Abayoboke b’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda (The Democratic Green Party of Rwanda) baherutse guhurira mu biganiro ku bijyanye n’impinduka basanga zikwiye kubaho mu bijyanye n’uko amatora akorwa mu Rwanda.
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko uruzinduko rwe i Kigali ari ikimenyetso gikomeye cyo guhindura amateka no kunoza umubano, atari hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa gusa, ahubwo hagati ya Afurika muri rusange n’u Bufaransa.
Uruzinduko rwa Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron rwitezwe mu Rwanda no muri Afurika y’Epfo mu cyumweru gitaha.
Ibihugu bya Afurika ntibigomba gusigara inyuma, hakenewe inkunga ikomeye kugira ngo ubukungu bwayo bwazahajwe n’icyorezo cya Coronavirus bwongere buzamuke.
Perezida w’u Rwanda, Kagame Paul, ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 18 Gicurasi 2021 yagiranye ibiganiro na bamwe mu bahoze ari abasirikare bakuru bari mu ngabo z’u Bufaransa zari mu Rwanda hagati y’imyaka ya 1990 na 1994.
Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 17 Gicurasi 2021, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, na madamu Jeannette Kagame, bakiriwe ku meza na Perezida w’icyo gihugu cy’u Bufaransa, Emmanuel Macron ari kumwe na madamu we Brigitte Macron.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko raporo za Duclert (y’u Bufaransa) na Muse (y’u Rwanda) zihuza byinshi by’ingenzi byashingirwaho biteza imbere umubano w’ibihugu byombi.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yagaragaje ko ibihugu bituranye na RDC biyifuriza ituze n’iterambere.
Mu kwezi gushize nibwo umwami w’abazulu Goodwill Zwelithini yitabye Imana asiga yimitse umugore we umwamikazi Mantfombi Dlamini na we wapfuye bitunguranye mu cyumweru gishize ariko icyifuzo cy’umwamikazi ku muntu ugomba gusigarana ingoma biravugwa ko cyahinduwe bikaba byateje umwiryane no kurwanira ingoma hagati y’abagore (...)
Mahamat Idriss Déby, wari washyizweho n’Inama nkuru ya Gisirikare ngo ayobore Tchad mu gihe cy’amezi cumi n’umunani y’inzibacyuho, yashyizeho Abaminisitiri n’Abanyamabanga ba Leta 40. Saleh Kebzabo, warwanyije cyane ubutegetsi bwa bw’uwahoze ari Perezida wa Tchad Idriss Déby Itno, yari yatangaje ko yemera ubuyobozi (...)
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bihugu bya Senegal, Guinea Bissau, Mali, Gambie na Cabo Verde, Jean Pierre Karabaranga, tariki ya 27 Mata 2021, yashyikirije General Umaro Sissoco Embalo, Perezida w’Igihugu cya Guinea Bissau impapuro zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda muri Guinea Bissau, amugezaho n’indamukanyo ya (...)
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yatanze ubutumwa bwo kwihanganisha abaturage ba Chad, nyuma y’uko uwayoboraga icyo gihugu, Idris Déby Itno yitabye Imana.
Perezida wa Tanzania yasabye Abadepite mu Nteko shinga Amategeko kurekera aho guta umwanya bamugereranya na nyakwigendera John Pombe Magufuli yasimbuye.
Igice kimwe cy’ibyavuye mu matora by’agateganyo,mu matora yabaye tariki 11 Mata 2021, bigaragaraza ko Idriss Deby ashobora kuguma ku butegetsi amazeho imyaka 30, mu gihe ibihugu nka Leta zunze ubumwe z’Amerika n’u Bwongereza byatangiye kuburira abakozi babyo ko hashobora kuba imvururu mu Murwa mukuru wa Chad, Ndjamena.
Minisitiri w’Intebe muri Repubulika Iharanira Demekarasi ya Congo (RDC) Jean Michel Sama Lukonde yagaragaje abagize Guverinoma nshya igiye kumufasha nyuma y’igihe kinini itegerejwe kuva tariki ya 15 Gashyantare 2021, ikaba ari Guverinoma igizwe n’Abaminisitiri 32 n’ababungirije (Visi Minisitiri) 11.
Perezida Ismail Omar Guelleh yashimiye abamushyigikiye nyuma y’uko atangajwe nk’uwatsinze amatora n’amajwi hafi 99 ku 100.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, asanga Afurika iramutse ishoboye ubwayo kwikorera imiti byagabanya ikintu cyo gutegereza ubufasha bw’amahanga. Ibyo yabivuze nyuma y’ikibazo cy’ubusumbane cyagaragaye mu bijyanye no kubona inkingo za Covid-19 mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi byatumye Afurika iza (...)
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnson yiyongereye ku bandi bayobozi basaga 20 bo hirya no hino ku Isi, basaba ko hashyirwaho uburyo bufasha Isi kwitegura ibindi byorezo bishobora kwaduka mu gihe kizaza.
Umugaba w’Ingabo za Tanzaniya General Venance Mabeyo yabwiye Perezida w’iki gihugu ko amufitiye ibanga uwo asimbuye yasize amubwiye kandi ashaka kuzarimumenera.
Komisiyo y’abashakashatsi b’Abafaransa yashyikirije Perezida Emmanuel Macron raporo y’amapaji arenga 1200, igaragaza uruhare rukomeye cyane rw’icyo gihugu mu gushyigikira Leta ya Habyarimana ishinjwa gutegura no gukorera Jenoside Abatutsi mu 1994.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Werurwe 2021 yakiriye indahiro z’Abaminisitiri babiri bashya barahiye, abifuriza imirimo myiza mu nshingano nshya barahiriye, ariko ababwira ko bagomba gukora cyane kurusha uko bakoraga.
U Burusiya bwahamagaje Ambasaderi wabwo uri Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), mu biganiro byo kureba uko bafatirana umubano hagati y’ibihugu byombi utararushaho kuba mubi.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko yababajwe n’urupfu rwa Perezida wa Tanzania, Dr John Pombe Magufuli.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Werurwe 2021 Sena y’u Rwanda yemeje abayobozi bashya baherutse gushyirwaho na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku wa mbere tariki 15 Werurwe 2021.
Amakuru atangajwe na Televiziyo ya Leta muri Tanzania ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Werurwe 2021 aravuga ko Perezida wa Tanzania Dr John Pombe Magufuri yitabye Imana. Aya makuru kandi yemejwe na Visi Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu, wavuze ko Magufuli yazize indwara y’umutima, akaba yashizemo umwuka (...)
Prof Shyaka Anastase wari umaze imyaka itatu ayobora Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yashimiye Perezida Kagame wamuhaye amahirwe yo gukorera igihugu. Itangazo ryasohowe na Minisitiri w’Intebe tariki 15 Werurwe 2021 rivuga ko Gatabazi Jean Marie Vianney wari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yagizwe Minisitiri (...)
Minisitiri w’Intebe wa Côte d’Ivoire, Hamed Bakayoko, yitabye Imana ku wa Gatatu tariki 10 Werurwe 2021 afite imyaka 56 y’amavuko. Yashizemo umwuka arimo kuvurirwa mu Budage. Itangazo rya Guverinoma ya Côte d’Ivoire riravuga ko yazize Kanseri, akaba ari na yo yivurizaga aho mu Budage.
Nyuma y’imyigaragambyo yabereye imbere ya Ambasade y’u Rwanda i Kinshasa tariki ya 11 Gashyantare 2021, Uhagarariye u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), Ambasaderi Vincent Karega, ku nshuro ya mbere yagize icyo abivugaho mu kiganiro yagiranye na KT Press.
Mu bitangazamakuru bitandukanye hasakayemo inkuru ivuga ko Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, atagerejwe mu Rwanda mu byumweru bikeya biri imbere, ngo rukaba ari uruzindiko yitegura kandi rufite akamaro cyane.
Senateri Uwizeyimana Evode avuga ko kuba Rusesabagina Paul yihakana ubwenegihugu bw’inkomoko (Ubunyarwanda) ntacyo byamufasha ku byaha akurikiranyweho kuko atigeze abwamburwa cyangwa ngo asabe kubutakaza.