Kayonza: Bamwe mu banyeshuri bashakana imburagihe

Abana biga mu mashuri yisumbuye mu karere ka Kayonza baravuga ko urukundo rw’abakobwa n’abahungu mu mashuri rutuma bamwe bashakana imburagihe.

Urukundo rwo mu mashuri rutuma bamwe batwaye inda bategekwa gushaka imburagihe
Urukundo rwo mu mashuri rutuma bamwe batwaye inda bategekwa gushaka imburagihe

Bavuga ko urwo rukundo ruzwi ku izina rya ‘Amour scolaire’ ari ingenzi mu mashuri, ariko kenshi ngo rutuma abarufitanye bishora mu mibonano mpuzabitsina bakiri bato bamara gutera inda bombi bakava mu ishuri.

Musabyeyezu Emerance wiga mu ishuri rya E.S Cyarubare ati “Gukundana ntibyabura mu banyeshuri kuko ari ingenzi, ariko rimwe na rimwe ibibazo byo guterana inda biravuka nyine iyo mutabyitwayemo neza”

Abateranye inda rimwe na rimwe ngo bahita bashakana, uko gushakana imburagihe kugaterwa n’uko umuryango w’umukobwa watewe inda utegeka umuhungu wayimuteye guhita amugira umugore, nk’uko Rwibutso Olivier yabidutangarije.

Ati “Ku kigo cya GS Rushenyi hari abana bagize ikibazo cyo guterana inda bava mu ishuri, ubu barashakanye barabana. Usanga iwabo w’umukobwa bategeka umuhungu ngo nashake umukobwa wabo, bikaba ngombwa ko umuhungu ashaka atabikora agatoroka ishuri akaba arivuyemo”.

Rwibutso avuga ko ababyeyi bamwe bashyira igitutu ku munyeshuri wateye inda bikaba ngombwa ko ashaka
Rwibutso avuga ko ababyeyi bamwe bashyira igitutu ku munyeshuri wateye inda bikaba ngombwa ko ashaka

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwibambe Consolee avuga ko ikibazo cyo guterana inda hagati y’abanyeshuri giteye inkeke, akavuga ko ibigo by’amashuri bikwiye kongera imbaraga mu kwigisha amasomo y’ubuzima bw’imyororokere.

N’ubwo amashuri asabwa kongera imbaraga mu kwigisha ibijyanye n’ubuzima bw’imyororkere mu rwego rwo kurwanya inda abanyeshuri baterana, Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango inatunga agatoki bamwe mu babyeyi batacyita ku burere bw’abana ba bo.

Minisitiri Odda Gasinzigwa uyobora iyo Minisiteri asaba abayeyi kwikubita agashyi bakaganiriza abana uko bikwiye.

Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Uwibambe Consolee avuga ko amashuri akwiye gushyira imbaraga mu burere
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwibambe Consolee avuga ko amashuri akwiye gushyira imbaraga mu burere

Ati “Ku mwana birenze kwicarana na we umunsi umwe kuko bisaba kumenya aho yirirwa, ukaba inshuti y’ishuri yigaho, ukaba inshuti y’abamuzengurutse bose kugira ngo umenye ibibazo ahura na byo. Ni inshingano y’umubyeyi kandi bikaba uburenganzira bw’umwana”

Uretse abanyeshuri baterana inda, hari n’ikibazo cy’abagabo n’abasore bakuze bashuka abana b’abakobwa bakabasambanya, ibyo bikaba ari kimwe mu bihangayikishije Akarere ka Kayonza n’igihugu muri rusange.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka