Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 06 Werurwe 2020 iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yemeje gukuriraho ikiguzi cya Viza ku baturage bo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (African Union), abo mu bigize Umuryango w’ibihugu bivuga Icyongereza (Commonwealth) ndetse n’abo mu Muryango uhuje ibihugu (...)
Ku mugoroba wo kuwa mbere tariki 09 Werurwe 2020, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyize abayobozi mu myanya, aho Madamu Bakuramutsa Feza Urujeni, yagizwe Umuyobozi w’Ibiro bya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, naho Dr. Jean Chrysostome Ngabitsinze agirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.
Itangazo Kigali Today ikesha Ibiro bya Minisitiri w’Intebe riravuga ko ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo zaryo zirimo ingingo ya 112 n’iya 116, none ku wa 9 Werurwe 2020, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho Abayobozi mu (...)
Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Hon. Christophe Bazivamo, avuga ko uwo muryango hari byinshi wagejeje ku bihugu biwugize byo kwishimira ariko ko hakiri byinshi byo gukora.
Kuwa gatanu tariki ya 6 Werurwe 2020, Inteko Rusange ya Sena iyobowe na Perezida wa Sena Dr. Iyamuremye Augustin, yemeje abayobozi bakuru batatu mu nzego nkuru z’Igihugu.
Dr. Isaac Munyakazi wari Visi Perezida wa kabiri mu Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI), nyuma y’ibimuvugwaho byo kurya ruswa, byanamuviriyemo kwegura muri Guverinoma.
Ubwo yari mu muhango wo kwakira indahiro z’abayobozi bashya, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yababwiye ko bagomba kwita ku buremere bw’amagambo ari mu ndahiro, aho biyemeje kutazakoresha ububasha bahawe mu nyungu zabo bwite.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku wa 26 Gashyantare 2020 yashyize abayobozi mu myanya inyuranye, harimo abashya muri Guverinoma n’abahinduriwe imyanya.
Urubyiruko rwiga mu mashuri makuru na Kaminuza hamwe n’abayobozi bazo bari mu muryango wa RPF Inkotanyi mu Ntara y’Iburengerazuba bahamagariwe gukoresha ikoranabuhanga mu gushaka ibisubizo by’igihugu.
Nyuma gato y’uko hasinywa amasezerano yo guhererekanya imfungwa yasinywe na Perezida w’u Rwanda n’uwa Uganda imbere ya Perezida wa Angola n’uwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Perezida wa Uganda yari yatangiye kuvuga amagambo yo gutesha agaciro ayo masezerano.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2020, i Gatuna/Katuna ku mupaka w’u Rwanda na Uganda habereye inama yahuje abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Uganda, ndetse n’abakuru b’ibihugu bya Angola na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nk’abahuza muri ibyo biganiro.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2020, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Yoweri K. Museveni wa Uganda, bahuriye ku mupaka wa Gatuna-Katuna uhuza ibihugu byombi, mu biganiro bigamije kugarura umubano hagati y’ibihugu byombi.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa gatanu tariki 21 Gashyantare 2020, yakiriye mu biro bye Perezida wa Angola João Lourenço, na Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Leta y’u Rwanda yatangaje ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Gashyantare 2020, Perezida wa Angola, João Lourenço, yageze mu Rwanda.
Amakuru aturuka muri Uganda aravuga ko kuri uyu wa kabiri tariki 08 Gashyantare 2020 Uganda yarekuye Abanyarwanda 13 barimo abagabo icumi n’abagore batatu.
Perezida Kagame atangiza umwiherero w’Abayobozi urimo kuba ku nshuro ya 17, yagarutse ku bibazo u Rwanda rwatewe n’Abanya-Uganda, bakaba ari n’abaturanyi bo mu majyaruguru y’u Rwanda.
Abayobozi bagera kuri 400 baturutse mu nzego za Leta n’iz’abikorera, bageze i Gabiro mu Karere ka Gatsibo kuri uyu wa gatandatu tariki 15 Gashyantare 2020, aho bazamara iminsi ine mu mwiherero ubaye ku nshuro ya 17. Abayobozi kandi basuzumwe Coronavirus mbere yo kwerekeza i Gabiro mu Mwiherero. Dore uko bahagarutse i (...)
Umwe mu myanzuro yavuye mu biganiro byahuje intumwa z’u Rwanda n’iza Uganda byabereye i Kigali ku wa gatanu tariki 14 Gashyantare 2020, ni uko buri gihugu kirekura abenegihugu b’ikindi cyaba gifunze bitarenze ibyumweru bitatu.
U Rwanda ruvuga ko amasezerano ya Luanda yo kugarura umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi atubahirijwe, cyane ko hakiri Abanyarwanda benshi bagifungiye muri Uganda, icyo gihugu kigasabwa guhita kibarekura.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yasuzumye umusaruro watanzwe na gahunda yo kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi(Decentralisation) mu myaka 20 ishize, isanga hakenewe kongeraho ubuvuzi, uburezi, ubuhinzi n’izindi serivisi.
Abagize itsinda ry’Intumwa z’u Rwanda na Uganda (Ad Hoc Commission) ryiga ku iyubahirizwa ry’amasezerano impande zombi zashyizeho umukono agamije kugarura umubano mwiza hagati y’ibyo bihugu, barahurira i Kigali kuri uyu wa gatanu tariki 14 Gashyantare 2020.
Madame Jeannette Kagame, kuri iki cyumweru yitabiriye inamaya 24 y’umuryango w’abagore b’abakuru b’ibihugu bya Afurika ugamije iterambere (Organisation of African First Ladies for Development -OAFLD), riri kubera i Adiss Ababa muri Ethiopia.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yitabiriye inama isanzwe ya 33 y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), iri kubera ku cyicaro cy’uwo muryango I Addis Ababa muri Ethiopia.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko ku mugoroba wo ku wa kane tariki 06 Gashyantare 2020, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yakiriye ubwegure bw’Abanyamabanga ba Leta Evode Uwizeyimana wo muri Minisiteri y’Ubutabera na Dr Isaac Munyakazi wo muri Minisiteri y’Uburezi.
Abakozi 104 barimo abo ku rwego rw’umurenge, akarere no mu tugari bahinduriwe imirimo mu rwego rwo kurushaho guha serivisi nziza abaturage.
Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda, Alphonse Munyantwali, hamwe na Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barizeza umutekano abakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka.
Abakozi 42 baherutse guhagarika akazi ku rwego rw’akarere n’imirenge mu Karere ka Muhanga, basimbujwe by’agateganyo mu rwego rwo kuziba icyuho aho abayobozi batagihari.
I Luanda muri Angola, kuri iki cyumweru tariki 02 Gashyantare 2020 habereye Inama yahuje abakuru b’ibihugu bya Angola, Uganda, u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibihugu by’u Rwanda na Uganda birasubira muri Angora kuri iki cyumweru tariki 02 Gashyantare 2020 mu biganiro bigamije gushakira hamwe umuti w’ikibazo cy’umubano umaze iminsi utifashe neza hagati y’u Rwanda na Uganda.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko mugenzi we wa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo (RDC), Félix-Antoine Tshisekedi yateye intambwe igaragara mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC, mu gihe gito amaze agiye ku buyobozi, amushimira uruhare rwe mu gushakira amahoro n’umutekano akarere k’Ibiyaga Bigari.