Kacyiru: Mu #Kwibuka30, bagaragaje uburyo kuharokokera bitari byoroshye

Umurenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo ni umwe mu Mirenge y’Umujyi wa Kigali igaragaramo ibikorwa binini by’iterambere. Ni Umurenge mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi wabarizwagamo inzego zitandukanye z’ubuyobozi.

Kabayiza Charles, Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Kacyiru, akaba ari na ho avuka, aganira na Kigali Today, yagarutse ku mwihariko w’uyu Murenge mu gihe cya Jenoside, asobanura ko kuharokokera byari bigoranye cyane, dore ko hari ikigo cy’Abajepe n’icy’Abajandarume, hakaba n’ibiro bya Perezida byabaga birinzwe cyane.

Ati “Ni Umurenge wakoreragamo ibigo hafi ya byose bya Leta. Minisiteri hafi ya zose ni ho zabaga, ibigo mpuzamahanga byinshi byari hano, Ambasade nyinshi zabaga hano muri Kacyiru. Abenshi mu bakozi b’ibyo bigo n’izo nzego bari batuye hano. Hari n’ibigo bya gisirikare bikomeye byo ku rwego rw’Igihugu.”

“Ibyo bigo bya gisirikare byatumye muri Jenoside twisanga rwagati ahaberaga imirwano. Ni ukuvuga ngo twabaga twicwa, ariko n’amabombe akubita n’amasasu ahita, ku buryo n’iyo bombe itakwicaga, isasu ryashoboraga kugufata, n’Interahamwe zabaga zica abantu kuri za bariyeri, ni ukuvuga ngo amahirwe yo kubaho yari macye cyane.”

Kabayiza Charles, Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Kacyiru
Kabayiza Charles, Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Kacyiru

Kabayiza ashima abasirikare b’Inkotanyi 600 bari baje mu Rwanda bari muri CND, aha hakaba hari hafi y’Umurenge wa Kacyiru, bituma zitangirira kurwana hafi aho, aho zacaga mu gishanga cyo hepfo y’ibitaro bya Faisal zikajya kurokora abantu muri Kacyiru, nubwo byabaga bitoroshye kuko Inkotanyi zabaga zirwana n’abo basirikare ba Leta ndetse n’Interahamwe.

Ati “Twebwe twari tubayeho nabi cyane kuko nta bwinyagamburiro twari dufite. Kubera ko hano hari ibigo bya gisirikare, imbunda, amasasu na za gerenade byabagezeho kare cyane, bikwirakwira mu Nterahamwe, ndetse n’abaturage bamwe bakoragamo bakabisohokana, biba bibi cyane ku Batutsi bari batuye muri Kacyiru.”

Bamwe mu barokotse bo muri uwo Murenge ni ababashije guhungira mu cyerekezo kigana kuri CND ahabarizwaga Inkotanyi, abandi batabishoboye bitewe n’aho bari batuye, bamanukaga ku gice cyo hepfo cya Kanserege cyangwa cya Kamutwa gishyira mu gishanga cya ULK bashaka guhungira kuri Sainte Famille, ariko ntibyaborohera kuko hari harimo za bariyeri nyinshi.

Kabayiza Charles avuga ko iyo miterere y’Umurenge wa Kacyiru yatumye benshi mu Batutsi bari bahatuye bicwa, ku buryo abarokotse ari bacye.

Icyakora ashima ko Inkotanyi zabashije guhagarika Jenoside, abarokotse bariyubaka. Ati “Abana basigaye barabyaye n’abandi bagenda bava hirya no hino, abari barahungiye mu mahanga baraza baratura, imiryango yongera kubona abantu.”

Nubwo hari ibyagezweho, urugendo rwo kwiyubaka ruracyakomeje kuko hari abakigaragaza ihungabana, abatarabona ababo ngo babashyingure, abatarabasha kwiyakira no gukira ibikomere, bitewe n’ingaruka za Jenoside. Hari n’abafite amikoro macye, urubyiruko rudafite akazi, bigatuma batabasha kubona iby’ibanze bekenera mu buzima.

Muri rusange Kabayiza Charles uhagarariye IBUKA muri Kacyiru ashima Leta yagaruriye abantu ubuzima bakabasha kwiyubaka, babana mu mahoro n’umutekano, hakaba hari icyizere ko iyo abantu babanye neza, n’ibyo bakora bitera imbere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kacyiru, Urujeni Gertrude
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kacyiru, Urujeni Gertrude

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kacyiru, Urujeni Gertrude, ubwo muri uwo Murenge bibukaga tariki 12 Mata 2024, yihanganishije imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ati “Nimukomere, muri mu Gihugu cyiza cyita ku baturage bacyo. Nubwo ibikomere mwasigiwe na Jenoside bitoroshye, nimutwaze, kandi turashima ko muri iyi myaka 30 hagaragara impinduka nziza mu mibereho y’abacitse ku icumu. Ibi tubihera ku bikorwa by’ubuyobozi bw’Igihugu cyacu mu kwita no kuzamura imibereho y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Tariki 12 Mata buri mwaka nibwo mu Murenge wa Kacyiru bibuka ku rwego rw’Umurenge, kuko kuri iyo tariki mu 1994 aribwo umugambi wo gushyira mu bikorwa Jenoside wakajije umurego cyane cyane kuri bariyeri zari zarashyizwe hirya no hino nk’ahitwa Kamutwa hahoze ibiro by’Akarere, Kamatamu ahari Umurenge SACCO, no muri Kibaza aho bakunda kwita mu Kabagari, n’ahandi.

Mu rwego rwo gushyigikira abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye, mu Murenge wa Kacyiru bafashije abatishoboye 56 bahawe inkunga y’ingoboka muri uyu mwaka. Barimo batanu b’intwaza za Jenoside, ni ukuvuga umugabo wabuze umugore n’abana cyangwa umugore wabuze umugabo n’abana bose bishwe muri Jenoside. Abo bane bahawe inkunga y’ingoboka y’amafaranga angana na Miliyoni imwe n’ibihumbi 800, bagenzi babo batishoboye na bo bahabwa inkunga ya Miliyoni zirindwi n’ibihumbi 650.

Ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko bwateye inkunga imishinga ine iciriritse ibyara inyungu, ahatanzwe Miliyoni ebyiri.

Hakozwe ibarura ry’abacitse ku icumu bagera kuri 17 batishoboye bazubakirwa amazu, naho 30 bagasanirwa amazu, mu gihe muri uyu mwaka bamaze gutuza imiryango icyenda.

Barateganya gukomeza kwita ku mibereho myiza n’iterambere ry’abacitse ku icumu nk’urwego rw’Umurenge, aho bazatanga inkunga ya Miliyoni ebyiri n’ibihumbi 500 ku mishinga itanu ibyara inyungu.

Bazanakomeza no gutanga inkunga y’ingoboka ku bacitse ku icumu batishoboye bageze mu zabukuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka