Rulindo: Abarokotse Jenoside barashimira IPRC Tumba yabahaye urumuri

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Mirenge inyuranye igize Akarere ka Rulindo, barashimira abayobozi, abakozi n’abanyeshuri ba IPRC Tumba, bakomeje kubagezaho umuriro hifashishijwe imirasire y’izuba, bakemeza ko ari ukubakura mu mwijima bajyanwa mu rumuri.

Uwo bahaye umuriro bamugeneye n'ibiribwa
Uwo bahaye umuriro bamugeneye n’ibiribwa

Ni ibyo batangaje ku wa Kane tariki 11 Mata 2024, mu gikorwa cyo gutaha ku mugaragaro umuriro w’amashanyarazi wagejejwe mu miryango 20 y’Abarokotse Jenoside itishoboye, yo mu Mirenge ya Ntarabana, Cyinzuzi, Masoro na Kinihira, iyo miryango inagenerwa ibiribwa n’ibiryamirwa.

Kugeza umuriro ku miryango y’Abarokotse Jenoside ni igikorwa ngarukamwaka cya IPRC Tumba, aho abo banyeshuri bifashishije ubumenyi bakura mu masomo bahabwa niryo shuri, bamaze kugeza umuriro ku miryango 85.

Mu bahawe umuriro baganiriye na Kigali Today bo mu Kagari ka Kajevuba mu Murenge wa Ntarabana, bavuga ko batewe ibyishimo n’uwo muriro, nyuma y’uko babaga mu kizima .

Uwitwa Yankurije Marcienne ati “Ejo nanyuze ahantu mbona baracanye ndibaza nti ese aba bantu ko bacanye inkwi mu mvura habaye iki, ngeze iwabo mbona ni umuriro, ndikanga nti ibi byaje ryari, nti none se n’iwanjye byaba byagezeyo! Ngenda niruka, mu kugera mu rugo nsanga bancaniye, ibyishimo byandenze ubu twaraye twicaye twishimira umuriro”.

Igikorwa cyo kwibuka muri IPRC Tumba cyitabiriwe n'abanyeshuri ndetse n'abaturiye iryo shuri
Igikorwa cyo kwibuka muri IPRC Tumba cyitabiriwe n’abanyeshuri ndetse n’abaturiye iryo shuri

Arongera ati “Njye yankurije Marisiyana, kwishima kwanjye kwandetse numva n’iyo napfa nahita njya mu ijuru, twiberagaho nk’abari mu kato tukabona bwije bugacya. Ntabwo twari tuzi ko abayobozi batuzi, nta cyerekezo cy’ubuzima twari dufite, aba banyeshuri n’abayobozi babo baradutunguye, nari narihebye ariko icyizere cy’ubuzima cyagarutse”.

Bizimungu Jenvier wiciwe abavandimwe 13 muri Jenoside, ati “Muri aya matariki iyo nibutse ibyambayeho ndarira, kuko niciwe abantu 13, FARG irangoboka iranyubakira bampa n’inka ariko abagizi ba nabi barayica”.

Arongera ati “Ndabashimira murampojeje bana banjye, mfite agaterefoni kashiragamo umuriro nkajya gusaba none byakemutse ndi kuyicomeka iwanjye, na radio ngacomekaho nkumva amakuru, Imana ibakomeze munkuye mu mwijima”.

Rutanga Dieudonné, umunyeshuri uhagarariye abandi muri IPRC Tumba, avuga ko nubwo abenshi mu biga muri iryo shuri Jenoside yabaye bataravuka, bafite umutima wo gutanga umusanzu wabo mu kubaka ibyo Jenoside yangije nyuma y’uko babwiwe amateka.

Bamwe mu bayobozi b'amashuri Makuru y'Ubumenyingiro baje kwifatanya na IPRC Tumba
Bamwe mu bayobozi b’amashuri Makuru y’Ubumenyingiro baje kwifatanya na IPRC Tumba

Ni ho bahera ngo bafasha abatishoboye cyane cyane abarokotse Jenoside, kandi baharanira kubaka Igihugu kitarangwamo ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati “Biba abenshi muri twe twari tutaravuka, ababyeyi bacu n’abayobozi badusobanurira amateka ya Jenoside tukumva tugomba kwishyira hamwe tukagira uruhare rwo kubaka Igihugu cyacu, ari ko dusura imiryango yagiye ikuramo ibikomere ikeneye guhumurizwa, kugira ngo be guheranwa n’agahinda. Byose bitwigisha gukora uko dushoboye duharanira ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itagaruka”.

Nizeyimana Théophile, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntarabana, asanga ibikorwa bya IPRC Tumba, bifasha abaturage kugana iterambere.

Avuga ko kuba abaturage bavuye mu mwijima bagashyirwa mu mucyo, ari kimwe mu bibafasha gukomera no kwiyubaka, nyuma y’ingaruka zitandukanye z’ibibazo batewe na Jenoside.

Umuyobozi wa IPRC Tumba, Eng. Mutabazi Rita Clémence
Umuyobozi wa IPRC Tumba, Eng. Mutabazi Rita Clémence

Umuyobozi wa IPRC Tumba, Eng. Mutabazi Rita Clémence, na we aragaruka kuri urwo rumuri rwagejejwe ku barokotse Jenoside, ati “Twaratekereje tubona mu gihe cyo kwibuka hari urumuri rw’icyizere rutangwa, dusanga abacitse ku icumu rya Jenoside, iyo bari mu mwijima baba bigunze, dusanga tugomba kugira icyo dukora. Ubuyobozi bw’ishuri, abakozi n’abanyeshuri twishakamo ubushobozi tujya gutanga urumuri mu mirenge itandukanye”.

Nyuma yo gutaha ku mugaragaro icyo gikorwa cyo guha umuriro imiryango y’abarokotse Jenoside, batanga n’ibiribwa ndetse n’ibiryamirwa kuri iyo miryango, icyo gikorwa cyasojwe n’umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, aho abanyeshuri muri IPRC Tumba n’abaturiye iryo shuri bahawe ikiganiro ku mateka ya Jenoside n’uburyo yahagaritswe.

Uwo muhango wo kwibuka wabereye muri IPRC Tumba, witabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith n’abandi bayobozi batandukanye, icyo kiganiro cyatanzwe na Hon Francis Kaboneka, aho yibukije abitabiriye icyo gikorwa guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda, wo musingi Igihugu cyubakiyeho.

Umuriro watanzwe ni uwifashisha imirasire y'izuba
Umuriro watanzwe ni uwifashisha imirasire y’izuba
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka