Kuva mu kwezi kwa gatandatu umwaka wa 2014, kimwe no mu yandi mashuri yo mu gihugu, mu Karere ka Rulindo hatangijwe gahunda yo kugaburira abana mu bigo by’amashuri, ikaba yarafashije abana benshi cyane abakomoka mu miryango ikennye, aho bavuga ko nta mwana ucyanga kujya ku ishuri kubera ikibazo cy’inzara.
Ubuyobozi bw’Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro, INES-Ruhengeri (Institute of Applied sciences) butangaza ko bwashatse ibikoresho bihagije n’abarimu bagomba gutegura abanyeshuri bakarangiza bafite ubumenyi n’ubushobozi bukenewe ku isoko ry’umurimo kugira ngo bagire umusanzu batanga mu gukemura ibibazo by’igihugu.
Ku bufatanye bwa Polisi y’igihugu n’abaturage b’Akarere ka Nyagatare hagiye kubakwa ibyumba by’amashuri 24 ndetse n’ubwiherero.
Ishuri ry’umuziki ryo ku Nyundo ryafashe abanyeshuri 30 bashya bagiye kwigishwa amasomo ajyanye n’ubuhanzi bw’ubunyamwuga, riboneraho no kumurika urwego rushimishije abamazemo umwaka umwe batangiye bamaze kugeraho.
Umuyobozi w’akarere ka Burera aburira abayobozi b’ibigo by’amashuri bo muri ako karere ko ikigo kitazatsindisha umwana n’umwe mu byiciro by’amashuri abanza, ikiciro rusange ndetse n’ay’ibisoza amashuri yisumbuye, uyobora icyo kigo azahagarikwa kukiyobora abandi babishoboye bakiyobora.
Mu gihe habura iminsi mike ngo umwaka w’amashuri 2015 utangire, mu mirenge itandukanye yo mu Karere ka Burera hagaragara ibyumba by’amashuri bitari byuzura kandi bigomba kuzigirwamo.
Rumwe mu rubyiruko rwo mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Gatsibo rwemeza ko kwitabira amasomo y’imyuga bizarufasha kwiteza imbere mu buryo butandukanye, kandi ko mu gihe ruzaba rurangije aya masomo ruzaba rutandukanye n’ubushomeri burundu kuko ruzahita rutangira kubyaza umusaruro ubumenyi rukuye mu bigo by’imyuga.
Nyuma y’igihe kirekire abakeneye kwiga imyuga mu karere ka Ngororero bajya kuyigira ahandi naho abadafite amikoro bakayiga ku buryo bwa gakondo, mu mwaka wa 2014 habonetse amashuri abiri anafite ibikoresho bigezweho.
Hirya no hino mu gihugu hari bamwe mu bakobwa bakitinya ku bijyanye n’ibyo bahitamo kwiga cyangwa imirimo bakora babyitirira ko bigomba gukorwa n’abahungu gusa.
Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Nyaruguru bavuga ko kuba muri aka karere nta mashuri y’inshuke ahagije ahari ngo bituma abana bagejeje igihe cyo kwiga babura icyo bakora bakirirwa bazerera.
Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri bya gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 (12ybe) byo mu Karere ka Huye bavuga ko hari abanyeshuri bangiza ibikorwaremezo byo ku mashuri bigaho, batumwa ababyeyi kugira ngo bazabirihe bagahitamo guta ishuri. Icyo gihe igikurikiraho ngo ni ukujya kwingingira umunyeshuri kugaruka.
Akarere ka Gakenke gafite ideni ry’amafaranga miliyoni 31 n’ibihumbi 300 ajyanye n’ibikorwa byo kubaka ibymba by’amashuri nyamara bimwe mu bikorwa yari ateganyirijwe gukora ntibyarangiye.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyingiro (WDA) cyatanze impamyabushobozi ku banyeshuri cyakoresheje ibizami mu myuga n’ubumenyingiro kuva cyakwegurirwa ubwo ubushobozi mu mwaka wa 2011.
Abatuye umurenge wa Murama ho mu karere ka Ngoma,barasaba ko ishuri ryahoze ricumbikira abanyeshuri rya ES.Rukira,ryahindurwa ishuri ry’imyuga kuko inyubako ziri shuri ziri kononekara kubera amashuri atagikoreshwa yose kandi yaratwaye ingufu ababyeyi na leta yubakwa.
Umuyobozi w’akarere ka Huye, Eugène Kayiranga Muzuka, aratangaza ko aka karere kafashe ingamba z’uko abarimu bazajya bakarabya abana baje ku ishuri basa nabi, nyuma y’aho inama y’umushyikirano iherutse yemereje ko isuku ikwiye kwitabwaho.
Ikigo cy’urubyiruko cy’i Kayonza “Kayonza Youth Friendly Center” kiri kwigisha imyuga urubyiruko 480 muri gahunda cyihaye yo gufasha urubyiruko kwivana mu bushomeri.
Inama yahuje abayobozi bashinzwe uburezi n’umuyobozi w’akarere ka Rusizi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ku wa 24/12/2014, yibanze ku isuku nkeya igaragara mu bigo by’amashuri harimo ibiheri byateye abanyeshuri aho barara.
Ubuyobozi bw’Ishuri ribanza rya Centre Scolaire Turere ibibondo riri mu mujyi wa Ruhango ryashinze ihuriro ry’abanyeshuri bagiye bahiga ariko ubu biga ku bindi bigo rigamije gukomeza guhuriza hamwe uru rubyiruko, ari nako bagaruka kwita kuri barumuna babo hagamijwe guteza imbere ireme ry’uburezi.
Mu gihe cy’ibyumweru bitatu urubyiruko ruri mu biruhuko rumaze rwitabira urugeroro, ruravuga ko rumaze gutozwa ibintu byinshi rubano ko bizarugirira akamaro imbere hazaza, rugashimira cyane uwazanye gahunda yo guhuriza hamwe urubyiruko mu gihe cy’ibiruhuku.
Bimaze kugaragara ko abenshi mu bana b’abakobwa iyo batwaye inda zitateguwe, amahirwe yabo yo gukomeza amashuli aba asa n’arangiriye aho akaba ariyo mpamvu hatangiye ubukangurambaga kuri icyo kibazo.
Urubyiruko nk’imbaraga z’igihugu n’abayobozi b’ejo rufite uruhare mu kwimakaza no guteza imbere amahame y’imiyoborere myiza, bityo bakore ubushakashatsi bugamije kongera umusaruro n’imibereho myiza y’umunyarwanda.
Minisitiri w’uburezi mu Rwanda, Prof Silas Lwakabamba ari kumwe n’umunyamabanga wa Leta uhoraho muri iyi minisiteri bahagarukijwe no kuganira n’inzego zishinzwe uburezi mu Ntara y’Amajyepfo mu rwego rwo kurushaho kuzamura ireme ryabwo.
Abanyeshuri barangije amasomo mu ishuri rikuru ryigisha ibijyanye no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no kurengera ibidukikije rya KItabi (KCCEM), baremeza ko ubumenyi bahakuye butazabafasha gukora neza imirimo gusa ahubwo ko bahakuye n’imishinga yo kurengera urusobe rw’ibinyabuzima izatanga n’akazi.
Ubuyobozi bw’ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro mu ntara y’Iburasirazuba IPRC-EAST buratangaza ko gahunda yo gukundisha abana umwuga yageze ku ntego zayo.
Bamwe mu babyeyi batuye mu karere ka Gakenke bemeza ko hari bagenzi babo bakora imirimo y’ubuhinzi bityo bakumva ko n’abana babo bakuze aribyo bakora ntacyo byaba bitwaye bigatuma batabajyana ku ishuri.
Abanyeshuri bashoje amashuri yisumbuye babona nta mpungenge bafite yo guhura n’ikibazo cy’ubushomeri kuko ngo bizeye ubumenyi bakuye mu masomo cyane cyane ajyanye no kwihangira imirimo.
Ntahonkiriye Epimaque wo mu Murenge wa Hindiro mu Karere ka Ngororero avuga ko yafashe icyemezo cyo gusubira mu ishuri nyuma yo gusanga kutiga byaradindije iterambere ry’urugo rwe, kandi akaba afite ubutaka butoya bwo guhinga.
Abana biga mu mashuri yisumbuye barihirwa n’Imbuto Foundation basuye ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro (IPRC-South) tariki ya 07/12/2014, mu rwego rwo kubereka agaciro n’impamvu Leta y’u Rwanda ishyira ingufu mu kwigisha amasomo y’ubumenyingiro.
Gahunda yo kugaburira abanyeshuri biga amashuri y’uburezi bw’imyaka 12 (12-YBE) ngo uretse kurinda abana isari, gusangirira hamwe bigira uruhare kandi mu kubatoza gukundana no kubana neza bigereranwa na gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” ku bantu bakuru.
Abayobozi b’inzego zitandukanye ku rwego rw’igihugu n’intara y’Iburengerazuba bahagurukijwe no kureba ibibazo bituma abana bata amashuri abandi bagasibizwa mu buryo butumvikana.