Imiryango 10 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, iremeza ko hari impinduka zifatika batangiye kubona, zituma imibereho n’iterambere ryabo rirushaho kwihuta, babikesha umuriro w’amashanyarazi, amazi meza mu ngo zabo, ndetse na rumwe mu rubyiruko rwafashijwe kwigishwa imyuga; ibikorwa bagejejweho n’abaturage bo mu (...)
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kuri Seminari nto ya Mutagatifu Vincent, iherereye i Ndera mu Karere ka Gasabo, bibutse abari abanyeshuri, abakozi, abihayimana ndetse n’abari bahahungiye bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu misa yo Kwibuka no kunamira abari abaririmbyi ba Chorale de Kigali bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Padiri Julien Mwiseneza watuye igitambo cya Misa, asabira abo baririmbyi ahamyako Roho zabo ziri mu biganza by’Imana.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Sammuel Dusengiyumva, avuga ko abarokotse batewe imbaraga no kuba bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bafite Igihugu, n’ubwo bafite agahinda k’ibibi babonye.
Ikigo gikora ibijyanye n’imikino y’amahirwe, Forzza Bet, kirasaba urubyiruko kugira uruhare mu kurwanya abagihakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko ngo rufite ubushobozi bwo kubikora.
Abikorera bo mu Karere ka Muhanga (PSF), bibutse ku nshuro ya 28 Abatutsi bari abacuruzi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, biyemeza kunga ubumwe, kuko abikorera ari bo bafite uruhare runini mu iterambere ry’Igihugu muri rusange.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, avuga ko amacakubiri yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, yateguwe n’abakoroni agashyirwa mu bikorwa n’Abanyarwanda kuva mu 1959.
Abanyeshuri biga muri Kaminuza ya Kigali Ishami rya Musanze, bahamya ko bashishikajwe no gushyira imbaraga mu gukumira ko ibihe by’icuraburindi ryabaye mu Rwanda, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bitazasubira ukundi.
Umugabo Rudasingwa utuye i Gikonko mu Karere ka Gisagara, avuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yigize ufite uburwayi bwo mu mutwe kugira ngo abashe gutambuka atihishe, no kubaho ntawe umwakura bimufasha kurokoka.
Mu Murenge wa Kamegeri wo mu Karere ka Nyamagabe, hari umuryango washatse umubiri w’uwabo wishwe mu gihe cya Jenoside, ugira ngo uwimurire mu rwibutso urawubura.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Gisenyi buvuga ko u Rwanda rwa mbere ya Jenoside rwari rwarangiritse, abantu bata indangagaciro z’Umunyarwanda kugera naho abaganga bica abo bagombaga kuvura.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, arasaba urubyiruko kwigira ku ndangagaciro zaranze izahoze ari ingabo za FPR Inkotanyi, kugira ngo rubashe kubaka Igihugu kizira ingengabitekerezo ya Jenoside.
Umuyobozi w’ibitaro bya Kaminuza by’i Butare (CHUB), Dr. Sabin Nsanzimana, arasaba abaganga ayobora ko hatazongera kuboneka uhapfira nyamara bari bafite ubushobozi bwo kumufasha agakira, nk’uko byagenze mu gihe cya Jenoside.
Urubyiruko rugizwe n’abasore n’inkumi bahagarariye abandi bo mu Ntara y’Amajyaruguru hiyongereyeho Akarere ka Nyabihu, basabwe gukomera ku ndangagaciro z’ubumwe, ubutwari, ubwitange no gukunda Igihugu; kuko ari yo mahitamo abereye u Rwanda, akaba ari na yo azarugeza ku iterambere ryifuzwa.
Urubyiruko rwo mu Karere ka Rubavu rusaba ko abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside ku mbuga nkoranyambaga bajya bakurikiranwa, kuko ngo bigira ingaruka mu ku bumwe bw’Abanyarwanda.
Abanyeshuri n’abakozi ba Kaminuza yigisha Ubukerarugendo, Ubucuruzi, Amahoteli n’Ikoranabuhanga (UTB), mu Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, biyemeje kurwanya abayipfobya bakoresheje ikoranabuhanga.
Ubuyobozi bw’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA), buravuga ko abayobozi bo mu nzego z’ibanze bagenda biguru ntege mu gufasha abarokotse Jenoside kuburana imanza zijyanye n’imitungo, irimo n’amafaranga y’ibibanza bubakiwemo inzu bakomeje kwishyuzwa.
Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA), urasaba abasubiza abahakana bakanapfobya Jenoside, kubikora badatukana ahubwo bakajya babereka ibimenyetso bigaragaza uko yateguye ikanashyirwa mu bikorwa, kuko bihari kandi byinshi.
Abaturage bo mu Karere ka Kamonyi, mu Ntara y’Amajyepfo n’inshuti zabo bibutse ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, basaba ko abayigizemo uruhare bakidegembya hirya no hino ku Isi bafatwa bakaryozwa ibyo bakoze.
Ku Cyivugiza mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, ku wa 14 Gicurasi 2022 nibwo bibutse Abatutsi bazize Jenoside bari bahatuye, abitabiriye icyo gikorwa baboneraho gusaba abafite amakuru y’aho abishwe bajugunywe kuyatanga kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro.
Abakozi b’ibitaro bikuru bya Ruhengeri, bavuga ko bagifitiye Igihugu umwenda, wo kurangwa n’imikorere ihindura isura mbi yaranze bagenzi babo, bijanditse mu gucura umugambi wo gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA) cyasimbuye icyitwaga IRST, bibutse bagenzi babo 19 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, banenga abashakashatsi bateguye Jenoside kandi bari bashinzwe gushakisha ibyateza imbere Abanyarwanda.
Urubyiruko rw’Abayisilamu rwaturutse mu bihugu 31 byo ku Mugabane wa Afurika, rwitabiriye amarushanwa yo gusoma igitabo gitagatifu cya Korowani (Coran), ruratangaza ko rwiyemeje kwigisha amahanga kwirinda ivangura iryo ari ryo ryose.
Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge avuga ko mu bibazo by’ingutu abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagifite muri uyu Murenge ari ibibazo by’abantu bafite ubumuga batewe na Jenoside no kutagira amacumbi.
Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA), uramagana Mukankiko Sylvie n’abameze nka we, bahembera amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside babyita urugamba rwo kurwanya u Rwanda na FPR.
Nyiramatuntu ni agace ko muri Bugesera mu Murenge wa Nyamata mu Ntara y’Iburasirazuba. Abatuye muri ako gace no mu nkengero zaho, ni ukuvuga abatuye mu midugudu ya Nyiramatuntu, Gatare, Nyabivumu, Nyakwibereka, mu Kagari ka Kayumba muri uwo Murenge wa Nyamata, abatuye ahandi bahakomoka ndetse n’inshuti zabo, bateraniye (...)
Umuryango Uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA), urasaba abategura gahunda zo kwibuka ku matariki atandukanye, kurushaho guha umwanya ubuhamya bw’abarokotse kuko ari bwo bugaragariza ukuri abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ku biro by’Akarere ka Gicumbi habereye igikorwa cyo kwibuka abari abakozi ba Leta mu yahoze ari amakomine yahindutse akarere ka Gicumbi. Ni igikorwa cyabaye tariki ya 06 Gicurasi 2022, kikaba cyari kibaye ku nshuro ya mbere muri ako karere, cyitabirwa n’Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, washimiye (...)
Umuryango IBUKA uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, uvuga ko kuba Umujyi wa Kigali wibukiye abari abakozi ba Perefegitura yawo mu kibanza cyahozemo Ibiro bya Perezida Habyarimana, ngo bitanga ubutumwa ku bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside ko bagomba gucisha make.
Ubwo hibukwaga abari abakozi n’abayobozi b’icyahoze ari Minisiteri y’Urubyiruko (MIJEUMA), abakinnyi ndetse n’abahanzi bishwe muri Jenoside, abahanzi bitabiriye icyo gikorwa basabwe guhanga ibihangano byubaka u Rwanda, ndetse urubyiruko muri rusange rwibutswa ko ari rwo ruhanzwe amaso.