Mozambique: Abanyarwanda n’inshuti zabo bakoze urugendo rwo #Kwibuka30

Ku wa 13 Mata 2024, Ambassade y’u Rwanda muri Mozambique, yakoze urugendo rwo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, igikorwa cyabimburiwe no gushyira indabo ku kimenyetso cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bikaba byabereye ku cyicaro cya Ambasade, i Maputo, hakorwa n’urugendo rw’ibilometero 2.3, uhereye kuri Ambasade, mu mihanda minini izenguruka igice kirimo ibikorwa bikomeye muri Maputo, kugera kuri Serena Polana Hotel ari na ho icyo gikorwa cyakomereje.

Bakoze urugendo rwo kwibuka
Bakoze urugendo rwo kwibuka

Nyuma y’urugendo rwo kwibuka hatanzwe ibiganiro birimo ubuhamya bw’uwarokotse Jenoside, umuvugo ndetse n’ubutumwa bujyanye no kwibuka. Iki gikorwa cyitabiriwe n’Abanyarwanda baba muri Mozambique, abahagarariye Ibihugu byabo n’Imiryango mpuzamahanga muri Mozambique, ndetse n’inshuti z’u Rwanda bagera kuri 250.

Leta ya Mozambique yari ihagarariwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubutabera, Umuco n’imyemerere, Bwana Filimao Suase.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique, Col (Rtd) Donat Ndamage, yagaragaje amateka y’ubuyobozi bubi bwateguye Jenoside, ibimaze kugerwaho mu myaka 30 ishize, n’intabwe y’Ubumwe n’Ubwiyunge. Yagarutse ku bibazo biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho ingengabitekerezo y’inzangano n’amacakubiri byibasiye Abanyekongo b’Abatutsi bavuga Ikinyarwanda.

Bati Jenoside ntizongere ukundi
Bati Jenoside ntizongere ukundi

Ibyo bikorwa n’umutwe wa FDLR ufatanyije n’ingabo z’icyo Gihugu ndetse n’indi mitwe. Yibukije ko ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye byagombye gushyiraho amategeko akurikirana abagize uruhare muri Jenoside bihishe mu bihugu by’Amahanga, aboneyeho gushimira Leta ya Mozambique kuba yarasinye amasezerano yo guhererekanya abanyabyaha n’u Rwanda.

Intumwa ya Leta muri uyu muhango, yashimiye imibanire y’u Rwanda na Mozambique, avuga ko u Rwanda ari Igihugu kimaze kumenyekana mu kwihangana no kugira imibanire myiza, ndetse no kwiteza imbere.

Yashimiye Leta y’u Rwanda ku bufasha bwo kurwanya ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado, ifatanyije na SADC. Yagaraje ko Mozambique iharanira amahoro n’umutekano n’imikoranire myiza mu Karere, ndetse ko ibigaragariza mu miyoborere y’Akanama gashinzwe amahoro mu Muryango w’Abibumbye.

Umuhuzabikorwa wa UN muri Mozambique, Madame Dr Sozi Catherine, yafashe ijambo avuga ko Jenoside idakwiye kongera kubaho ukundi, ashimira ko u Rwanda rwatanze urugero rwiza rwo kwikura mu muyonga, rukiyubaka, ubu rukaba rukomeye. Yavuze ko Isi yose yumva neza inzira u Rwanda rwanyuzemo, harimo komora ibikomere no kwiyunga, ndetse n’ubugwari bw’Umuryango mpuzamahanga mu kudatabara Abatutsi bicwaga.

Yunzemo ko ibyabaye ku Rwanda ari isomo bakwiye kwigiraho, kugira ngo hubakwe ejo hazaza no kwihesha agaciro.

Uhagaraririye Diaspora, Ndabarasa Theophile mu ijambo rye, yagaragaje ko Abanyarwanda batuye muri Mozambique, bimakaje gahunda y’ubumwe, ubu bakaba bamaze kugera ku rwego rushimishije mu mibanire n’ubwiyunge.

Amb. Col (Rtd) Donat Ndamage ageza ijambo ku bitabiriye #Kwibuka30
Amb. Col (Rtd) Donat Ndamage ageza ijambo ku bitabiriye #Kwibuka30

Guhera tariki ya 07 Mata 2024, Ambasade yifatanyije n’Isi mu gutangiza icyumweru cy’icyunamo, hakaba hari hashize iminsi irindwi herekanwa amashusho asobanura amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hakaba haritabiriye Abanyarwanda cyane cyane b’urubyiruko batari bazi uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa.

Bacanye urumuri rw'icyizere
Bacanye urumuri rw’icyizere
Dr. Sozi Catherine wari uhagarariye UN
Dr. Sozi Catherine wari uhagarariye UN
Filimao Suase, Minisitiri w'Ubutabera, Umuco n'imyemerere muri Mozambique
Filimao Suase, Minisitiri w’Ubutabera, Umuco n’imyemerere muri Mozambique

Inkuru ya Ambasade y’u Rwanda muri Mozambique

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka