Abanyapolitiki bafite inshingano ikomeye yo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside - Perezida wa Sena

Ubwo hibukwaga inzirakarengane z’abanyepolitiki bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bazira ibitekerezo byabo bya politiki, Perezida wa Sena, Dr. François Xavier Kalinda, yavuze ko Abanyapolitiki bafite inshingano ikomeye yo gukumira no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Hon Kalinda yunamiye abanyapolitiki bazize ibitekerezo byabo
Hon Kalinda yunamiye abanyapolitiki bazize ibitekerezo byabo

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Mata 2024, ubwo hasozwaga icyumweru cyo kwibuka, cyabereye ku rwibutso rwo ku Irebero rusanzwe rwibukirwaho abanyapolitiki 12 biyongereyeho andi mazina 9, bose bakaba bahuriye ku kuba barishwe bazira ibitekerezo byabo, ariko by’umwihariko bakaba bararwanyije amacakubiri n’umugambi mubisha wo kurimbura Abatutsi, kugera aho babizira.

Umuvugizi w’Ihuriro ry’Igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politiki, Abasi Mukama, avuga ko mu gihe barimo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hari byinshi byaharaniwe n’abanyapolitiki bishwe bishimira ko byagezweho.

Ati “Turashimira ku rwego rwa Politiki ko Igihugu kiyobowe neza, imitwe ya politiki yose ikaba yarahisemo gukora politiki y’ubwumvikane, kujya inama, koroherana no guharanira ubumwe bw’Igihugu n’Iterambere. Imitwe ya politiki ikaba ishima ukuntu ikora mu bwisanzure, bitandukanye n’abadashakira u Rwanda amahoro ibyo birirwa bavuga.”

Akomeza agira ati “Turishimira kandi imiyoborere y’u Rwanda ishingiye ku muturage, akagira uruhare mu bimukorerwa, abayobozi bakabazwa ibyo bashinzwe gukorera abaturage. Twishimira kuba uyu munsi imitwe ya politiki ihagarariwe mu nzego zifata ibyemezo, buri mutwe wa politiki uri mu Rwanda ufite umuyoboke mu Nteko Ishinga Amategeko, turishimira ko amatora mu Rwanda ategurwa neza kandi akaba mu mucyo no mu mutekano, ibiyavuyemo bikakirwa neza.”

Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente na we yitabiriye icyo gikorwa
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente na we yitabiriye icyo gikorwa

Mu buhamya bwatanzwe n’abana ba bamwe mu banyapolitiki bibukwaga, bagiye bagaruka ku butwari, ubuhanga, urukundo, kubana n’abantu bose, bakanga ivanguramoko n’amacakubiri mu Banyarwanda, ahubwo bagaharanira ko Abanyarwanda bakubakira hamwe urwababyaye, bakaruhesha agaciro n’ishema.

Umuhungu wa Boniface Ngulinzira uri mu bibukwa yagize ati “Umubyeyi wacu Ngurinzira Boniface yaratotejwe cyane n’ubwo butegetsi bubi, n’amashyaka n’ibinyamakuru byari bifite ingengabitekerezo ya Jenoside. Urugero natanga ni uko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, yari yarahanaguwe muri Komine yavukagamo, umuryango wacu ntaho wabarizwaga, hari abantu bahamagaraga kuri telefone yo mu rugo bakavuga ngo iki gihugu nimukivemo, abo bahamagaraga ni bo bakivuyemo kandi bijyanye.”

Perezida wa Sena y’u Rwanda Dr. François Xavier Kalinda, yavuze ko abanyapolitiki bafite inshingano ikomeye yo gukumira no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yagize ati “Imitwe ya Politiki n’abanyapolitiki dufite uyu munsi, bafite inshingano ikomeye yo gukumira no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, no guharanira iteka ubumwe bw’Abanyarwanda mu bikorwa byabo bya politiki.”

Gen Mubarakah Muganga, Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda
Gen Mubarakah Muganga, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

Kuri uyu munsi hibukwaga abanyapolitiki hanasozwa icyumweru cy’icyunamo, nibwo kuri 12 bashyinguye mu rwibutso rwo ku Irebero, hongeweho urutonde rw’amazina y’abandi icyenda na bo bazajya bibukwa kubera uruhare bagize rwo kurwanya akarengane, no kwerekana ibitekerezo byabo bidashingiye ku ivangura n’amacakubiri byarangaga Leta y’icyo gihe.

Abayobozi batandukanye bitabiriye iki gikorwa
Abayobozi batandukanye bitabiriye iki gikorwa
Mukama Abasi
Mukama Abasi

Kurikira ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka