Bamwe mu bana biga mu kigo kigisha abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga giherereye mu kagari ka Ngoma, Umurenge wa Ngoma ho mu Karere ka Huye, barasaba ko ururimi rw’amarenga bakoresha rwakwigishwa abantu bose, baba abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ndetse n’abatabufite.
Abafite ubumuga biga mu ishuri ry’imyuga rya NDABUC,(New Dynamic Arts Business Center) riri mu Murenge wa Kibungo, Akarere ka Ngoma, baravuga ko kwiga umwuga byabakuye mu bwigunge bwo kubaho batega amaboko none ubu bakaba bagiye kwiteza imbere.
Carnegie Mellon University, imwe mu makaminuza akomeye ku isi mu bijyanye mu masomo y’ikoranabuhanga n’ubushakashatsi, irahamagarira abanyeshuri b’Abanyarwanda kujya kuyigamo kuko ngo iborohereza mu bijyanye n’amafaranga y’ishuri kandi ngo ikabaha ubumenyi bwo ku rwego mpuzamahanga.
Abarimu n’abanyeshuri biga ku Ishuri Rikuru ry’Ikoranabuhanga cya Tumba, (Tumba College of Technology) riherereye mu Karere ka Rulindo bakoze icyuma gikoresha ingufu z’imirasire y’izuba gishyushya amazi kizwi nka “solar water Heater.”
Ingoro y’inteko ishinga amategeko irimo irakorwamo n’abana b’abakobwa babifashijwemo n’Umuryango wa Imbuto Foundation, aho bitoreza umurimo usanzwe w’abadepite, mu rwego rwo kwitegura kuzaba abayobozi b’ejo hazaza.
Mu bice bitandukanye bigize akarere ka Gakenke haracyagaragara ikibazo cy’abanyeshuri bamwe na bamwe bakigira mu mashuri atameze neza, bikaba biteje impungenge ko amwe mu mashuri ashaje ashobora gutera impanuka akaba yagwira abanyeshuri.
Ikigo cyigisha imyuga cya Gacuriro kizwi nka Gacuriro Vocational Training Center, cyashyize ku isoko ry’umurimo abanyeshuri bashya bagera kuri 50, kuri uyu wa atanu tariki 19 Kamena 2015.
Umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel, aributsa ababyeyi bo mu karere ka Burera ko guta ishuri bitemewe kandi ko bitihanganirwa. Akabasaba bakwiye kwita ku burera bw’abana babo, bababa hafi kandi babakundisha ishuri kugira ngo batazarivamo.
Bamwe mu banyeshuri n’abayobozi bo mu ishuri rya Gabiro High School riherereye mu Murenge wa Kabarore ho mu Karere ka Gatsibo, bavuga ko kuba bamaze ibyumweru bibiri badafite amazi mu kigo, byabagizeho ingaruka zirimo no gutinda gutangira amasomo.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) butangaza ko integanyanyigisho izatangira gukoreshwa kuva muri Mutarama 2016 ari nziza ku ireme ry’uburezi bushingiye ku bushobozi ariko ngo irasaba ko abarimu bahindura imyumvire bakirinda ubunebwe.
Isosiyete y’itumanaho ya MTN –Rwanda yatanze mu Ishuri Ryisumbuye rya ESPANYA riri mu Karere ka Nyanza porogaramu z’ikoranabuhanga rya E-BOOK zizafasha abanyeshuri b’iki kigo kujya basomera ibitabo by’amasomo atandukanye biga kuri interineti.
Bamwe mu barimu bigisha mu mashuri abanza yo mu karere ka Gakenke, bavuga ko ibitabo by’imfashanyigisho bategetswe gukoresha n’Ikigo k’igihugu cy’Uburezi (REB), harimo ingero zikomeye ku buryo bigora umwana kubyumva bikanagora umwarimu kubimwumvisha.
Ishuri ry’ubumenyingiro (IPRC) ryazanye uburyo bushya bwo gukora amatafari mu gitaka bakongeramo umucanga na sima nke, ku buryo azajya yubaka amazu akomeye kandi adashobora gutwarwa n’ibiza.
Abanyeshuri bagera kuri 915 barangije kwiga imyuga mu mashami atandukanye mu ishuri rya Emeru Ikirezi de Ruhango mu Karere ka Ruhango bashyikirijwe impamyabumenyi zabo ku wa 14 Kamena 2015.
Abaturage bakoranye n’umurenge mu kubaka amashuri n’inzu ya mwarimu mu Murenge wa Kabarondo wo mu Karere ka Kayonza bavuga ko bamaze imyaka igera kuri itatu batarishyurwa kandi baratanze fagitire zishyuza mu buyobozi.
Bamwe mu babyeyi bo mu Kagari ka Mishungero mu Murenge wa Nyabimata bafite abana biga mu ishuri ry’inshuke n’iribanza rya Mishungero baratangaza ko kuva muri 2008 aho umushinga Global Health to Hill utangiriye kubagaburira inshuro ebyiri ku munsi ngo byatumye nta mwana wo muri ako gace ugita ishuri cyangwa ngo asibe yagiye (...)
Ikigo k’igihugu gishinzwe ubumenyingiro (WDA) kirakangurira ababyifuza bose batuye mu karere ka Huye ko Ikigo cy’ubumenyingiro cya IPRC-South gishobora guhugura ababyifuza bose cyangwa kikabahugurira abakozi.
Umuyobozi w’ingabo mu turere twa Rulindo na Gakenke Lt Col Alex Ibambasi, arahamagarira abaturage kugira umuco wo kwigisha abana babo kuko muri kino gihe utigishije umwana wawe nta murage uba umusigiye.
Abanyeshuri b’abakobwa biga ku bigo bitandukanye byo mu Karere ka Gakenke bemeza ko icyumba cy’umukobwa ku bigo by’amashuri hari byinshi kimaze guhindura kuko mbere bahuraga n’imbogamizi mu gihe batunguwe n’imihango kandi akenshi hakaba hari n’abo byabagaho batazi ibyo ari byo bityo ngo hakaba hari n’abo byateshaga amasomo yabo.
Christine Mukakarisa ababajwe n’uko umwana we ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, adahabwa ishuri kandi afite ubushobozi bwo kumutangira ibisabwa n’umwana akaba aho yigaga mbere bamusezereye ngo kuko atsinda cyane atagikeneye kuhiga.
Kuba mu Kagari ka Gishamashayo mu Murenge wa Rubaya nta shuri ryari rihari ngo biri mu byadindizaga imyigire y’abanyeshuri kubera gukora urugendo rurerure.
Abahagarariye umushinga wo gufasha ibigo byigisha imyuga ku bufatanye na Leta z’u Bubiligi n’u Rwanda baragaragaza ko hari intambwe imaze guterwa mu bigo byigisha iby’ubumenyi ngiro mu Ntara y’amajyepfo aho ububiligi bubitera inkunga.
Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye gutangizwa ishuri rizajya rihugura abarimu bigisha ubumenyingiro, ikicaro kiri shuri kizaba giherereye mu karere ka Kicukiro mu ishuri rya IPRC/Kigali, ahanashyizwe ibuye ry’ifatizo ku nyubako yaryo igiye gutangira kubakwa.
Abatuye mu murenge wa Mutenderi mu karere ka Ngoma, umurenge ufatwa nk’uw’icyaro barasaba ubuyobozi kubegereza amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, kugira ngo nabo bibafashe kwiteza imbere nyuma y’uko bigaragaye ko abize aya mashuri batakabura.
Mu gihe muri Kaminuza yigenga “Rusizi International University” havugwa amakimbirane ngo akomoka ku bwumvikane buke hagati y’abayishinze, Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi burabasaba kurangiza ibibazo bafitanye kuko ngo byangiza ireme ry’uburezi bikanatuma abarimu badahembwa.
Nyuma y’ibiganiro bimaze umwaka bitangiye hagati y’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero n’ubwa Kaminuza ya Mount Kenya University (MKU), iyi kaminuza yashyize itangira ibikorwa byo kwakira Abanyangororero bashaka kwiga mu mashami atandukanye ryigisha.
Kuva mu mwaka wa 2009, mu Karere ka Kamonyi hatangiye gahunda y’uburezi budaheza, aho abana bafite ubumuga bigana n’abatabufite, abana bafite ubumuga bitabiriye kugana ishuri bishimira ubusabane bagirana n’abandi kuko ngo bubakura mu bwigunge.
Ku nkunga y’ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID) muri porogaramu yacyo ya Ejo Heza abantu 412 bo mu murenge wa Kibilizi mu Karere ka Nyanza bigishijwe gusoma, kwandika no kubara bakuze.
Ubuyobozi bw’Ishuri Rikuru ry’Imyuga, Musanze Polytechnic, buravuga ko bugiye gutera ikirenge mu cy’ayandi mashuri makuru yigisha imyuga ritanga ubumenyi-ngiro bufatika ndetse bazagira akarusho kuko bafite ibikoresho bihagije.
Abanyeshuri umunani biga mu mwaka wa gatandatu muri ETO Mibirizi baraye bagenda kubera amakimbirane bafitanye n’umuyobozi w’ishuri ryabo, kuko yanze kubajyanira ibyangombwa bazakoreraho ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye hamwe n’iby’abandi mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA).