Abanyamakuru basabwe kwamagana ikibi barwanya abapfobya bakanahakana Jenoside

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yatanze ubutumwa ku banyamakuru bitabiriye kwibuka Abanyamakuru bagenzi babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, bwo kwamagana abayipfobya.

Bafashe umunota wo kwibuka abanyamakuru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Bafashe umunota wo kwibuka abanyamakuru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Ni igikorwa cyabaye ku mugoroba tariki 12 Mata 2024, ku cyicaro cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), cyitabiriwe n’ibigo by’ibitangazamakuru binyuranye ndetse n’abayobozi batandukanye bifatanya mu kwibuka ubutwari bwabaranze mu kazi kabo ka buri munsi, karimo gutotezwa n’izindi ngorane kugeza ubwo bishwe mu 1994.

Minisitiri Musabyimana yagaragaje uburyo itangazamakuru ryagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, rishishikariza Abahutu kwica Abatusti ndetse rikaba ari ryo ryabaye umuyoboro wo kubiba urwango.

Ati “Ibinyamakuru nka Kangura na radiyo RTLM, byakoreshejwe mu gukwirakwiza ubutumwa bw’urwango, ariko icyo gihe habonetse n’ibindi binyamakuru birwanya ivangura rishingiye ku moko, nabyo ni ibyo gushimirwa kuko bitari bishyigikiye umurongo w’ivangura”.

Minisitiri Musabyimana yagaragaje uburyo Abakoze Jenoside bagikomeje ibikorwa byo kuyipfobya, ndetse no gukwirakwiza ingengabitekerezo yayo banyuze mu muyoboro w’itangazamakuru bifashishije imbuga nkoranyambaga, asaba abakora uyu mwuga ko bakwiye kwamagana uwo ari we wese wakurura amacakubiri mu Banyarwanda.

Minisitiri Musabyimana yasabye abanyamakuru kwamagana ikibi barwanya abapfobya bakanahakana Jenoside
Minisitiri Musabyimana yasabye abanyamakuru kwamagana ikibi barwanya abapfobya bakanahakana Jenoside

Umuyobozi Mukuru wa RBA, Cléophas Barore, yijeje ko itangazamakuru rya none rizakomeza guharanira kurwanya ikibi aho kiva kikagera.

Barore yavuze ko kuba abayobozi mu nzego zitandukanye n’abanyamakuru ndetse n’abahagarariye imiryango y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bahuriye muri iki gikorwa, ari umukoro wo gusubiza amaso inyuma bakareba ibimaze kugerwaho bakabibumbatira.

Yagaragaje ko n’ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yagizwemo uruhare n’itangazamakuru, ariko hari abitandukanyije n’ikibi.

Ati "Ikibi rero nticyenda gushira, ariko umuntu ashobora kudakora ikibi kandi ikibi gihari n’abakora ikibi bahari."

Barore yakomeje yibanda ku banyamakuru baziririzaga ikibi, avuga ko aribyo bikwiye kuranga abanyamakuru muri iki gihe bagakora ibyiza kandi bagakomeza kubaka Igihugu.

Umuyobozi Mukuru wa RBA, Cléophas Barore
Umuyobozi Mukuru wa RBA, Cléophas Barore

Barore yitanzeho urugero rw’uko ajya mu mwuga w’itangazamakuru, se yamuhanuye amubwira ko agomba kwitwara neza kandi ko azabishobora igihe azaba abaniye neza abandi, kandi agakora ibidasenya abandi.

Barore yavuze ko itangazamakuru rya none rizaharanira ukuri no kurwanya ikibi cyose aho kiva kikagera.

Yavuze ko itangazamakuru bakora muri iyi myaka 30 ishize Jenoside ihagaritswe, rizemera bakarinenga aho gukora ibidakwiye byasubiza Abanyarwanda mu macakubiri.

Muri iki gikorwa hibutswe abanyamakuru bakoraga mu bitangazamakuru bitandukanye, ndetse n’abakoraga muri ORINFOR ari yoyahindutse RBA.

Mu buhamya bwatanzwe na Dr Kasayisa Marie Grace, akaba umwana wa Karambizi Gratien wari umunyamakuru wa ORINFOR akaba yarandikaga, avuga ko nyuma yo kwica umubyeyi we bitari bimworoheye, ariko nyuma yo kurokoka kwe na Mama we n’abavandimwe be babiri, babashije kwiyubaka bose bariga ubu bakaba bafite akazi babayeho neza.

Ati “Ndashimira Leta yacu yadufashije kwiyubaka tukaniga twese tukaba turi ku rwego rushimishije, kandi tukaba dufite imibereho myiza”.

Dr Kasayisa mu kiniga cyinshi, yasabye ko uwaba azi aho umubyeyi we yiciwe yabafasha akababwira kuko imyaka yose ishize batamenye aho ari ngo bamushyingure mu cyubahiro.

Ati “Ndabasaba ko mwadufasha mukazubaka urwibutso tukajya tubibukiraho nubwo tutabashyinguye, ariko tukabona aho dushyira indabo byibura kuko kugeza uno munsi tutazi aho abacu baguye”.

Bamwe mu bakozi bari aba ORINFOR bibukwa harimo Rubwiriza Tharcisse, Mwumvaneza Médard, Gasana Cyprien, Karake Claver, Karambizi Gratien, Karinda Viateur (wogezaga umupira), Rudahangarwa J. Baptiste, Sebanani André, Kalisa Callixte, Nsabimana Emmanuel, Bucyana Jean Bosco, Mbunda Félix, Munyarigoga Jean Claude, Nshimiyiryo Eudes. Hibutswe n’abandi bakoreraga ibinyamakuru bitadandukanye muri icyo gihe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka