Nta gereza zitazwi ziba mu Rwanda - Minisitiri Busingye

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye, avuga ko u Rwanda nta hantu rugira hafungirwa abantu mu buryo butazwi, kugira ngo bakorerwe iyicarubozo. Avuga ko ibirego nk’ibyo biba bifite impamvu za Politiki zibyishe inyuma zigamije kwanduza isura ya Guverinoma y’u Rwanda.

Minisitiri Busingye ahamya ko nta gereza zitazwi ziba mu Rwanda
Minisitiri Busingye ahamya ko nta gereza zitazwi ziba mu Rwanda

Ku wa mbere tariki 25 Mutarama 2021, Minisitiri Busingye yagaragaje aho u Rwanda ruhagaze, ubwo yari imbere y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe uburenganzira bwa muntu, ni Raporo u Rwanda rwatanze ku nshuro ya gatatu ku isuzuma ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu gihugu (Universal Periodic Review ‘UPR’).

Minisitiri Busingye yagaragaje ibyo u Rwanda rwakoze n’ibyo rwagezeho bijyanye n’imyanzuro 50 rwari rwahawe gukora mu isuzuma riheruka ryabaye mu 2015.

Uwo muyobozi yagize icyo avuga ku bintu bitandukanye u Rwanda rushinjwa, harimo kuba hari abantu bafungwa binyuranije n’amategeko, abantu baburirwa irengero, kuba hari abafungirwa ahantu hatazwi bagakorerwa iyicarubozo.Yavuze ko u Rwanda nta hantu rugira hatazwi hafungirwa abantu kugira ngo bakorerwe iyicarubozo.

Yagize ati, “Ngize icyo mvuga kuri ibyo birego u Rwanda rushinjwa ko rufata abantu mu buryo butubahirije amategeko, bakajyanwa gufungirwa mu bigo bya gisirikare bitazwi, ngo bagakorerwa iyicarubozo, ibyo nta bibahari. U Rwanda rufite gereza zitandukanye ku basivili n’abasirikare, gereza zose z’u Rwanda, uko ari cumi n’enye (14), zikora bijyanye n’amategeko kandi uwo ari we wese yazigeraho.”

Ati “Nta bigo bitazwi bifungirwamo abantu mu Rwanda, Leta y’u Rwanda ihakana ibyo birego bidafite ishingiro, kuko twe duhamya ko biba biherekejwe n’inyungu za politike z’abo babivuga”.

Ubucucike muri za gereza

Minisitiri Busingye yavuze ko ikibazo gihari muri za gereza ari ikibazo cy’ubucucike, bijyanye n’uko inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko nk’Urwego rushinzwe kugenza ibyaha (RIB) ziba zakoze akazi kazo uko bikwiye.

Yagize ati, “Ubucucike muri za gereza ni umusaruro w’imikorere myiza y’urwego rw’ubutabera, uhereye ku rwego rushinzwe kugenza ibyaha (RIB) kugera no ku Nkiko. Iyo mikorere myiza y’izo nzego, ni yo ituma u Rwanda ruhora rutekanye igihe cyose. Gusa hari na gahunda yo gukora ku buryo inkiko zajya zitanga n’ibihano bitari igifungo, birimo gutegurwa kandi bizatangira gushyirwa mu bikorwa vuba”.

Minisitiri Busingye yavuze ko mu byakozwe uhereye mu 2015 kugeza mu 2019 bigamije kugabanya ubucucike muri za gereza, harimo kubaka gereza nshya yimuriwemo abari bafungiwe muri gereza ya Nyarugenge. Hari kandi n’izindi gereza eshatu zavuguruwe, hari sitasiyo za polisi nshya icyenda zubatswe mu gihe izigera kuri 64 zavuguruwe.

Yavuze kandi ko mu 2018, igihano cyo gukora imirimo ifitiye igihugu akamaro cyatowe nka bumwe mu buryo bwo kugabanya ubucucike muri za gereza, kimwe no kwambika abantu udukomo tujyanye n’ikoranabuhanga dutuma ukambitswe atarenga aho atemerewe (electronic bracelets).

Uhereye muri 2015 kandi, abagera ku 9.442 bararekuwe by’agateganyo mu gihe abagera ku 110 bafunguwe ku mbabazi bahawe na Perezida wa Repubulika.

Minisitiri Busingye yavuze ko ahafungirwa abantu, hagenzurwa kenshi kugira ngo harebwe niba hubahiriza ibisabwa by’ingenzi. Yanabwiye ako Kanama ko u Rwanda rwashoboye gutandukanya imfungwa z’abagore n’abagabo, gutandukanya gereza z’abana n’iz’abakuru, ubu igisigaye kirimo gukorwa ni ugutandukanya, ahacumbikirwa abana n’abakuru mu gihe bakiri kuri polisi.

Ku bijyanye n’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, Busingye yabwiye ako Kanama ko u Rwanda rwakoze ku buryo uburenganzira bwose buteganywa n’itegeko nshinga bwubahirizwa.

Yagize ati “Ibigaragaza ko ubwisanzure bw’itangazamakuru buhari, ni uko ubu mu Rwanda habarizwa radio 34 mu gihe zari 23 mu 2011. Televiziyo zariyongereye kuko mu 2011 hari imwe, mu 2016 zari 12, naho mu 2019 ziba 19. Ibinyamakuru byandika byaba ibisohora inyandiko n’ibikorera kuri ‘internet’ byariyongereye biva kuri 73 mu 2016 bigera ku 161 mu 2020”.

Busingye yavuze ko mu ivugururwa ry’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ibyafatwaga nk’ibyaha bikorwa n’abanyamakuru mu kazi kabo byakuwemo, bikaba bigaragaza ubushake bwa Leta mu kubahiriza ihame ry’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo.

Minisitiri Busingye yabwiye ako Kanama ko ku bijyanye n’uko abaturage babona amakuru, igenzura ryakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), ryagaragaje ko byazamutse biva kuri 52% mu 2012 bigera kuri 94% mu 2019.

Muri iyo nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, Minisitiri Busingye yari kumwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Anastase Shyaka n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Dr Usta Kayitesi.

Prof Shyaka Anastase, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu
Prof Shyaka Anastase, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu
Dr Usta Kayitesi, Umuyobozi mukuru wa RGB
Dr Usta Kayitesi, Umuyobozi mukuru wa RGB
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bwana minisiri urigiza nkana niyo wavuga ngo yego ntacyo byagutwara kuko impamvu babivuga barabizi,ninko guhisha amenyo y’inkoko kandi umunwa ugaragara!!!!!

Rwego yanditse ku itariki ya: 27-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka