Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo, Sibomana Jean Nepomuscène, avuga ko bamaze gutegura umushinga wo kwandika mu buryo bwa gihanga ubuhamya 100, bwifashishwa mu kwibuka ndetse 30 bukazakoreshwa mu kwibuka ku nshuro ya 30, kugira ngo ababufite batazasaza batabutanze bityo ntibumenyekane, agasaba uwabishobora kubafasha (...)
Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 29, Abatutsi biciwe i Nyanza ya Kicukiro nyuma yo kuvanwa mu ryahoze ari Ishuri ry’imyuga rya Kigali (ETO-Kicukiro), bakajya kwicirwa i Nyanza ya Kicukiro, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko ari igihe cyo kwibuka ariko (...)
Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, amashyirahamwe 20 y’imikino itandukanye yamaze gutangaza amatariki azakinirwaho irushanwa GMT 2023.
Mu kiganiro Umujyanama wihariye wa Perezida mu by’umutekano, General James Kabarebe yahaye abanyeshuri n’abarimu bo muri Kaminuza yigisha ibyerekeranye n’ubuyobozi (African Leadership University – ALU), yababwiye ko nyuma y’urugamba rwo kubohora u Rwanda no guharika Jenoside, hari imvugo nyinshi ku Rwanda bitewe n’uko (...)
Ku wa Kabiri tariki 11 Mata 2023, mu Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, abayirokotse bo ku Gisozi mu Karere ka Gasabo, barashima Inkotanyi zihutiye kubatabara, zikarasa burende (blindé) ngo yari kubamara.
Mu gihe mu Rwanda hakomeje icyumweru cy’icyunamo cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Murenga wa Gashora mu Karere ka Bugesera hashyinguwe mu cyubahiro imibiri icyenda y’Abatutsi bazize Jenoside yabonetse.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, avuga ko abantu bize bakemera kwica abo biganye, bakuranye, bakoranye, bari inshuti, basangiye Igihugu, nta mutima nta bumuntu bari bafite
Kankindi Liliose w’imyaka 32 y’amavuko atuye ndetse akanakorera mu mujyi wa Nyamata mu karere ka Bugesera, aho atanga serivisi zinyuranye z’itumanaho. Ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994 ndetse icyo gihe yaburanye n’abo mu muryango we.
Abiganjemo urubyiruko rwo mu Karere ka Musanze, bifuza ko mu bice bigize Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Musanze, hashyirwa amafoto, inyandiko n’izindi ngero z’ibishobora gufasha abasura uru rwibutso, gusobanukirwa byisumbuyeho amateka agaragaza uko umugambi wo gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi wabayeho (...)
Urubyiruko rw’Akarere ka Ruhango rwasobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuva mu gihe cy’ubukoloni kugeza u Rwanda rubohowe, kugira ngo rubone aho ruhera rukura ubumenyi bwo kurinda ibyo u Rwanda rumaze kugeraho.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Siyansi n’Umuco (UNESCO), riha Urwibutso rwa Nyamata mu Bugesera amahirwe ya mbere yo gushyirwa mu Murage w’Isi (World Heritage), kuko ngo rurusha izindi kwerekana imiterere ya Jenoside n’uko yagenze.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Rubavu bakomeje gusaba abantu bazi ahatawe imibiri y’abishwe gutanga amakuru kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Urugaga rw’abikorera (PSF) mu Ntara y’Iburasirazuba, rwiyemeje koroza inka 100, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 batishoboye, hagamijwe ko nabo badasigara inyuma mu majyambere.
Inzego z’umutekano z’u Rwanda zirimo Polisi n’Ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), zibutse ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Urukurikirane rw’iminsi irindwi uhereye tariki ya 07 kugeza ku ya 13 Mata 1994, rugaragaza ko hafi Abatutsi 50 mu za Komini Satinsyi, Gaseke, Ramba na Kibirira, ubu ni mu Karere ka Ngororero, bari bamaze kwicwa mu gihe gito, bigaragaza ko intandaro ya Jenoside yakorewe Abatutsi atari ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida (...)
Mu nzira itoroshye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 banyuzemo ubwo bahigwaga, yaranzwe n’iyicarubozo haba mu bibi bakorerwaga ndetse no mu magambo babwirwaga.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bafite ababo baruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kinigi mu Karere ka Musanze, bakomeje kunenga abagoreka amateka ya Jenoside bayihakana n’abagitsimbara ku kuba itarigeze itegurwa, bagasanga igihe kigeze ngo abagifite iyo mitekerereze bave ku izima bitandukanye (...)
Abanyarwanda batuye muri Suède bibutse ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, binyuze mu biganiro n’ubuhamya.
Ku wa Gatandatu tariki ya 08 Mata 2023, hibutswe abari abakozi ba EAR Diyoseze ya Gahini n’Ibigo biyishamikiyeho, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Perezida Paul Kagame yashimiye abayobozi n’inshuti bo hirya no hino ku Isi, bakomeje kugaragaza ko bifatanyije n’u Rwanda Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, wabereye mu Buhinde, ugategurwa na Ambasade y’u Rwanda ku bufatanye n’Umuryango w’Abibumbye muri icyo gihugu na Gandhi Mandela Foundation, Amb. Mukangira Jacqueline yasabye amahanga gushyira imbaraga mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Umukinnyi wamamaye muri filime nyarwanda, D’Amour Selemani, yavuze inzira itoroshye yanyuzemo kuva i Kigali agera i Burundi, ubwo yari agiye kwinjira mu Nkotanyi afite imyaka 17. Uyu mwanzuro yawufashe mbere y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi iba, amaze kubona ko Igihugu cyari gikeneye amaboko kugira ngo kibohorwe.
Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, KT Radio, Radio ya Kigali Today, yateguye ibiganiro bitandukanye bigamije gufasha Abanyarwanda gukomeza kwibuka ariko baniyubaka, harimo icyabaye tariki 8 Mata 2023 gifite insanganyamatsiko igira iti “Urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge ku bakoze (...)
Ku wa Gatandatu tariki ya 08 Mata 2023, Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwifatanyije n’ubw’Akarere ka Gicumbi ndetse n’abarokotse mu Turere twombi, mu kwibuka Abatutsi bishwe bitwa ibyitso, baruhukiye mu rwibutso rwa Gisuna mu Karere ka Gicumbi.
Ku mugoroba wa tariki 8 Mata 2023, hakinwe ikinamico yiswe Hate Radio, igaragaza imikorere ya Radiyo RTLM, yabibye imvugo z’urwango zihembera amacakubiri yashishikarije Abahutu kwica Abatutsi muri Jenoside.
Abanyarwanda batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) ndetse n’inshuti z’u Rwanda, bifatanije n’abandi hirya no hino ku Isi, kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Muhanga mu yahoze ari Komini Nyabikene, ubu ni mu Murenge wa Kiyumba, Ndiza yatwarwagwa na sushefu Mbonyumutwa Dominique, bayifata nk’intebe ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Ishuri ry’Incuke ‘Ecole Maternelle Fondation Ndayisaba Fabrice’, rirahamagarira abakiri bato guharanira gukurana umutima wo gukunda igihugu, kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo ndetse no guharanira kumenya amateka y’Igihugu cyabo.
Chadrack Rwirima w’imyaka 63, avuga ko nyuma yo kwicirwa abe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yanze guheranwa n’agahinda akiyemeza kwigira, byanatumye ajya kwiga amashuri yisumbuye afite imyaka 38, kuko yari yaravukijwe ayo mahirwe.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, yasabye abaturage muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakwiye kuba hafi abarokotse no kubafasha mu nzira yo kwiyubaka, aho kubabwira amagambo abakomeretsa kandi bigahera hasi mu Mudugudu.