Abajyaga gushakira ireme ry’uburezi mu mahanga, babonye igisubizo mu ishuri rya HOPE ACADEMY.
Ababyeyi batuye mu karere ka Gakenke basanga umwana w’umunyeshuri adakwiye kwemererwa gutungira terefone kw’ishuri, kuko itatuma akurikirana amasomo nkuko bikwiye.
Abanyeshuri 300 bayoboye abandi muri kaminuza, berekeje i Nkumba muri Burera kwiga uburyo bazakira abashya batangira Kaminuza muri uyu mwaka.
Impunzi zo mu nkambi ya Mahama mu karere ka Kirehe zishimira amasomo ziri guhabwa kuko zizera ko azabafasha mu bumenyi.
Minisiteri y’Urubyiruko (MYICT) itangaza ko ababyeyi bataye inshingano zabo zo kurera, bari mu byatumye urbyiruko rurushaho kwangirika kubera ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
Ihuriro ry’amakoperative y’ababoshyi bo mu karere ka Ngororero ryashinze ishuli ryigisha ubukorikori ku rubyiruko n’abakuze babyifuza, mu rwego rwo kuzamura ishoramari ry’akarere.
Ababyeyi bo mu murenge wa Nkomane, barifuza ko mu duce tw’ibyaro hakwiye kubakwa amashuri y’inshuke, kuko abana hari igihe habura ababitaho, bityo bakirirwa bazerera aho bashobora guhura n’ababahohotera cyangwa bakabakoresha n’imirimo ivunanye.
Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri yegamiye kuri leta abarizwa mu karere ka Gakenke, bahangayikishijwe n’uburyo amasoko asigaye atangwa kuko bisigaye bituma ba rwiyemezamirimo bazamura ibiciro bitandukanye n’ibyo baguriragaho mbere.
Abakozi 125 bakora mu ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro muntara y’Iburasirazuba (IPRC East) bashoje itorero ry’abatoza b’intore, biyemeza guhuza ubumenyi butandukanye bafite mu gushaka ibisubizo by’ibibazo igihugu gifite.
Abana bafite ubumuga bwo mu mutwe baratabarizwa kugira ngo umuryango Nyarwanda ubahe uburenganzira bwo kwigishwa no kwitabwaho kimwe na bagenzi babo batabufite, kuko bashobora kugirira akamaro igihugu.
Kuri uyu wa 4 Kanama 2015, mu Rwanda hatangijwe urubuga rwa interineti rwitwa www.practice4ne.com, ruzajya rufasha abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye gusubiramo amasomo baba bigiye mu ishuri.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe buranenga bamwe mu barimu basigaye barangwaho ubusinzi bukabije n’ibindi bikorwa bigayitse bibangamira ireme ry’uburezi akarere kaba kifuza kugeraho.
Abagize Kompanyi yitwa “House of Technology Ltd” baravuga ko uburyo bushya barimo guhuguramo abarimu bwo kwigisha amasomo cyane cyane ay’ubumenyi (Sciencies) hifashishijwe ikoranabuhanga buzatuma abanyeshuri barushaho gusobanukirwa n’ibyo biga, bityo ikibazo cy’ireme ry’uburezi rikunze gukemangwa mu Rwanda kigakemuka.
Ishuli rikuru ryo guteza imbere amategeko (ILPD) ryo mu karere ka Nyanza, ryakiriye abanyeshuli 63 biganjemo abanyamahanga baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’Afurika ku mugoroba wo kuri uyu wa 21 Nyakanga 2015.
Abanyeshuri biga mu ishuri ryisumbuye rya Mushubati ryubatse mu murenge wa Mwendo akarere ka Ruhango, baravuga ko umwanda uterwa no kutagira ubwiherero busukuye utuma imyigire yabo itagenda neza.
Benshi mu rubyiruko rwo mu karere ka Gisagara bavuga ko kwiga imyuga byaje ari igisubizo ku buzima bwabo, kuko hari abacikirizaga amashuri kubera ibibazo binyuranye ugasanga nticyo bimariye, ariko ubu bakaba biga imyuga bakabona imirimo.
Abanyeshuri basaga 60 bigaga ibijyanye n’ubumenyingiro muri Paruwasi Gaturika ya Nyamasheke basoje amasomo bari bamazemo imyaka ibiri bahabwa impamyabumenyi ndetse bahabwa n’ibikoresho by’ibanze bazaheraho bifite agaciro ka miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda.
Nyuma y’uko ubushakashatsi bwo muri 2011 bw’ikigo mpuzamahanga gikora ubushakashatsi ku mibereho y’abantu, RTI, bugaragaje ko mu Rwanda abanyeshuri 15% barangiza umwaka wa gatatu w’amashuri abanza batazi gusoma ikinyarwanda, mu bigo by’amashuri abanza, imyigishirize y’Ikinyarwanda yarahindutse ku buryo abana basigaye (...)
Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera butangaza ko Kaminuza y’Ubuvuzi, University of Global Health Equity (UGHE), izubakwa muri ako karere mu Murenge wa Butaro, biteganyijwe ko izatangira kubakwa mu kwezi kwa Nzeri 2015.
Umuryango nterankunga w’Abadage uzwi ku izina rya GIZ, wahaye ibikoresho by’ishuri ibigo 10 by’amashuri yigisha ubumenyingiro muri Kigali, bizifashishwa mu guha abanyeshuri amahugurwa azabafasha guhitamo neza ibyo bifuza kwiga n’imirimo bifuza gukora.
Mu gihe umushinga uteza imbere gusoma kwandika no kubara, L3 “Litteracy, Language and Learning”; ufasha ibigo by’amashuri abanza mu buryo bushya bwo gutanga amasomo hifashishijwe terefone uvuga ko terefone ari imwe mu mfashanyigisho zatuma uburezi bugira ireme, abarezi bo mu mashuri abanza na bo bemeza ko kwifashisha (...)
Gahunda yo kwiga imyuga ku buntu hagamijwe ko abantu babona ubumenyi bwo guhanga imirimo mishya ari benshi yatangijwe mu bigo byigisha imyuga, mu Karere ka Huye yitabiriwe n’abatari bakeya biganjemo abarangije amashuri yisumbuye bitegura kujya muri kaminuza.
Ishuri Rikuru rya KIM (Kigali Institute of Management) rigiye gutangiza icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters) n’amashami mashya ritagiraga mu mwaka w’amashuri wa 2015- 2016, ngo bikazatuma rireka kwitwa Ishuri rikuru (Institute) ahubwo rikitwa Kaminuza (University).
Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Kibangu ruherereye mu murenge wa Ngoma ho mu karere ka Nyaruguru, arakekwaho guha akazi umwarimu utagira amasomo yigisha ngo bakanafatanya kunyereza ibiryo bigenewe gutunga abanyeshuri.
Ubushakashatsi buherutse gukorwa na Kaminuza ya Kigali (University of Kigali) mu Karere ka Musanze ngo bwasanze ababarirwa muri 90% barenga Intara y’Amajyaruguru bajya gushaka amakaminuza ngo batishimiye kujya kwiga ahandi bituma iyi kaminuza ihashyira ishami ryayo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero n’umufatanyabikorwa wako mu iterambere PIMA, wita ku gukurikirana amakuru no gukora ubuvugizi kuri Politiki za Leta bamaze gufata imyanzuro yarushaho gukemura ikibazo cy’abana biga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 badafata amafunguro ku ishuri.
Urubyiruko 118 rwo mu Murenge wa Busogo rwarangije urugerero, rurasabwa gukura amaboko mu mufuka, rugakora rugahera ku mirimo yo hasi yitwa ko isuzuguritse idasaba igishoro kinini kugira ngo rwiteze imbere
Abanyeshuri n’abarezi bo ku Rwunge rw’Amashuri rwa Gatizo, ruherereye mu Murenge wa Gacurabwenge, batangaza ko inyigisho bakura mu mahuriro y’abanyeshuri “Clubs scolaires”, zibafasha kumenya icyerecyezo cy’igihugu kandi na bo bagafasha mu kukigeraho.
Ingabo z’u Rwanda zubakiye amashuri abanyeshuri bo mu murenge wa Rubaya wo mu karere ka Gicumbi baruhuka urugendo rwa km 12 bakoraga bajya kwiga. Bije bikurikira icyumweru barimo muri aka karere cyahariwe ingabo, aho bari gutanga ubuvuzi butandukaye ku buntu.
Bamwe mu banyeshuri biga mu rwunge rw’amashuri rwa Kibangu rwo mu karere ka Nyaruguru, baratangaza ko babangamiwe no kuba nta laburatwari ikigo gifite ibafasha gushyira mu bikorwa ibyo biga, bakavuga ko bituma batumva neza ayo masomo nk’uko bikwiye.