Banki ya Kigali yibutse abari abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Banki ya Kigali (BK) yibutse abari abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ari na ko yifatanyaga n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bunamiye abari abakozi ba BK bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Bunamiye abari abakozi ba BK bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatanu tariki 12 Mata 2024, kibimburirwa no kunamira ndetse no gushyira indabo ku rwibutso rwa BK, rukaba ari urukuta rwanditseho amazina 15 y’abari abakozi bayo, ruri ku cyicaro cy’iyo banki mu Mujyi wa Kigali.

Icyo gikorwa cyakurikiranye no kujya ku rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, ruruhukiyemo imibiri irenga ibihumbi 250 y’Abatutsi bagiye bicirwa hirya no hino mu Mujyi wa Kigali mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho abakozi ndetse n’inshuti za BK bunamiye bakanashyira indabo aharuhukiye iyo mibiri.

Hakurikiyeho ibiganiro byagiye bitangwa n’abantu baturutse mu nzego zitandukanye, ahanini byibanze ku kwerekana uko Jenoside yagiye itegurwa guhera muri za 1960 kugera ubwo yashyirwaga mu bikorwa mu 1994.

Uhagarariye imiryango y’abari abakozi ba BK bibukwaga, yashimiye iyo banki uburyo yakomeje kugenda ibaba hafi muri gahunda zose zo kwibuka abavandimwe babo bishwe bazira uko bavutse, mu rwego rwo gukomeza kubaha icyubahiro ndetse no gufata mu mugongo hamwe no gukomeza abarokotse.

Abakozi ba BK bunamiye kandi bashyira indabo ku mva aharuhukiye imibiri y'abarenga ibihumbi 250 mu rwibutso rwa Kigali
Abakozi ba BK bunamiye kandi bashyira indabo ku mva aharuhukiye imibiri y’abarenga ibihumbi 250 mu rwibutso rwa Kigali

Mu buhamya bw’umwe mu bakozi bamaze imyaka 13 bakorera BK, Jean Claude Nkurayija warokokeye mu Karere ka Ruhango ari na ho hari iwabo, yagaragaje ko batangiye kujya batotezwa na mbere y’uko Jenoside ishyirwa mu bikorwa, kuko bajyaga bahagurutswa mu ishuri bakabazwa ubwoko bwabo, ku buryo Jenoside yagiye kuba bazi neza icyo bazira.

Ati “Ku musozi wacu wa Mayunzwe kugeza mu matariki 23 nibwo ubwicanyi bwatangiye neza, ariko na mbere yaho gato abantu bari batangiye guhungira hamwe bashaka uburyo bakwirwanaho. Ibitero byazaga ntabwo byari bigambiriye kwica mbere, byagaragara nk’aho bagambiriye kwishakira inka zo kurya n’ibindi, ariko abantu baza kugira ubwoba babona ko bitazashoboka, bamwe bafata inzira bahungira mu Byimana kuri Paruwasi, hari umupadiri witwaga Ndagijimana Joseph w’Umurundi arabirukana, barakubirana baragaruka.”

Akomeza agira ati “Igitero cyateye kwa Sogokuru ubyara mama, marume wari ukiri muto afite nk’imyaka 25, agenda agisanga agira ngo arebe ko yarengera abandi bari bari mu nzu, bahise bamufata bamwicira imbere y’amarembo. Abatwa bari bari kumwe baramufata bamuvanamo umutima barawutwara. Abandi bantu babishe ku itariki 24 ku cyumweru, bafashe umusozi w’iwacu bafata abantu benshi babavana aho bari bihishe babazamura umusozi, ubu tuhita kuri Karivariyo, hari urutare bajyaga kubiciraho.”

Ngo nyuma y’iminsi nk’ibiri barimo kwicira kuri uwo musozi haje kunuka cyane, maze abicanyi bigira inama yo kudakomeza kuhicira, ahubwo batangira kujya bashyira abantu mu misarani ndetse no mu byobo byari byaracukuwemo amatafari.

Beata Habyarimana avuga ko kwibuka ari ngombwa
Beata Habyarimana avuga ko kwibuka ari ngombwa

Umuyobozi Mukuru wa BK Plc Group, Beata Habyarimana, yavuze ko kwibuka ari ngombwa kuko ari kimwe mu bizafasha Abanyarwanda, by’umwihariko abakozi ba BK kumenya amakuru.

Ati “Ndabibwira bagenzi banjye muri BK, abenshi ni urubyiruko, iyo utabashije kuzirikana amateka agaragaza ivangura n’amacakubiri, urwango, gutoranya no kwica ngo wumve neza ibyabaye muri u Rwanda mu gihe cy’imyaka irenga 30, kugeza Jenoside ya 1994 ibaye, ushobora kumva ibirimo kubera muri RDC ukumva bidakabije, ushobora kumva imvugo z’urwango zivugwa mu Karere kacu k’Afurika y’Iburasirazuba ukaba wabyumva bihita bigenda.”

Akomeza agira ati “Ni ngombwa kwibuka no gusobanukirwa, iyo udafashe umwanya wo kubisobanukirwa neza ushobora kubona Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika apfobya Jenoside bigahita. Iyo utasobanukiwe ko ari aho byaheraga, bahagurutsa abana mu mashuri abanza kugira ngo babakomere, cyangwa ngo usobanukirwe ko abantu bahungaga umunota ku wundi, ntabwo washobora gukumira iby’uyu munsi. Kwibuka ni ikintu kiri ngombwa, no kwifuza gusobanukirwa ibyabaye.”

Mu bari abakozi ba BK bazize Jenoside yakorewe Abatutsi uko bibukwa ari 15, harimo umwe utarabona umuvandimwe n’umwe wo mu muryango we, ari na ho ubuyobozi bwa BK busaba uwaba yari afite umuvandimwe cyangwa inshuti azi yahakoraga yishwe muri Jenoside, akaba atazi amakuru ye yakwegera ubuyobozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka