Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yasabye abayobozi kwita ku baturage no kubakorera neza. Yabibasabye ku wa 09 Gashyantare 2022, mu nama yagiranye n’abayobozi n’abakozi b’Akarere ka Ngoma kuva ku rwego rw’Akarere kugera ku rwego rw’Akagari.
Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi (EU) wakuyeho icyemezo cyari cyafashwe mu 2016, cy’ibihano byari byafatiwe u Burundi, nko guhagarika imfashanyo y’amafaranga arimo n’ayari agenewe inzego za Leta.
Perezida Kagame yavuze ku kibazo cy’umupaka w’u Rwanda na Uganda wari umaze igihe warafunzwe cyane cyane uwa Gatuna, dore ko ari n’umwe mu mipaka ikoreshwa cyane. Yabigarutseho kuri uyu wa kabiri tariki 08 Gashyantare 2022, ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi baherutse gushyirwa mu myanya mishya.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ubwo kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Gashyantare 2022 yakiraga indahiro z’abayobozi baherutse gushyirwa mu myanya y’ubuyobozi, yaboneyeho no kugaragaza uko umubano w’u Rwanda n’abaturanyi uhagaze.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Kane tariki 03 Gashyantare 2022 yagiranye ibiganiro na Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta i Nairobi, baganira ku mubano w’ibihugu byombi, ndetse no ku mubano w’ibihugu byo mu Karere.
Ku wa Gatanu tariki 28 Mutarama 2022, u Rwanda nibwo rwatangaje ku mugaragaro ko umupaka wa Gatuna uzafungurwa kuri uyu wa Mbere tariki 31 Mutarama 2022 nyuma yo gufungwa ku ya 28 Gashyantare 2019, bivuze ko wari umaze imyaka itatu ufunzwe.
Abapasiteri, ba Bishop ndetse na Cardinal bari mu cyumweru cy’isengesho. Muri iki Cyumweru, by’umwihariko ku mugoroba wo ku itariki 24 Mutarama 2022, byari bidasanzwe kubona ubufatanye bwari hagati y’abahagarariye amadini n’amatorero atandukanye, bafatanya gusingiza Imana.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku wa Kane tariki 27 Mutarama 2022, yitabiriye ikiganiro ku bijyanye n’uburyo habaho ubufatanye mu kunoza ibirebana n’urujya n’uruza hagati ya Afurika n’u Burayi. Iki kiganiro cyateguwe na fondasiyo ya Afurika n’u Burayi.
Hari abaturage bo mu bice bitandukanye by’Igihugu bavuga ko bagisiragizwa igihe bakeneye serivisi mu nzengo z’ibanze. Abo baturage bavuga ko atari kenshi umuntu akenera serivisi ku kagari, ku Murenge cyangwa ku karere ngo ayibonere igihe kuko bimusaba gutegereza umwanya, hakaba n’igihe ataha atayibonye bikamusaba kuzagaruka (…)
Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 24 Mutarama 2022, muri Tanzania habereye umuhango wo gusangira ku meza amwe ku badipolomate bahagarariye ibihugu byabo muri Tanzania na Perezida Samia Suluhu Hassan.
Ambasaderi w’u Buholandi mu gihugu cya Tanzania, Weibe de Boer yaganiriye na Ambasaderi w’u Rwanda Major General Charles Karamba, uhagarariye u Rwanda muri icyo gihugu.
Ibiganiro bya nyuma biharura inzira ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu kwinjira mu muryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) byatangiye ku mugaragaro.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere tariki 17 Mutarama 2022, yakiriye mu biro bye Village Urugwiro, Adonia Ayebale, uyu akaba ari Ambasaderi wa Uganda mu muryango w’Abibumbye.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yageze muri Congo-Brazzaville, aho yitabiriye Inama y’Ibihugu byo mu Muryango w’Ubukungu bw’Ibihugu bya Afurika yo Hagati (ECCAS).
Uwahoze ari Minisitiri w’Ubutabera akaba n’umujyanama wa Ibrahim Boubacar Keita uherutse guhirikwa ku butegetsi bwa Mali, yatangaje ko uwo Ibrahim Boubacar Keita yitabye Imana, akaba yari afite imyaka 76 y’amavuko.
Mu cyumweru gitaha kuva tariki 17 -21 Mutarama 2022, Perezida Paul Kagame biteganyijwe ko azitabira inama ikomeye yateguwe n’Ihuriro ry’Ubukungu ku Isi (World Economic Forum, WEF), izibanda ku bibazo byugarije Isi nyuma y’imyaka ibiri imaze yibasiwe n’icyorezo cya COVID-19.
Ikigo cyiga ibijyanye n’umutekano (Institute for Security Studies - ISS) cyasohoye raporo igaragaza ko umubano w’u Burundi n’u Rwanda ugenda umera neza, nyuma y’uko wari warajemo ibibazo guhera mu 2015.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 10 Mutarama 2022, yakiriye mu biro bye intumwa ziturutse mu gihugu cy’u Burundi.
Urukiko rw’Ikirenga rwo muri Gambia rwatesheje agaciro ubusabe bw’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Gambia, rivuga ko ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika ku itariki 4 Ukuboza 2021, aho Perezida Adama Barrow ari we wongeye kwegukana intsinzi, byateshwa agaciro.
Ku wa Gatatu tariki 22 Ukuboza 2021, Abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bakoze inama mu buryo bw’ikoranabuhanga, biyemeza kwihutisha ibijyanye no kwakira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo) muri uwo muryango no guhuza imbaraga mu rwego rwo kurwanya icyorezo cya Covid-19. Iyo (…)
Kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Ukuboza 2021, hifashishijwe ikoranabuhanga, Perezida Paul Kagame yitabiriye inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, tariki 19 Ukuboza 2021, yabonanye na Perezida Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’ibiganiro byahuje Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi mu Bubiligi, bitegura inama izahuza iyi miryango yombi muri Gashyantare (…)
Perezida w’Inama y’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi (EU), Charles Michel, yagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame i Buruseli mu Bubiligi. Ni ibiganiro kandi byarimo Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi ari na we uyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.
Kuri uyu wa Gatandatu Tariki 18 Ukuboza 2021, Perezida Kagame yitabiriye inama ya gatatu y’ubufatanye hagati ya Afurika na Turukiya iri kubera muri Istanbul Congress Center. Ikiganiro cya mbere cyibanze ku mahirwe yo gushimangira ubufatanye bwa Afurika na Turukiya binyuze muri gahunda y’ibikorwa bihuriweho.
Raila Odinga yatangaje ko agiye kwiyamamaza mu matora ya Perezida wa Kenya n’ubwo amaze gutsindwa inshuro nyinshi. Yabitangaje nyuma y’amezi yari ashize ntacyo avuga, akaba yari imbere ya Sitade ya Nairobi yuzuye abantu barimo abaturage n’abanyapolitiki batandukanye.
Kuri uyu wa Kane tariki 9 Ukuboza 2021, Perezida Paul Kagame yifatanyije n’Abanyatanzania mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 ishize icyo gihugu kibonye ubwigenge, nyuma yo kwibohora ubukoloni bw’Abangereza.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yageze i Dar es Salaam muri Tanzania aho yakiriwe na Minisitiri ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Prof. Palamagamba John Kabudi.
Intsinzi ya Perezida Adama Barrow yatangajwe ku Cyumweru tariki 5 Ukuboza 2021, bitangajwe na Komisiyo yigenga y’amatora, aho yatangaje ko Perezida Adama Barrow yabonye amajwi 53.2%.
Mu rwego rwo gufasha abaturage kurushaho kumenya abayobozi babo, Kigali Today yagiranye ikiganiro kirambuye na Mukanyirigira Judith watorewe kuyobora Akarere ka Rulindo, avuga byinshi ku mibereho yamuranze anagira ubutumwa agenera abaturage agiye kuyobora.
Ishyaka riharanira kurengera ibidukikije mu Rwanda (DGPR) rirashishikariza abagabo n’abagore kudaceceka cyangwa ngo bahishire abakora ihohotera mu miryango kuko bituma rifatwa nk’umuco kandi risenya imiryango.