Imwe mu miryango iracyaheza abafite ubumuga

Imbwe mu miryango yo mu Karere ka Nyagatare, iracyafata ababana n’ubumuga nk’imburamumaro mu muryango, mu gihe bo bavuga ko bashoboye.

Kamana elevanie ayobora ikigo cy’amashuri Gatunda Deaf School, cy’abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kiri mu murenge wa Gatunda, avuga ko hari bamwe mu babyeyi bumva ko utavuga nta numve ntacyo yakwimarira bigatuma bahezwa ntibigishwe.

Aba bakobwa batatu ntibavuga ntibumva ariko aya ni amaherena bikorera.
Aba bakobwa batatu ntibavuga ntibumva ariko aya ni amaherena bikorera.

Agira ati “Abana bafite ubwo bumuga ni benshi mu miryango ariko bafatwa nk’aho ntacyo bamaze. Nta burenganzira bahabwa nk’abo bavandimwe cyane ubwo kwiga.”

Kuva cyatangira mu 2006 iki kigo cyatangiranye abana batanu, ubu bakaba bageze ku 145 ariko ubuyobozi bwacyo bukemeza ko badahagije. Buvuga ko mu miryango myinshi bene aba bana bakirimo ariko babujijwe uburenganzira buhabwa abo bavandimwe.

Rusagara Thadeo umukozi w’akarere ushinzwe abafite ubumuga, yemeza ko ugereranije na mbere, abafite ubumuga bagenda bahabwa uburenganzira.

Mu myuga biga harimo no kuboha ibiseke.
Mu myuga biga harimo no kuboha ibiseke.

Avuga ko mbere bafatwaga nk’abantu batagira icyo bakwimarira ariko ngo nyuma yo guhabwa uburenganzira mu miyoborere y’igihugu hagashyirwaho n’amashuri yabo, imyumvire iragenda ihinduka.

Ati “Haba ubuyobozi ndetse n’abaturage muri rusange ntawahaga agaciro ufite ubumuga. Ariko ubu baba muri njyanama bakora imishinga igaterwa inkunga, imyumvire yarahindutse urebye.”

Avuga ko ishuri ry’abana batavuga ntibanumve naryo rifite icyo rifasha mu guhindura imyumvire y’abantu, kuko uretse kuba nabo batangiye kujya bigana n’abadafite ubumuga mu ishuri rimwe, ibizamini bya Leta bahuriramo benshi barushwa n’abafite ubumuga bikabagaragarira ko nabo bashoboye.

Kuri ubu bamwe mu bana bagannye iri shuri bakuze, abasoje amashuri abanza bashyiriweho imyuga irimo ubudozi, kuboha uduseke, gufuma no gukora imitako itandukanye kimwe n’ububaji n’ubusuderi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka