Urubyiruko rukorera Tubura rwasabwe kwigira ubudaheranwa kuri Sendanyoye wamugariye ku rugamba

Umuryango One Acre Fund-Tubura, ufasha abahinzi kongera umusaruro, wasabye urubyiruko 3400 ruwukorera, kwigira ubutwari n’ubudaheranwa ku muhinzi witwa Sendanyoye warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, agahitira ku rugamba rwo kubohora Igihugu kuko rwari rugikomeje, akaza kuhavana ubumuga.

Ubwo basura Sendanyoye mbere y'ikigikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi
Ubwo basura Sendanyoye mbere y’ikigikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi

Sendanyoye Jean Baptiste utuye mu Mudugudu wa Mibirizi, Akagari ka Kigese, Umurenge wa Rugarika mu Karere ka Kamonyi, afite ubumuga bw’ukuboko yavanye ku rugamba, ariko ntibyamubujije gushaka icyamuteza imbere.

Sendanyoye ubu ashobora guha abaturanyi be ingemwe z’ibiti n’imboga yatubuye, akanisigariza izo ahinga, akabasha gatunga umuryango we ugizwe n’abantu umunani.

Ati "Ubu nahinze imboga zitwa aubergine(ibiringanya) ku buso bungana na 1/2 cya hegitare, niteze kuzasaruramo amafaranga arenga ibihumbi 500."

Yongeraho ko mu buhinzi bw’imboga n’imbuto yakuyemo amafaranga amuhindura umworozi w’inka, ndetse ubu akaba yejeje ibigori byahinzwe kuri hegitare imwe n’igice.

Sendanyoye Jean Baptiste
Sendanyoye Jean Baptiste

Umuryango mpuzamahanga, One Acre Fund-Tubura, ufasha abahinzi barimo Sendanyoye kongera umusaruro, aho ubongerera ubumenyi ukabaha imbuto n’ifumbire.

Abakozi b’uyu muryango basuye Sendanyoye ku wa Gatanu tariki 12 Mata 2024, bamuremera Amafaranga y’u Rwanda Miliyoni ebyiri, yo kuvugurura inzu ye ishaje.

Umuyobozi wa One Acre Fund-Tubura mu Rwanda, Belinda Bwiza, avuga ko Sendanyoye ari urugero rw’ubutwari n’ubudaheranwa ku rubyiruko 3400 rukorera uwo muryango, ndetse n’abahinzi bafashwa na wo barenga ibihumbi 800.

Bwiza agira ati "Amateka ya Sendanyoye aduha isomo ry’ubudaheranwa bitewe n’uko yarokotse Jenoside, akajya kubohora Igihugu, ubu akaba ari umuhinzi ufite umushinga munini w’imboga, akanakorana na Tubura mu bintu bitandukanye."

One Acre Fund-Tubura mu mugoroba wo Kwibuka ku wa Gatanu
One Acre Fund-Tubura mu mugoroba wo Kwibuka ku wa Gatanu

Ni ubutumwa Bwiza yahaye urubyiruko rukorera One Acre Fund-Tubura ku wa Gatanu, mu mugoroba wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bwiza avuga ko urubyiruko rukorera uwo muryango rugomba kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo rwirinde amacakubiri n’ivangura, kuko hafi ya bose bavutse nyuma y’umwaka wa 1994.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije Ushinzwe Ubukungu n’Iterambere, Uzziel Niyongira, asaba urubyiruko rukorera Umuryango One Acre Fund-Tubura, kugaragaza uruhare mu guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bakoresheje ikoranabuhanga.

Niyongira yashimiye One Acre Fund-Tubura uruhare wagize mu gusana inzu y’uwarokotse Jenoside, imwe mu zigera hafi ku 100 zigomba gusanwa muri ako Karere ka Kamonyi.

Visi Meya Uzziel Niyongira
Visi Meya Uzziel Niyongira
Bavugururiye inzu Sendanyoye
Bavugururiye inzu Sendanyoye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka