Amashuri y’incuke azafasha cyane abagore kubohoka bagakora

Umuryango Action Aid uvuga ko gahunda uri gufatanyamo n’Akarere ka Karongi ku ishyirwaho ry’amashuri y’incuke, izatuma abagore babohoka bagakora.

Action Aid ikomeje gutegura ibikorwa bitandukanye bigamije gutangiza amashuri y’incuke mu mirenge itandukanye y’aka karere ukoreramo birimo guhugura abarezi n’ibijyanye n’inyubako zizarererwamo, hagamijwe kubungabunga muri rusange ubuzima bw’umwana kuva agicuka.

Kakibbi uhagarariye Action Aid muri Karongi, asanga amashuri y'inshuke azfasha abagore kubohoka bagakora.
Kakibbi uhagarariye Action Aid muri Karongi, asanga amashuri y’inshuke azfasha abagore kubohoka bagakora.

Kakibibi Annet uhagarariye Action Aid muri Karongi, avuga ko gutekereza ku bana b’incuke atari ibintu byapfuye kuza gusa, ahubwo ari uko ari yo nkingi y’uburezi bw’igihugu muri rusange.

Agira ati “Gufasha umwana w’incuke ni ugufasha u Rwanda, ni ugufasha abayobozi b’ejo hazaza, kandi igiti kigororwa kikiri gitoya.

Twibanda ku burezi bw’abana b’incuke kugira ngo tubatoze bakiri bato, kandi mu burezi bw’incuke twigisha n’ababyeyi babo gutegura indyo yuzuye, kugira ngo umwana akure neza, ni uko akura mu gihagararo no mu mitekerereze, kandi bifasha ababyeyi, kuko asiga umwana akajya mu mirimo ye.”

Ukubohoka ku bagore mu gihe abana bajyanywe ku mashuri y’incuke binemezwa na Uyiringiye Jean Damascene, Umukozi ushinzwe uburezi mu Murenge wa Murundi ho mu Karere ka Karongi.

Ati “Byamaze kugaragara ko abagore hari imirimo bakora ku buryo kuyibangikanya no kurera abana bibabangamira.

Turizera ko mu gihe abadamu bazaba bacengeye iyi gahunda y’uburezi bw’incuke, bizababohora bagakora imirimo yabo neza, ariko ba bana nabo bagakura neza haba mu bwenge ndetse n’umubiri, bakazabasha kwiteza imbere muri rusange.”

Uburezi mu mashuri y’incuke ni gahunda yashyizweho na Leta hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi, aho buri mwana agomba gutangira amashuri abanza arangije imyaka itatu mu ishuri ry’incuke.

Gusa ikomeje guhura n’imbogamizi cyane izituruka ku myumvire y’ababyeyi hamwe na hamwe cyane cyane mu duce tw’ibyaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka