Abarokotse Jenoside bacikirije amashuri babyifuza barafashwa bakayasubiramo

Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Gisagara, Jérôme Mbonirema, aributsa abarokotse Jenoside bacikirije amashuri, ko babegereye bafashwa bakabasha kuyasubiramo, hanyuma bakiga ibyabagirira akamaro.

Mbonirema aributsa abarokotse Jenoside bacikirije amashuri, ko babegereye bafashwa bakabasha kuyasubiramo
Mbonirema aributsa abarokotse Jenoside bacikirije amashuri, ko babegereye bafashwa bakabasha kuyasubiramo

Yabigarutseho ubwo mu Karere ka Gisagara basozaga icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igikorwa cyabereye iruhande rw’icyuzi cya Cyamwakizi cyatawemo Abatutsi benshi bari bahungiye mu gace kirimo, bashaka uko bahungira i Burundi.

Mu ijambo rye, yagaragaje ko mu byo Abarokotse Jenoside bishimira mu gihe cy’imyaka 30 harimo kuba Leta yarabafashije muri byinshi byatumye bongera kwiyubakamo icyizere cyo kubaho, nko kubafasha kubona amacumbi, gufasha abana batari bagifite ababyeyi kwiga no gufasha abakennye cyane kubwikuramo, binyujijwe muri gahunda zinyuranye.

Gusoza icyunamo mu Karere ka Gisagara byakorewe ku cyuzi cya Cyamwakizi
Gusoza icyunamo mu Karere ka Gisagara byakorewe ku cyuzi cya Cyamwakizi

Yanavuze ko n’ubwo byagiye bigaragazwa ko nta warokotse Jenoside wagombye kuba akirihirwa amashuri, begereye MINUBUMWE bagasobanura ukuntu kurihirwa amashuri bigikenewe kuri bamwe, bakaba bishimira ko byumviswe.

Yagize ati “Urumva yatangiye ishuri, yahura n’ibibazo bijyanye n’ubuzima bwa buri munsi, yatekereza ibyamubayeho, ihungabana rikaba ryinshi, rikaganza ubwenge bwo kwiga, akadindira. Turimo kubiganiraho n’inzego zose ndetse na Minisiteri y’Uburezi, bakumva nta kibazo, noneho tugakora urutonde, na buri wese n’icyo ashaka kwiga, cyane cyane imyuga.”

Yunzemo ati “Hari abatangiriye kwishyurirwa bajya muri za Kavumu kwiga imodokari, hari abari kwiga imyuga itandukanye. Tumaze kwandika abagera hafi kuri 50, kuko hari igihe uko imyaka igenda ishira ubona yagaruye akenge, ati noneho ndashaka kwiga. Aho abishakiye rero, ni ho tumufashiriza.”

Abarokotse Jenoside bacikishirije amashuri rero bifuza kuyasubiramo, ngo begera inzego z’ubuyobozi, bakagaragaza ibya ngombwa basabwa, hanyuma bagafashwa gusubira mu ishuri nk’uko bisobanurwa n’umukozi wa MINUBUMWE mu Karere ka Gisagara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka