Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu yahoze ari Komini Murambi (ubu ni mu Karere ka Gatsibo) yagaragaje umwihariko w’uko yakozwe mu gihe gito hicwa benshi, hakaba hari n’abagore bari baribumbiye mu cyo bise Interamwete bagamije gutera akanyabugabo basaza babo ngo badacika intege mu (...)
Abayobozi mu Karere ka Nyarugenge hamwe n’Umuryango Ibuka mu Murenge wa Mageragere, biyamye Ingabire Victoire ukorera politiki mu Rwanda banasaba ko umubyeyi we Dusabe Thérèse afatwa agashyikirizwa inkiko z’u Rwanda.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko kuva icyunamo cyo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi cyatangira hagaragaye ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside bine birimo kurandura imyaka y’uwacitse ku icumu, gutema insina, gutoteza uwacitse ku icumu no gushaka gutwikira uwarokotse (...)
Disi Dieudonné warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ni umwe mu Banyarwanda bafite ibigwi byinshi mu mukino wo gusiganwa ku maguru ku ntera ndende. Avuga ko umukino wo gusiganwa ku maguru wamugaruriye icyizere cy’ubuzima ukamufasha kwiyubaka.
Hirya no hino mu gihugu, by’umwihariko mu turere tugize Intara y’Amajyaruguru, ibikorwa by’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi biragenda byigaragaza, aho bakomeje kwibumbira mu matsinda abafasha guharanira gukira ibikomere basigiwe na Jenoside, bagana inzira yo (...)
Abacuze umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bashakaga ko nta n’umwe uzarokoka wo kubara inkuru. Nubwo hari imiryango yazimye, ariko umugambi wabo ntiwagezweho.
Uyu ni umutwe w’inkuru yanditswe mu Kinyamakuru Kiberinka N° 7 Werurwe 23, 1992. Umwanditsi w’iyi nkuru yari n’umuyobozi w’icyo kinyamakuru, Vincent Shabakaka. Ubu hashize imyaka 29 avuze akababaro k’Abatutsi mu Rwanda n’urugomo rwabakorerwaga.
Dusengiyumva Samuel akomoka mu cyahoze ari Komini Ntongwe, ubu ni mu Karere ka Ruhango. Yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, afite imyaka 13 gusa.
Adrien Niyonshuti warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 ni umwe bakinnyi bakoze amateka muri siporo mu Rwanda aho yabaye umukinnyi wa mbere wabigize umwuga mu mukino w’amagare mu Rwanda, akanaba Umunyarwanda wa mbere wakinnye imikino Olempike muri uyu (...)
Tariki ya 7 Mata 2021 nibwo Tania Rugamba, umwuzukuru wa Rugamba Sipiriyani, yanditse ku rukuta rwa Twitter ati "Sogokuru yahimbye ’Nzataha Yeruzalemu nshya’ tariki 6 Mata 1994 yiyumvamo gutaha kwa Jambo bukeye bwaho."
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yatangaje ko kuva ku wa 01 kugeza ku wa 08 Mata 2021, hamaze kugaragara ibikorwa bigaragaramo ingengabitekerezo ya Jenoside 22, abantu 18 bakaba ari bo bamaze kubifatirwamo.
Uwitwa Mukakayumba Marie Goreth w’imyaka 49 wavukiye mu Mujyi wa Kibuye, akaba ari na ho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yamusanze, ahamya ko iyaba ikiyaga cya Kivu cyashoboraga kuvuga cyagaragaza byinshi cyabonye.
Prof. Vincent Duclert avuga ko nk’umushakashatsi wigenga nta ruhande yabogamiyeho hakorwa iyo Raporo ku buryo hizewe ko amakuru agaragara muri iyo raporo ari ingirakamaro ku butabera n’amahoro ku Banyarwanda.
Igikorwa cyo guhuza Urwibutso rwa Kivumu mu Karere ka Rutsiro n’urwa Nyundo muri Rubavu, cyahujwe n’umunsi Interahamwe zateye Cathédrale ya Nyundo zikica Abatutsi bari bahahungiye ku itariki ya 9 Mata 1994, gusa ngo hari indi mibiri myinshi iraboneka.
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Miss Rwanda 2021, Ingabire Grace, yasabye urubyiruko gushyira hamwe ngo rwubake igihugu, ari na ko rutemerera abapfobya Jenoside.
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gihe Isi yose yari yimye amaso ibyaberaga mu Rwanda, idashaka kugira icyo ibikoraho, ahubwo ugasanga hari impaka za kumenya niba ari isubiranamo ry’amoko gusa, cyangwa se niba ari Jenoside, Umudipolomate w’Umunya-Nigeria yabwiye Akanama ka LONI gashinzwe umutekano ko bagombye (...)
Mukanoheli Josée wari ufite imyaka 10 muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aravuga ingorane yagiriye mu ivangura, ubwo yatotejwe yiga mu mashuri abanza kugeza ubwo yari mu bo batoranyaga mu ishuri ryabo ngo baheke isanduku yabaga yuzuyemo imitumba mu rugendo rwakorwaga rwitwaga urwo“Guhamba (...)
Ambasade y’u Rwanda muri Senegal inashinzwe Ibihugu bya Mali, Gambiya, Cap-Vert na Gineya Bisawu ifatanyije n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye muri Senegal bibutse ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwnda mu 1994. Iyo gahunda yabereye kuri “Place du Souvenir Africain” ahari ikimenyetso cyo kwibuka (...)
Kuri uyu wa Kane tariki ya 08 Mata 2021, ubuyobozi bwa Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG) n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) bibutse abari abakozi b’icyahoze ari ELECTROGAZ bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abayobozi batandukanye bifatanyije n’u Rwanda mu kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, bakaba batanze ubutumwa basaba ko Jenoside itazongera kubaho ukundi (Genocide Never Again). Ikindi kandi bashimira uko Abanyarwanda bashoboye kwiyubaka nyuma ya Jenoside yahitanye abasaga Miliyoni bishwe mu minsi (...)
Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi (FIFA), Gianni Infatino, yandikiye ibaruwa Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ikubiyemo ubutumwa bwo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubuhamya ni kimwe mu byifashishwa mu kubika no gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, nk’uko bisobanurwa na Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG). Ubuhamya bushobora gukorwa mu nyandiko, amajwi cyangwa amashusho.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro butangaza ko imibiri y’abazize Jenoside yakowe abatutsi mu 1994 ishyinguwe mu rwibutso rwa Kivumu muri ako karere igiye kwimurirwa mu rwibutso rwa Nyundo mu Karere ka Rubavu.
Ku wa Gatatu tariki 07 Mata 2021 hirya no hino ku isi no mu Rwanda by’umwihariko, hatangiye ibikorwa byo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994. Ku rwego rw’Igihugu byatangirijwe ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali(ku Gisozi) ahacanwe urumuri (...)
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangaje ko mu cyumweru cya gatatu cy’ukwezi kwa Mata 2021, u Rwanda ruzagira icyo ruvuga kuri raporo igaragaza uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyo raporo yasohowe n’inzobere z’u Bufaransa ubwazo.
Mu gihe Abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, ababa mu nzego zitandukanye za Siporo mu Rwanda bifatanyije n’Abanyarwanda muri ibi bihe.
Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo, ku wa Gatatu tariki ya 07 Mata 2021 bifatanyije n’abandi Banyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ku Isi mu gikorwa cyo kwibuka Abatutsi barenga miliyoni bazize Jenoside mu (...)
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Mata 2021, u Rwanda rwatangiye icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), akaba yasobanuye impamvu kwibuka ari ngombwa ndetse n’icyo bimaze mu kurwanya ingengabitekerezo ya (...)
Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal Jean Pierre Karabaranga, avuga ko umuco wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umaze gushinga imizi muri icyo gihugu, dore ko ari n’igihugu cyamenye ububi bwayo kuva igitangira, aho cyari gifite ingabo mu mutwe wa L’ONU wari mu (...)
Perezida wa Repuburika Paul Kagame atangaza ko u Rwanda rumaze kugera kuri byinshi kandi byivugira ku buryo ntawe uzongera kwemera ko ibyagenzweho byangizwa n’abahungabanya umutekano.