Minisitiri w’Intebe wahabwaga amahirwe yo gusimbura Perezida Ouattara yitabye Imana

Minisitiri w’Intebe wa Côte d’Ivoire, Hamed Bakayoko, yitabye Imana ku wa Gatatu tariki 10 Werurwe 2021 afite imyaka 56 y’amavuko. Yashizemo umwuka arimo kuvurirwa mu Budage. Itangazo rya Guverinoma ya Côte d’Ivoire riravuga ko yazize Kanseri, akaba ari na yo yivurizaga aho mu Budage.

Hamed Bakayoko
Hamed Bakayoko

Ibitangazamakuru bitandukanye birimo AFP na Reuters byanditse ko Hamed Bakayoko yahabwaga amahirwe menshi yo gusimbura Perezida wa Côte d’Ivoire, Alassane Ouattara.

Minisitiri Hamed Bakayoko yari amaze ukwezi yivuriza i Burayi. Perezida wa Côte d’Ivoire, Alassane Ouattara, yatangaje ko yababajwe n’urupfu rwa Hamed Bakayoko yafataga nk’umuhungu we ndetse bakoranaga bya hafi.

Hamed Bakayoko nta gihe kinini yari amaze kuri uwo mwanya kuko yashyizweho mu mwaka ushize wa 2020 mu kwezi kwa Nyakanga, asimbuye Amadou Gon Coulibaly na we wari umaze kwitaba Imana mu buryo butunguranye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Yali aliki muto ku myaka 56.Cancer yica abantu bagera kuli 10 millions buri mwaka.Urupfu ni inzira ya twese.Ariko nk’abakristu,ntitugatinye urupfu.Tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bakoraga ibyo Imana ishaka kandi batiberaga mu byisi gusa,izabazura ku munsi wa nyuma ikabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka cyane Imana,kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Roho idapfa yahimbwe n’umugereki witwaga Socrates utaremeraga Imana dusenga.

kirenga yanditse ku itariki ya: 11-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka