Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo avuga ko kuva ku butegetsi kwa Kadhafi ari ibihe bishya ku gihugu cya Libiya ndetse kandi Afrika ikaba igomba kugira uruhare mu kugarura amahoro muri icyo gihugu.
Minisitiri w’imali n’igenamigambi John Rwangombwa uri mu ruzinduko mu gihugu cy’Ububiligi, yaraye agiranye ikiganiro na mugenzi we Olivier Chastel, ushinzwe ubutwererane n’iterambere muri icyo gihugu.
Abadepite bemeje itegeko rigamije kugira ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe (KMH), ikigo cya leta kandi kibarirwa mu bitaro fatizo kuko ibisabwa byose kugirango bijye muri icyo cyiciro byose bihari, nyuma y’uko Minisitiri w’ingabo yabisobanuye ubwo yari imbere w’inteko kuri uyu wa Kane.
Buri myaka umunani abanyarwanda bitorera abazabahagararira mu mu nteko inshinga amategeko; umutwe wa Sena (Abasenateri), Uburasirazuba, Uburengerazuba, Amajyepfo bahagararirwa n’abasenateri batatu, Amajyaruguru babiri naho umujyi wa Kigali ugahagararirwa n’umusenateri umwe, na babiri batorerwa guhagararira Amashuri makuru (…)