Pierre Buyoya wayoboye u Burundi muri manda ebyiri (1987-1993, 1996-2003) ariko akaba yari aherutse gukatirwa igifungo cya burundu n’inkiko z’icyo gihugu adahari, yaraye yitabye Imana.
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, ibipimo byagaragaje ko afite ubwandu bwa Virus ya COVID-19, nk’uko ibiro bye byabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 17 Ukuboza 2020. Emmanuel Macron yahise afata icyemezo cyo kwishyira mu kato mu gihe cy’iminsi irindwi.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yashimiye Nana Akufo-Addo wongeye gutsinda amatora nk’Umukuru w’Igihugu muri Ghana.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) itangaza ko gutanga kandidatire ku bashaka kuziyamamaza mu matora y’inzego z’ibanze azaba mu mwaka utaha bizaba mu mpera z’uku kwezi, bityo ko abayobozi bariho bagomba kuba batakiri mu myanya.
Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika watowe, Joe Biden, yihaye intego yo kuba yatanze urukingo rwa Covid-19, ku Banyamerika miliyoni 100, mu minsi 100 ya mbere akigera ku butegetsi.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko hakwiye ikiguzi cya Politiki mu kurwanya ruswa, kuko kutayirandura bigira ingaruka zikomeye cyane cyane ku bakene n’abanyantege nke.
Ibiganiro mpaka hagati y’abakandida bahatanira kuyobora Uganda byari biteganyijwe gukorwa inshuro ebyiri, mu minsi ibiri byahagaritswe.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Ugushyingo 2020, yashyikirije umwami w’u Buholandi, Willem-Alexander, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yitabiriye inama ihuza ibihugu 20 bikize ku isi. Ni inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Iyo nama yibanze ku buryo bwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 no kurebera hamwe uko ubukungu bwazahajwe n’icyo cyorezo (...)
Kongera kubara amajwi yavuye mu matora y’umukuru w’igihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika muri Leta ya Georgia, byemeje intsinzi ya Joe Biden nk’uko byatangajwe n’inzego z’ubuyobozi muri iyo Leta.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ugushyingo 2020, yakiriye intumwa ziturutse muri Ethiopia ziyobowe na Minisitiri w’Intebe wungirije wa Ethiopia akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Demeke Mekonnen, baganira ku biri kubera muri icyo gihugu birimo imirwano ihanganishije Leta ya Ethiopia (...)
Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ubushyamirane hagati y’ishyaka FCC (Le Front Commun pour le Congo) ry’uwahoze ari Perezida Joseph Kabila na Cap pour le Changement (CACH) rya Félix Tshisekedi bukomeje kwiyongera umunsi ku wundi.
Abayobozi bashinzwe amatora muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) baremeza ko amatora yagenze neza cyane mu mateka y’igihugu, ndetse bamaganira kure ibirego bya Donald Trump uvuga ko yibwe amajwi.
Tundu Lissu wiyamamarizaga kuyobora Tanzania mu matora ataravuzweho rumwe yabaye tariki 28 Ukwakira 2020, yavuye muri Tanzania yerekeza mu Bubiligi.
Muri Uganda batangiye kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, mu matora ateganyijwe muri Mutarama 2021. Abiyamamaza bose hamwe ni abantu 11, ariko ab’ingenzi cyane ni Perezida Yoweri Kaguta Museveni n’umuhanzi Bobi Wine.
Benshi mu batuye umugabane wa Afurika bishimiye intsinzi ya Joe Biden watorewe kuyobora Amerika. Aha, umuntu yakwibaza impamvu ndetse n’icyo bamutegerejeho, ugereranyije na Donald Trump wari umaze ku butegetsi imyaka ine.
Akimara gutangazwa ko ari we Perezida mushya wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden ku rukuta rwe rwa Twitter, yahise yandika amagambo agira ati “Amerika, ntewe ishema no kuba mwarampisemo ngo nyobore iki gihugu cy’igihangange. Umurimo udutegereje ni munini, ariko mbijeje ibi: nzaba Prezida w’abanyamerika bose waba (...)
Nyuma y’uko Joe Biden atsindiye kuyobora Leta zunze ubumwe za Amerika, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yamwifurije ishya n’ihirwe, we na Kamala Harris, uzaba ari Visi Perezida wa Biden.
Joe Biden yatprewe kuyobora Leta zunze ubumwe za Amerika, nyuma yo gutsinda Donald Trump wari umaze imyaka ine ayobora iki gihugu.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 07 Ugushyingo 2020, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yakiriye intumwa ziturutse muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, zamugejejeho ubutumwa bwa mugenzi we wa Kongo Felix Antoine Tshisekedi, ku bijyanye n’umubano w’igihugu byombi.
Joe Biden uhanganye na Donald Trump mu guhatanira kuyobora Leta zunze ubumwe za Amerika, yongeye kuvuga ko yizeye intsinzi mu gihe bigaragara ko ari kwegereza gutsinda Donald Trump mu matora ya Perezida wa USA.
Mu gihe akomeje gushinja Komisiyo ishinzwe amatora muri amerika ko yamwibye amajwi, Donald Trump, yatangiye gufatirwa ibyemezo na televiziyo zikomeye ndetse n’imbuga nkoranyambaga muri Amerika.
Kubarura amajwi mu matora yo guhatanira umwanya wa perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika biragana ku musozo, aho hasigaye kubarura muri leta enye hakamenyekana utsinda.
Muri Leta zunze Ubumwe za Amerika bari mu munsi wa kabiri wo kubarura amajwi. Umukandida w’Abademokarate, Joe Biden, akomeje kuza imbere aho muri iki gitondo cyo ku wa Kane tariki 05 Ugushyingo 2020 ageze ku majwi 264 mu gihe uwo bahanganye Donald Trump we afite amajwi 214.
Komisiyo y’amatora muri Côte d’Ivoire yatangaje ko Alassane Ouattara wayoboraga icyo gihugu yongeye kwegukana intsinzi mu matora, akaba yabonye amajwi arenga 94,27%, hamwe ndetse mu bice bimushyigikiye cyane akaba yahabonye amajwi abarirwa kuri 99%. Icyakora abatavuga rumwe na Leta bamaganye imigendekere y’amatora ndetse (...)
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) ni cyo gihugu gikomeye kurusha ibindi ku isi, byaba mu bukungu, igisirikare, n’ibindi byinshi. Kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Ugushyingo 2020, Abanyamerika baratora uzabayobora mu myaka ine iri imbere.
Abayobozi ba Diaspora Nyarwanda mu bihugu bigize Ubumwe bw’Abarabu (UAE), basabye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda kubakorera ubuvugizi bagakurirwaho ikiguzi kuri visa nk’uko Qatar ibikora ku Banyarwanda.
Ubushakashatsi bwamuritswe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) bugaragaraza ko Abaturarwanda bari ku kigereranyo cya 99.2% bizera Perezida Paul Kagame.
Uyu muhanzi ubusanzwe yaririmbaga indirimbo zo mu njyana ya Hip Hop. Kuba yatorewe kuba umudepite ni ibintu byatangaje abantu bitewe n’ubwoko bw’injyana aririmba, benshi bakaba bataramuhaga amahirwe ubwo yatangira ibikorwa byo kwiyamamaza.
Umuyobozi w’ishyaka rikomeye ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tanzaniya avuga ko mu matora yabaye ku wa Gatatu tariki 28 Ukwakira 2020 yuje uburiganya mu mvugo ikomeye, mu cyo yise "amatora akojeje isoni".