Yazinutswe Kiliziya kubera urupfu yabonye Abatutsi bayiciwemo (Ubuhamya)

Irivuzumugabe Eric wabatirijwe akanakomerezwa muri Kiliziya gatolika, Paruwasi ya Mukarange, avuga ko yari yarayizinutswe burundu kubera urupfu rw’Abatutsi bayiciwemo n’uburyo bishwemo.

Irivuzumugabe yari yarazinutswe Kiliziya kubera Abatutsi bayiciwemo
Irivuzumugabe yari yarazinutswe Kiliziya kubera Abatutsi bayiciwemo

Ibi bikubiye mu buhamya yatanze kuri uyu wa 12 Mata 2024, ubwo hibukwaga Abatutsi biciwe muri Kiliziya gatolika ya Mukarange mu Karere ka Kayonza, ahanashyinguwe mu cyubahiro imibiri 592 yimuwe hirya no hino mu Karere.

Irivuzumugabe Eric, yavuze ko Jenoside igitangira, umuryango wabo wahisemo guhungira i Nyarusange, ariko bajyana n’indi miryango y’Abatutsi bahageze bahasanga abandi baturutse i Murambi, ho bari baranatangiye kwica tariki 07 Mata.

Tariki 10 Mata 1994, nibwo ngo bagabweho ibitero by’interahamwe, biyobowe n’abasirikare bafite imbunda batangira kubarasabaho.

Bamwe ngo bahise bahungira ku biro bya Komini Muhazi (Umurenge wa Gishari), abandi i Rwamagana ariko we asigarana na sekuru na mukuru we wo kwa sewabo, bakomeza kwihisha mu rutoki.

Igihe kigeze ariko ngo umusaza yarambiwe kwihisha, arahabasiga aragenda ageze ku mashuri y’i Nyarusange ahasanga bariyeri baramwica.

Umunsi wakurikiye urupfu rwe ngo na bo bavumbuwe n’igitero kirimo n’imbwa bariruka ariko batatanye, mugenzi we baramwica we abasha kurokoka.

Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 592 yimuwe ahandi
Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 592 yimuwe ahandi

Mu kwiruka ngo yageze aho aruha yicara mu gihuru ariko munsi yacyo hari ibiti bya sipure, byihishemo ba sewabo, bigeze ku mugoroba ni bwo bamuhamagaye kugira ngo atagira aho ajya.

Undi munsi ngo bamusabye na we kurira igiti cye arabikora, kuko na bo ngo bari batarapfa babikeshaga ibyo biti.

Ati “Amateka y’umuntu warokokeye mu giti cya sipure yagiye avugwa kenshi yari jyewe, ba data wacu ntibabasha kuyavuga, ngira ngo ahari ni jye uyabavugira. Ntangira kwihisha mu giti cya sipure ndi kumwe na ba data wacu, Jenoside ikomeza ndi kumwe na data wacu buri wese yihishe mu giti cye.”

Uyu wabayeho umusirikare Jenoside igihagarikwa, ubu amaze kwandika ibitabo bibiri kuri Jenoside, aho kimwe ari inkuru ye bwite ikindi gishingiye ku mwana we w’impfura usa n’uhagarariye urubyiruko rwikoreye amateka y’abazize Jenoside n’abayirokotse.

Irivuzumugabe, yamaze igihe atagaruka i Mukarange ari ho akomoka, atari ukuhanga ahubwo ari ukubera ibyo yahabonye.

Avuga ko yageze igihe afata umwanzuro wo kutagira aho asengera kandi yari afite Kiliziya yabatirijwemo akanayikomerezwamo, kubera Abatutsi bayiciwemo n’urupfu bishwemo.

Ati “Nabatirijwe muri iyi Kiliziya ndanahakomerezwa, ariko urupfu rw’Abatutsi n’uburyo bishwe byatumye numva nyizinutswe kimwe n’izindi zose. Natekerezaga ukuntu naza muri iyi Kiliziya, ahantu hiciwe abantu bangana kuriya harimo n’abapadiri bahayoboraga, nkumva naba ntazi ubwenge, narifashe haca igihe nta rusengero njyamo.”

Basabwe kwifashisha iki gihe cyo kwibuka biyungura ubumenyi ku mateka ya Jenoside
Basabwe kwifashisha iki gihe cyo kwibuka biyungura ubumenyi ku mateka ya Jenoside

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, avuga ko mu nzibutso ziri muri aka Karere hashyinguwe mu cyubahiro Abatutsi basaga 26,000, ariko hakaba hari abasaga 10,000 batarashyingurwa mu cyubahiro, cyane cyane kubera imiterere y’aho biciwe n’aho bajugunywe nko mu nzuzi, ibisimu, ‘barrage’ n’ahandi.

Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Kayonza, Ndindabahizi Didace, yavuze ko mu gihe bibuka ababo bishwe urw’agashinyaguro ariko nanone batakwirengagiza abasore n’inkumi bapfuye, ababuze bimwe mu bice by’ingingo z’umubiri baharanira kubarokora.

Ati “Inkotanyi ni inshuti zacu, dufitanye igihango, abantu babashije guhara ubuzima bwabo ku bwo gukiza ubwacu. Tuzirikana abaguye kuri urwo rugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside, tuzirikana abahakomerekeye. Inkotanyi ni inshuti nyanshuti kuko ariyo igaragara mu kaga.”

Inzu y'amateka imaze umwaka yuzuye ariko ntarajyamo
Inzu y’amateka imaze umwaka yuzuye ariko ntarajyamo

Ariko nanone yagaragaje ibibazo bikibabangamiye harimo abarokotse bagikeneye amacumbi, kuba hakiri imanza zitararangizwa, abahamijwe ibyaha baciwe indishyi bamwe bakaba barimo kwiyandukuzaho imitungo bayishyira ku bandi, ikibazo cy’imibiri itaraboneka, kuba harubatswe inzu y’amateka ya Jenoside yakorewe i Mukarange ariko amateka akaba atarashyirwamo n’ibindi.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, yasabye abakuru gutoza abana urukundo n’ubumuntu, kugira ngo bazakure banga ikibi. Yasabye kandi urubyiruko kwigira ku mateka bakubaka Igihugu kizira amacakubiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka