasaba kuzamuka imisozi idatuwe, irimo ibibuye ku buryo ngo igihe cy’imvura abana banyagirwa.

Abaturage baremera uruhare rwabo ariko hakubakwa amashuri kugira ngo abana babo baruhuke kurira imisozi bajya ku ishuri.
Abaturage baremera uruhare rwabo ariko hakubakwa amashuri kugira ngo abana babo baruhuke kurira imisozi bajya ku ishuri.

Yagize ati “Duhorana impungenge cyane nk’igihe cy’imvura ugasanga banyagirirwa muri uwo musozi kuko ntutuwe. Ikindi nk’abana biga mu myaka yo hasi usanga amaguru yabo aba atarakomera, hari ubwo bibagora kuhamanuka abandi bakagwa bakavunika.”

Abaturage ngo bandikiye Njyanama y’Umurenge wa Murama bayisaba kubakorera ubuvugizi ku Karere ka Ngoma ngo begerezwe ishuri byibuze amashuri atatu abanza nibukira kugira ngoabana bajye babanza gukomera amaguru.

Abatuye uyu mudugudu bavuga ko baramutse bemerewe ishuri byinshi babyikorera,ngo kuko nyuma yo kwiyubakira ishuri ry’irerero ry’abana,ubu bamaze kubona ikibanza cy’ahazubakwa ayo mashuri basaba kandi ko ngo basaba ubufasha bw’isakaro gusa ndetse n’abarimu.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Murama buvuga ko buri gukora ubuvugizi ngo muri uyu mudugudu hagezwe ishuri kuko ngo babona rikenewe kandi n’abaturage bakaba bafite ubushake bwo kubyikorera k’ubufatanye n’ubuyobozi.

Buhiga Josue, Umunyamabanaga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama, avuga ko na njyanama y’umurenge iherutse kwiga kuri icyo kibazo.

Agira ati “Twabishyize muri vision y’umurenge ko byibuze hazubakwa amashuri atatu abanza. Njyanama yashyizeho komisiyo yo kubyiga kandi natwe dukomeje ubuvugizi mu karere.”

Abaturage bo bamaze gutangira igikorwa cyo gushomba amabuye binyuze mu bikorwa by’umuganda, ikibanza na cyo kikaba cyarabonetse ku buryo abaturage bavuga ko bategereje kwemererwa ngo batangire kubaka.

Umudugudu wa Kabahushi ushimwa n’ubuyobozi ko bashyira hamwe ndetse bukemeza budashidikanya ko n’ayo mashuri bazabasha kuyiyubakira bafatanije n’ubuyobozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka