Muhanga: Urubyiruko rwasabwe gusobanuza rukamenya amateka y’ukuri kuri Jenoside

Abayobozi mu Karere ka Muhanga barasaba urubyiruko gutinyuka, gusobanuza ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi rwabwiwe agoretse, kubera imiryango barerewemo yabahishe ukuri.

Mayor Kayitare yunamiye abishwe bajugunywe muri Nyabarongo
Mayor Kayitare yunamiye abishwe bajugunywe muri Nyabarongo

Babibwiwe mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, ku mugezi wa Nyabarongo mu Murenge wa Rongi, ahibutswe Abatutsi basaga 300 bishwe bakajugunywa muri Nyabarongo.

Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Muhanga, Ingabire Bénoît, avuga ko Leta yakoze ibikomeye ngo abarokotse Jenoside bagire ubuzima bwiza, kandi yimakaza gahunda yo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, ngo abafite ibikomere bya Jenoside babyomore kandi babane neza n’abandi.

Icyakora avuga ko kuba hari abana barerewe mu mibereho mibi, irimo kuba abana babyawe n’abakoze Jenoside n’abayirokotse, bashobora kuba barumvise amateka agoretse, Kwibuka ari uburyo bwo kwiyumvira ukuri rugashungura kandi rugahindura imyumvire itari myiza rwakuranye.

Agira ati "Niba hari abakoze ubwicanyi bafite abana icyo gihe, uburere babahaga ni ubushingiye ku myumvire y’icyo gihe, ku buryo nta wabura kuyigiraho impungenge, ariko ubu twibuka bariyumvira ukuri kw’ibyabaye, na bo turabasaba ngo bahindure imyumvire".

Visi Perezida w'Inama Njyanama ashyira indabo muri Nyabarongo
Visi Perezida w’Inama Njyanama ashyira indabo muri Nyabarongo

Depite Karinijabo Bartelemy wari waje kwifatanya n’Abanyerongi Kwibuka, avuga ko kuba Jenoside yarateguwe, igakorwa kandi igahagarikwa n’Abanyarwanda, bikwiye gushimirwa Ingabo zahoze ari iza RPA zitanze ngo zigire abo zirokora, kandi ko ubutwari bwabo buzahora bwibukwa mu mateka y’u Rwanda n’Isi muri rusange, anashimira imyumvire abarokotse bagize ngo Igihugu n’ubumwe bw’Abanyarwanda byongere kubakwa.

Agira ati "Gushyira indabo mu mugezi wa Nyabarongo ni ukwereka urukundo abacu baroshywe muri uyu mugezi, na ho ibuye ry’ifatizo ahazubakwa urukuta ruriho amazina y’abishwe bakarohwa muri Nyabarongo, kikaba igikorwa cyacu kizadufasha gusigasira no kwiyumvamo inshingano dufite mu gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa".

Avuga ko n’ubwo Akarere kemeye kubaka urwo Rwibutso rw’amazina, abatuye Umurenge wa Rongi bikwiye kubabera umwanya wo kurwigishirizaho abakiri bato, ngo amateka mabi yaranze Igihugu adasibangana.

Agira ati "Kwibuka si uguhembera inzigo, ni ukugira ngo dukuremo amasomo yo kutazasubira ukundi gukora Jenoside, gukuramo amasomo mu ndangaciro nziza zakomeza ejo hazaza, no kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo mu Rwanda no mu mahanga kuko bikigaragarayo".

Depite Karinijabo avuga ko hari igihe baganiriza urubyiruko rukavuga ko ruhawe amakuru atandukanye n'ayo rubwirwa iwabo
Depite Karinijabo avuga ko hari igihe baganiriza urubyiruko rukavuga ko ruhawe amakuru atandukanye n’ayo rubwirwa iwabo

Hon. Karinijabo avuga ko hari ibiganiro bihabwa urubyiruko, mu gihe cyo kubaza no gutanga ibitekerezo rukagaragaza ko hari amakuru rufite rwabwiwe n’ababyeyi cyangwa abo babana mu miryango, atandukanye n’ayo ruhawe muri ibyo biganiro.

Agira ati "Abana iyo babajije batyo byumvikanisha ko hari amakuru bahabwa atariyo, turasaba urubyiruko gutinyuka rukabaza amakuru rwabwiwe agoretse, kuko abayobozi baba bafite amakuru ku nzego zose".

Mu rwego rwo gukomeza Kwibuka Abatutsi bazize Jenoside, muri uwo Murenge wa Rongi hashyizwe ibuye ry’ifatizo ahazubakwa urwibutswo rw’amateka, ruzaba ruriho amazina y’abishwe muri Jenoside bakarohwa muri Nyabarongo.

Ingabire avuga ko urubyiruko rwavukiye mu miryango yakoze Jenoside rufite imyumvire itandukanye n'ukuri
Ingabire avuga ko urubyiruko rwavukiye mu miryango yakoze Jenoside rufite imyumvire itandukanye n’ukuri
Musenyeri Ntivuguruzwa yunamiye Abatutsi bajugunywe muri Nyabarongo
Musenyeri Ntivuguruzwa yunamiye Abatutsi bajugunywe muri Nyabarongo
Meya Kayitare avuga ko Akarere kazubaka urwibutso rw'amateka y'abaroshywe muri Nyabarongo
Meya Kayitare avuga ko Akarere kazubaka urwibutso rw’amateka y’abaroshywe muri Nyabarongo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka