Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed Ali, yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri. Akigera mu Rwanda kKu kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali, yakiriwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda Dr. Vincent Biruta.
Komisiyo y’amatora ya Zambia yemeje ko umukandida Hakainde Hichilema ari we wegukanye intsinzi mu matora yabaye mu cyumweru gishize. Hakainde Hichilema utavuga rumwe n’ubutegetsi bwariho yari ahanganye Edgar Lungu wari usanzwe ayobora Zambia.
Perezida wa Zambia uri ku butegetsi muri iki gihe yavuze ko amatora rusange arimo n’aya perezida yabaye ku wa Kane tariki 12 Kanama 2021 atakozwe mu bwisanzure no mu mucyo.
Visi Perezida wa Kenya, William Ruto, yabujijwe kujya mu gihugu cya Uganda mu rugendo rutari urw’akazi yagombaga guhuramo na Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni.
Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, ahatangira ubutumwa bubuza abayobozi ba Afurika gutoza abaturage amacakubiri.
Ibihugu by’u Rwanda na Tanzania byemeje amakuru amaze iminsi avugwa y’uruzinduko rwa Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan mu Rwanda. Urwo ruzinduko rw’iminsi ibiri Perezida Samia Suluhu ararugirira i Kigali ku matariki ya 02 na 03 Kanama 2021.
Guhura kwa Perezida wa Côte d’Ivoire, Alassane Ouattara n’uwo yasimbuye Laurent Gbagbo ni igikorwa cy’amateka cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Nyakanga 2021 nyuma y’imyaka ibarirwa mu icumi abo bagabo bombi baranzwe no guhangana gukomeye badahura imbona nkubone.
Freeman Mbowe n’abandi bayoboke b’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzania ryitwa Chadema, ku wa Gatatu tariki 21 Nyakanga 2021 batawe muri yombi, bakaba bahamagajwe ahitwa i Mwanza.
Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 14 Nyakanga 2021 yafashe umwanzuro wo kugumisha Kigali n’uturere tumwe na tumwe mu rugo, kandi ishyiraho Minisiteri ishinzwe Ubumwe bw’Abanyarwanda, kubungabunga Umurage w’amateka no gutoza Uburere mboneragihugu.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Kamena 2021, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye mu biro bye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, António Tete waje amuzaniye ubutumwa bwa mugenzi we wa Angola, João Lourenço.
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yatangaje ko ateganya kwiyamamaza mu matora yo mwaka wa 2023.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente, yageze i Bujumbura mu Burundi, akaba yagiye ahagarariye Perezida Paul Kagame mu birori byo kwizihiza ubwigenge bw’u Burundi.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Perezida Félix Tshisekedi i Rubavu ku mupaka wa La Corniche.
Nyakwigendera Dr Kenneth David Kaunda wakundaga ko bamwita KK, ni we wabaye Perezida wa mbere wa Zambia, kuva mu 1964 Zambia ibona ubwigenge kugeza mu 1991, ku ngoma yari iyobowe n’ishyaka rye United National Independence Party (UNIP).
Ibyo byatangajwe n’abayobozi ba Kenya basubiza ibyari byifujwe na Somalia nk’igihugu cy’igituranyi cya Kenya, kugira ngo bigarure umubano mwiza mu bya Politiki hagati y’ibyo bihugu byombi.
Icyemezo Facebook yafashe cyo gufunga konti za Donald Trump mu gihe cy’imyaka ibiri cyatangajwe nyuma y’uko inama nkuru ishinzwe ubugenzuzi bw’ibigo bitandatukanye, yanze ko Facebook mbere yari yafunze Konti za Trump kuri Facebook mu gihe kitazwi kuko nta gihe cyari cyatangajwe ko icyo gihano kizarangirira.
Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, kuri uyu wa Kane tariki 03 Kamena 2021, yakiriye ubutumwa bwa Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame. Ubwo butumwa bwazanywe n’intumwa yihariye, ikaba na Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr.Vincent Biruta.
Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) urahamagarira abasirikare gusubira mu bigo bya gisirikare byihutirwa kandi nta yandi mananiza ndetse bagahagarika kwivanga muri politiki y’imiyoborere ya Mali.
Abayoboke b’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda (The Democratic Green Party of Rwanda) baherutse guhurira mu biganiro ku bijyanye n’impinduka basanga zikwiye kubaho mu bijyanye n’uko amatora akorwa mu Rwanda.
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko uruzinduko rwe i Kigali ari ikimenyetso gikomeye cyo guhindura amateka no kunoza umubano, atari hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa gusa, ahubwo hagati ya Afurika muri rusange n’u Bufaransa.
Uruzinduko rwa Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron rwitezwe mu Rwanda no muri Afurika y’Epfo mu cyumweru gitaha.
Ibihugu bya Afurika ntibigomba gusigara inyuma, hakenewe inkunga ikomeye kugira ngo ubukungu bwayo bwazahajwe n’icyorezo cya Coronavirus bwongere buzamuke.
Perezida w’u Rwanda, Kagame Paul, ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 18 Gicurasi 2021 yagiranye ibiganiro na bamwe mu bahoze ari abasirikare bakuru bari mu ngabo z’u Bufaransa zari mu Rwanda hagati y’imyaka ya 1990 na 1994.
Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 17 Gicurasi 2021, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, na madamu Jeannette Kagame, bakiriwe ku meza na Perezida w’icyo gihugu cy’u Bufaransa, Emmanuel Macron ari kumwe na madamu we Brigitte Macron.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko raporo za Duclert (y’u Bufaransa) na Muse (y’u Rwanda) zihuza byinshi by’ingenzi byashingirwaho biteza imbere umubano w’ibihugu byombi.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yagaragaje ko ibihugu bituranye na RDC biyifuriza ituze n’iterambere.
Mu kwezi gushize nibwo umwami w’abazulu Goodwill Zwelithini yitabye Imana asiga yimitse umugore we umwamikazi Mantfombi Dlamini na we wapfuye bitunguranye mu cyumweru gishize ariko icyifuzo cy’umwamikazi ku muntu ugomba gusigarana ingoma biravugwa ko cyahinduwe bikaba byateje umwiryane no kurwanira ingoma hagati y’abagore (…)
Mahamat Idriss Déby, wari washyizweho n’Inama nkuru ya Gisirikare ngo ayobore Tchad mu gihe cy’amezi cumi n’umunani y’inzibacyuho, yashyizeho Abaminisitiri n’Abanyamabanga ba Leta 40. Saleh Kebzabo, warwanyije cyane ubutegetsi bwa bw’uwahoze ari Perezida wa Tchad Idriss Déby Itno, yari yatangaje ko yemera ubuyobozi bw’Inama (…)
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bihugu bya Senegal, Guinea Bissau, Mali, Gambie na Cabo Verde, Jean Pierre Karabaranga, tariki ya 27 Mata 2021, yashyikirije General Umaro Sissoco Embalo, Perezida w’Igihugu cya Guinea Bissau impapuro zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda muri Guinea Bissau, amugezaho n’indamukanyo ya (…)
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yatanze ubutumwa bwo kwihanganisha abaturage ba Chad, nyuma y’uko uwayoboraga icyo gihugu, Idris Déby Itno yitabye Imana.