Perezida Abdelmadjid Tebboune yajyanywe mu bitaro bya gisirikare mu murwa mukuru Alger nyuma y’uko abamwegereye bose babasanzemo covid-19.
Ibihugu bya Koreya y’Epfo, Oman na Vietnam byoherereje ababihagararira mu Rwanda, bakaba bagejeje inyandiko z’ubutumwa bwabo (credential letters) kuri Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa kabiri tariki 27 Ukwakira 2020.
Amatora rusange ateganyijwe ku itariki ya 28 Ukwakira 2020 muri Tanzania ntavugwaho rumwe n’amashyaka, imiryango Mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’indorerezi. Bamwe baravuga ko mu matora hashobora kuvuka imvururu, nyuma y’uko hari abakumiriwe gukurikirana amatora.
Abahanzi b’ibyamamare muri Tanzania bakomeje gususurutsa abaturage mu bikorwa byo kwiyamaza ku bazahatanira umwanya wa Perezida.
Ikiganiro mpaka cya kabiri ari na cyo cya nyuma hagati y’abakandida babiri bahatanira kuyobora Leta zunze Ubumwe za Amerika cyagenze neza kurusha icya mbere kuko abakandida bombi bahanaga umwanya wo kuvuga, bitandukanye n’inshuro ya mbere aho bacanaga mu ijambo.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashimiye Abasenateri barahiriye kuzuza neza inshingano zabo, abifuriza imirimo myiza bemeye gukorera igihugu.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu iterambere w’u Burundi, Ambasaderi Shingiro Albert, yatangaje ko abaturage b’u Rwanda n’ab’u Burundi baziranye cyane, ku buryo ibibazo bagirana babyikemurira bitagombeye ko hari umuntu ubajya hagati.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwandanda Dr. Vincent Biruta n’uw’u Burundi Albert Shingiro, bahuriye ku mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera, mu biganiro bigamije kugarura umubano hagati y’ibihugu byombi. Ni ibiganiro biri kuba kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Ukwakira 2020.
Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 80, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yashyizeho Abasenateri bane ari bo, Dr Dusingizemungu Jean Pierre, Kanziza Epiphanie, Twahirwa André na Uwizeyimana Evode.
Mu gihe habura ibyumweru bitatu gusa ngo amatora abe muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, amatora azaba tariki ya 03 Ugushyingo 2020, ishyaka ry’aba Democrates rihagarariwe na Joe Biden mu matora, ni ryo rihabwa amahirwe, hakurikijwe ibyegeranyo bigenda bikorwa. Donald Trump wo mu ishyaka ry’aba Republicains avuga ko agifite (...)
Komisiyo ishinzwe gutegura ibiganiro mpaka ku bahatanira kuyobora Amerika yatangaje ko ikiganiro cyari guhuza Donald Trump na Joe Biden, tariki 15 Ukwakira 2020 kitakibaye.
Inama y’abakuru b’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari yari itegerejwe hakoreshejwe ikoranabuhanga yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Ukwakira 2020. Ni inama yitabiriwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, Perezida wa Uganda Yoweri Museveni, Perezida wa Angola João Lourenço, iyoborwa na Perezida wa Repubulika iharanira (...)
Inama yiga ku mutekano mu Karere k’Ibiyaga bigari ihuza u Rwanda, Uganda, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), u Burundi na Angola iraterana hifashishijwe ikoranabuhanga kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Ukwakira 2020.
Mu biganiro byahuje (hifashishijwe ikoranabuhanga) Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye kuri uyu wa kabiri tariki 29 Nzeri 2020, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko ntawe ukwiriye kwemera ko intego z’Iterambere rirambye(SDGs) zari kuzagerwaho muri 2030, ziburizwamo n’icyorezo Covid-19.
Umuyobozi mukuru w’Umuryango wa FPR Inkotanyi, Perezida Paul Kagame, yageze ku cyicaro cy’Umuryango i Rusororo aho agiye kuyobora inama ya komite nyobozi (NEC) yaguye ya FPR.
Perezida wa Koreya ya ruguru Kim jong Un yatunguranye asaba imbabazi nyuma yo kwica umuyobozi wo muri Koreya y’Epfo bakanamutwika.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu tariki 25 Nzeri 2020 iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi batandukanye.
Leta y’u Bushinwa yiyamye ku mugaragaro Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (UN) kubera kubuhoza ku nkeke zivuga ko ari bwo bwateje icyorezo cya Coronavirus.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Nzeri 2020 yagejeje ijambo ku Nama y’Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye iteranye ku nshuro yayo ya 75 ikaba iteraniye i New York muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Mu gihe habura iminsi 40 ngo habe amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Côte d’Ivoire Henri Konan Bédié, wigeze kuyobora iki gihugu mu myaka ya 1993 – 1999, akaba ari no mu bahatanira kujya kuri uwo mwanya, yasabye abaturage kwigaragambya, bamagana ko Alassane Ouattara yongera kwiyamamariza kuyobora iki gihugu.
Inteko Ishinga Amategeko y’u Buyapani yatoye Yoshihide Suga nka Minisitiri w’intebe mushya w’iki gihugu, nyuma y’iyegura rya Shinzo Abe wari usanzwe kuri uwo mwanya.
Amakuru yatangajwe n’umuryango w’uwahoze ari Perezida wa Mali Général Moussa Traoré aravuga ko yitabye Imana kuri uyu wa kabiri tariki 15 Nzeri 2020.
Ubuyobozi bw’igihugu cy’u Burundi bwatangaje ko budateganya kwitabira inama ihuza abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) na Angola. Iyo nama iteganyijwe kuba kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Nzeri 2020 ikabera mu mujyi wa Goma.
Abagize Inama Njyanama z’Utugari mu Karere ka Huye bavuga ko zarushaho gukora neza zigiye zigenerwa inyoroshyangendo, nk’uko bigenda kuri Njyanama z’Imirenge n’iz’Uturere.
Mu gihe hasigaye amezi abiri gusa ngo amatora y’umukuru w’igihugu muri Leta zunze ubumwe za Amerika abe, ibitabo byandikwa kuri Donald Trump bikomeje kwiyongera.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, avuga ko kubana neza n’ibihugu bituranyi ari yo nzira y’amahoro kandi ko u Rwanda rutayakeneye kurusha uko ibyo bihugu biyakeneye.
Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA) zahagarikiye Ethiopia inkunga ya miliyoni 100 z’Amadolari ya Amerika, nyuma yo gukimbirana na Misiri na Sudani biturutse ku rugomero Ethiopia yubatse ku ruzi rwa Nil.
Nyuma y’uko Paul Rusesabagina ushinjwa ibyaha byo kurema no kuyobora umutwe n’ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba yitwara gisirikare atawe muri yombi, umusesenguzi Tom Ndahiro akaba n’umushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yagize icyo abivugaho.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yasabye ko we ubwe ndetse n’uwo bahanganye mu matora, umudemokarate Joe Biden, babanza bagakorerwa isuzumamubiri rigamije kureba niba badafata ibiyobyabwenge.
Perezida wa Liban Michel Aoun yasobanuye impamvu yo guhindura imikorere ya politiki muri iki gihugu anatangaza ishyirwaho rya Guverinoma idashingiye ku iyobokamana. Ibi byabaye mbere y’umunsi umwe ngo Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron agirire uruzinduko muri icyo gihugu.