Abashakashatsi bashyizweho na Perezida Macron bamweretse ko u Bufaransa bwagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Komisiyo y’abashakashatsi b’Abafaransa yashyikirije Perezida Emmanuel Macron raporo y’amapaji arenga 1200, igaragaza uruhare rukomeye cyane rw’icyo gihugu mu gushyigikira Leta ya Habyarimana ishinjwa gutegura no gukorera Jenoside Abatutsi mu 1994.

Iyi komisiyo ikuriwe n’uwitwa Prof Vincent Duclert ivuga ko u Bufaransa mu gihe bwari buyobowe na François Mitterand, bwakomeje gushyigikira Leta ya Habyarimana Juvenal haba mu kuyiha intwaro, ibikoresho n’imyitozo ku ngabo z’u Rwanda cyane cyane mu myaka ya 1990-1994.

Raporo y’iyo komisiyo yashyikirijwe Perezida Macron, ndetse we ubwe akaba yakiriye mu biro bye abagize iyo komisiyo kuri uyu wa 26 Werurwe 2021, bamugaragariza ko u Bufaransa bwihumye amaso bukareberera mu bikorwa byateguraga Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iyi komisiyo yari yashyizweho na Perezida Macron ubwe mu mwaka wa 2019, yarinze kumwemeza ko habayeho ubufatanyacyaha (complicité) bw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Raporo batanze itunga agatoki uwari Perezida Miterrand igira iti "U Bufaransa bwari ku ruhande rwa Leta yahemberaga ubwicanyi bushingiye ku ivanguramoko. Bwafunze amaso ku bikorwa byateguraga Jenoside, kandi urwo ruhare rwari mu bushake bw’Umukuru w’Igihugu (cy’u Bufaransa) n’ibiro bye".

Iyi komisiyo yagaragarije Emmanuel Macron ko u Bufaransa bwakererewe gucana umubano n’abaregwa Jenoside, ahubwo bushyira imbaraga mu gukomeza gushyira ibikangisho ku ngabo zari APR (FPR-Inkotanyi).

Raporo igira iti "(Elle) u Bufaransa bwatinze gutabara mu cyiswe ’Operation Turquoise’(hagati y’ukwezi kwa Kamena na Kanama 1994), ibi byatumye habaho gukiza ubuzima bwa benshi ariko batarimo benshi mu Batutsi bari batangiye guhigwa mu byumweru bya mbere byaranze Jenoside".

Aba bashakashatsi bakomeza bavuga ko hari inyandiko zigaragaza uruhare rw’icyo gihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda batabonye mu bubiko bwa Leta bw’icyo gihugu.

Icyo u Rwanda rugiye gukora

Guverinoma y’u Rwanda imaze kubona iyo raporo, yasohoye itangazo igaragaza ko hari intambwe ikomeye Leta y’u Bufaransa iteye mu kumva kimwe uruhare rw’icyo gihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

U Rwanda ruvuga ko mu byumweru bike biri imbere na rwo ruzatangaza raporo yarwo, ariko ko izaba yuzuzanya n’iya Duclert.

Itangazo rigira riti “Raporo y’iperereza yakozwe ku busabe bwa Guverinoma y’u Rwanda mu 2017 nayo izashyirwa hanze mu byumweru biri imbere. Biteganyijwe ko ibizayivamo bizaba byuzuzanya n’ibya Komisiyo iyobowe na Duclert.”

Icyo u Bufaransa buzakurikizaho nyuma ya raporo

Umujyanama wa Perezida w’u Bufaransa ku bijyanye na Afurika, Franck Paris yatangarije abanyamakuru ko raporo y’abashakashatsi b’u Bufaransa izavanaho urwikekwe mu mubano w’ibihugu byombi.

Paris yagize ati “Ibi bizatuma habaho ibiganiro ku nyandiko zivuga ku byakorwaga muri kiriya gihe (mu myaka ya 1990-1994).’’

Paris yavuze ko iyo raporo izagira ingaruka nziza haba mu nyito abatuye u Bufaransa baha Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, kuko
Umuryango IBUKA-France uzagira uruhare mu biganiro bisobanura neza uburyo iyo jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Politike niko ikora.Politicians ntibareba ibibazo rusange,ahubwo bareba inyungu zabo gusa.Ntibatinye yuko ibyo bibazo bihitana inzirakarengane ibihumbi n’ibihumbi.Niyo mpamvu Yezu yabujije abakristu nyakuri kujya muli politike (kwivanga mu by’isi).Ahubwo bagashaka mbere na mbere Ubwami bw’Imana,bisobanura Ubutegetsi bw’Imaba buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko ijambo ryayo rivuga muli Daniel 2,umurongo wa 44.Ni nayo mpamvu Yesu yadusabye gusenga buri munsi,dusaba Imana ngo itebutse ubwami bwayo.Nkuko mubizi,buri munsi tubwira Imana ngo:"Ubwami bwawe nibuze" (Let your Kingdom come).Buri hafi cyane.

karekezi yanditse ku itariki ya: 27-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka