Senateri Uwizeyimana asanga kwihakana ubwenegihugu bw’u Rwanda kwa Rusesabagina ntacyo byamufasha mu rubanza

Senateri Uwizeyimana Evode avuga ko kuba Rusesabagina Paul yihakana ubwenegihugu bw’inkomoko (Ubunyarwanda) ntacyo byamufasha ku byaha akurikiranyweho kuko atigeze abwamburwa cyangwa ngo asabe kubutakaza.

Senateri Uwizeyimana Evode azwiho ubuhanga mu mategeko
Senateri Uwizeyimana Evode azwiho ubuhanga mu mategeko

Yabitangaje ku Cyumweru tariki ya 21 Gashyantare 2021 ubwo yari yatumiwe mu kiganiro kuri Televiziyo yitwa ISIBO.

Senateri Evode Uwizeyimana avuga ko Rusesabagina Paul kuba avuga ko ataburanishwa n’inkiko z’u Rwanda ari ukwibeshya kuko icya mbere giherwaho mu kugena ububasha bw’inkiko harebwa aho icyaha cyabereye.

Ikindi gishingirwaho mu kugena ububasha bw’urukiko ni ubwenegihugu bw’uregwa ndetse n’ubw’uwakorewe icyaha.

Ati “Abafaransa igihe bashakaga kuburanisha bamwe mu ngabo zacu aho ububasha babushingiraga, buriya abapilote b’indege bari Abafaransa, buriya u Bufaransa bwari muri iriya dosiye, ububasha bw’inkiko zabo bwari bushingiye ku kuba abakorewe icyaha ari Abafaransa.”

Senateri Uwizeyimana akomeza agira ati “Ikindi ujya kureba ubwenegihugu bw’uwakoze icyaha cyangwa uwakorewe icyaha, ubanje kureba aho icyaha cyakorewe. Urukiko rufite ububasha bwo kuburanisha icyaha, urwa mbere ruza ni urw’ahakorewe icyaha.”

Senateri Uwizeyimana Evode avuga ko kwihakana ubwenegihugu kwe ntacyo byamufasha mu rubanza kuko harebwa aho icyaha cyakorewe n’abagikorewe.

Uwizeyimana avuga ko inzira Rusesabagina Paul anyuramo yihakana/atakaza ubwenegihugu ntaho zihuriye n’iziteganywa n’amategeko.

Avuga ko itegeko Nshinga ry’u Rwanda harimo ingingo zivuga ko nta muntu n’umwe ushobora kwamburwa ubwenegihugu bw’inkomoko.

Rusesabagina aherutse kuvugira mu rukiko ko atari Umunyarwanda
Rusesabagina aherutse kuvugira mu rukiko ko atari Umunyarwanda

Icya kabiri ngo hari Abanyarwanda bagiye bajya mu mahanga kubera gushaka imibereho cyangwa mu buryo bwo guhaha ndetse n’uburyo umuntu ashobora kuba impunzi ariko nabwo kugira ngo umuntu atakaze ubwenegihugu bw’inkomoko abanza kubisaba.

Agira ati “Muri ubwo buhunzi hari ubwo umuntu abona adahabwa uburenganzira bitewe n’uko atari umwenegihugu waho kandi kugira ngo ubone ubwenegihugu bwaho ugomba kwiyambura ubwo ufite.”

Akomeza agira ati “Uburyo bwo kwikuraho ubwenegihugu bw’u Rwanda ni ubuhe? Wandikira umuyobozi mukuru ushinzwe abinjira n’abasohoka.”

Senateri Uwizeyimana Evode avuga ko mu mvugo ya Rusesabagina yivugira ko yavuye mu gihugu ari impunzi ndetse yimenyekanisha nk’impunzi mu mwaka wa 1996. Avuga ko kwimenyekanisha nk’impunzi bitavuze ko uba utakaje ubwenegihugu wari ufite.

Senateri Uwizeyimana avuga ko amasezerano mpuzamahanga yo mu 1948 yemerera umuntu gusaba ubuhunzi mu gihe ari imbere y’itotezwa, icyo gihe nabwo ngo igihugu wasabyemo ubuhungiro kikaba ari cyo gifata umwanzuro wo kubuguha cyangwa kubukwima.

Senateri Uwizeyimana avuga ko kuba impunzi ari ibintu bidahoraho ahubwo birangira igihe runaka, akavuga kandi ko kuba ufite Pasiporo na Visa cyangwa utabifite, atari byo bigize ubwenegihugu ahubwo ko ari ibimenyetso by’ubwenegihugu.

Avuga ko Rusesabagina Paul ari Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi nk’uko na Evode Uwizeyimana na we ngo ari Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’ikindi gihugu.

Senateri Uwizeyimana Evode avuga ko nta gihugu gihatira umuntu ubwenegihugu ariko nanone ko mu Rwanda umuntu atabutakaza uko abonye ahubwo yandikira umuyobozi mukuru ushinzwe abinjira n’abasohoka na we akandikira Minisitiri ufite urwo rwego mu nshingano na we akabigeza mu nama y’Aabaminisitiri ikaba ari yo imwemerera kureka ubwenegihugu bw’inkomoko.

Uwizeyimana Evode yakomoje no kuri Idamange uherutse gutabwa muri yombi

Senateri Uwizeyimana Evode avuga ko akurikije ibyo yumvise byavuzwe n’uwitwa Idamange Iryamugwiza Yvonne bikomeye ku buryo ashobora kuba afite ikibazo cyo mu mutwe, Uwizeyimana agasanga Idamange akwiye kubanza gusuzumwa.

Senateri Uwizeyimana ntiyemeranywa n'ibyo Idamange Iryamugwiza Yvonne aherutse gutangaza
Senateri Uwizeyimana ntiyemeranywa n’ibyo Idamange Iryamugwiza Yvonne aherutse gutangaza

Avuga ko kuba Idamange apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi yarayirokotse ari agahomamunwa kandi nta gitangaza kuko hari n’abagiye bahabwa amafaranga kugira ngo bajye gushinjura abayikoze.

Senateri Uwizeyimana atangazwa cyane n’ibyo uwo mugore Idamange yavuze by’uko Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda atakiriho nyamara Senateri Uwizeyimana amaze guhura na we inshuro nyinshi, ndetse akaba yari ahagararanye na we igihe yarahiriraga inshingano nshya aherutse guhabwa.

Inkuru zijyanye na: Rusesabagina

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka