Nyamasheke: Babiri bafunzwe bakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside

Abagabo babiri batuye mu Karere ka Nyamasheke bafunzwe bakekwaho kuvuga amagambo mabi ahembera ingengabitekerezo ya Jenoside.

Aba abagabo bakaba bafashwe kuri uyu wa 09 Mata 2015, umwe akaba ari umuturage wo mu Murenge wa Bushenge undi akaba umukozi ku Karere ka Nyamasheke ushinzwe gukurikirana ibihingwa ngengabukungu.

Bombi bashinjwa kuba hari amagambo bavuze agamije amacakubiri mu Banyarwanda muri iki gihe Abanyarwanda bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 21.

Bivugwa ko Bikorimana Francois ukomoka mu Murenge wa Bushenge, yafashwe n’abasikare yasinze ku isoko rya Bushenge bakamusaba ko ataha kuko yashoboraga guteza umutekano muke, bamara kugenda agahita avuga ko abatutsi bazarira amarira aruta ayo barize.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa, by’agateganyo, w’Umurenge wa Bushenge, Anne Marie Dukuzumuremyi, avuga ko nyuma y’ayo magambo , umuyobozi w’akagari yamusanze mu biganiro amusobanuza niba ibyo yumvise ari byo, Bikorimana abisubiramo uko yabivuze, ni bwo bahamagaje abashinzwe umutekano baramutwara.

Agira ati “Umuyobozi w’akagari atuyemo yamusanze mu biganiro amubaza niba koko ibyo bamuvugaho ari ukuri, undi abisubiramo avuga ngo ‘abatutsi bazarira aruta ayo barize’, duhita tubimenyesha abashinzwe umutekano, baramutwara”.

Harerimana Prophile ukora ku karere ashinzwe ibijyanye n’ibihingwa ngengabukungu, we yafunzwe nyuma y’uko ngo hari amagambo yavugiye mu kabari ashaka kwerekana ko ngo abatutsii ari bo bari bazi guhinga kawa ngo kuko bakoreshaga uburetwa abahutu.

Harerimana kandi ngo yongeyeho n’andi magambo apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi avuga ko ngo abatutsi bagombaga kwica abahutu ku wa 07 Mata 1994 abahutu bakabatanga.

Iri fungwa ry’aba bagabo bombi ryemezwa na Polisi y’Igihugu, ikemeza ko bagikora iperereza ku byaha bashinjwa.

Spt Hitayezu Emmanuel, umuvugizi wa polisi mu Ntara y’uburegerazuba agira ati “ aba bombi barafunze turacyakora iperereza ku byo bashinjwa”.

Aba bagabo bombi baramutse bahamwe n’ibyaha byo guhakana no gupfobya jenoside yakorewe abatutsi bashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 5 kugera ku myaka 7 nk’uko biteganywa n’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka