Abanyarwanda batuye mu Buholandi barahiye ko ntawe uzabavugira amateka uko atari

Abanyarwanda batuye mu Buholandi baravuga ko amateka mabi y’igihugu cyabo yabigishije kumenya ikiza n’ikibi, bakaba biyemeje kubaka u Rwanda mu cyerecyezo cy’iterambere bashaka kandi ngo nta we bazemerera ko agoreka amateka y’igihugu cyabo ukundi, haba mu kuyavuga cyangwa kuyaha umurongo.

Ibi byavuzwe n’Abanyarwanda bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi muri kaminuza ya UNESCO IHE, iri mu Mujyi wa Delft mu Buholandi cyabaye kuwa 7 Mata, 2015.

Babanje gufata umunota wo kwibuka. Imbere ibumoso ni Ambasaderi Karabaranga Jean Pierre, uhagarariye u Rwanda mu Buholandi.
Babanje gufata umunota wo kwibuka. Imbere ibumoso ni Ambasaderi Karabaranga Jean Pierre, uhagarariye u Rwanda mu Buholandi.

Abanyarwanda baba mu Buholandi bitabiriye iki gikorwa bavuze ko bafite ishema ryo kuba bahurira hamwe bakibuka amateka yabo nubwo arimo amabi yageze ku ndunduro ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ariko kandi ngo kuba ubu bafite igihugu cyiza kandi gishyize hamwe ni ishema bagendana aho bari hose.

By’umwihariko, Abanyarwanda biga muri UNESCO IHE bashimangiye ko ubu bakataje mu gushaka ubumenyi buzakomeza gufasha igihugu cyabo kuva mu bibazo by’inzitane rwaroshywemo n’imiyoborere mibi yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakore Abatutsi.

Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza ya UNESCO IHE avuga ko bazakomeza kwifatanya n'Abanyarwanda mu kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza ya UNESCO IHE avuga ko bazakomeza kwifatanya n’Abanyarwanda mu kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubu ariko ngo basanga inzego z’ubutabera, ubumwe n’ ubwiyunge bw’Abanyarwanda ndetse na gahunda zitandukanye z’iterambere ngo ziri kuzahura igihugu kikaba kigeze ku ntera ibatera ishema.

Mu bitabiriye iyi mihango harimo Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu, abigayo nk’abanyeshuri bazataha iwabo, abanyamahanga b’inshuti z’u Rwanda, abayobozi n’abarimu muri Kaminuza ya UNESCO IHE na ambasaderi Karabaranga Jean Pierre uhagarariye u Rwanda mu Buholandi.

Aba ni abanyeshuri ba Kaminuza ya UNESCO IHE. N'abanyamahanga bari baje gufata mu mugongo bagenzi babo b'Abanyarwanda mu kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Aba ni abanyeshuri ba Kaminuza ya UNESCO IHE. N’abanyamahanga bari baje gufata mu mugongo bagenzi babo b’Abanyarwanda mu kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ambasaderi Karabaranga yasobanuye ko abakoze Jenoside n’ababashyigikiye ubu bashishikajwe cyane n’ibikorwa bigamije kuyihakana, kuyipfobya no gusibanganya ibimenyetso byayo, ibyo kandi ngo akaba ari byo bigize ibyiciro byose byo gukora Jenoside.

Yagize ati “Intego y’abakora Jenoside iba ari ukwica ukamaraho, warangiza n’abayirokotse ukabahindura ubusa. Ubu rero abakoze Jenoside n’ababashyigikiye bazi ko batagishobora kwica abantu ukundi ariko bafite umurindi mu guhakana no gupfobya kugira ngo bahindure ubusa abo bishe n’abarokotse.”

Amb Jean Pierre Karabaranga, yabwiye imbaga yari ihari ko abakoze Jenoside ubu bazi ko nta bushobozi babona bwo kongera gukora amahano bakozi ariko ko bafite umurindi mu guhakana no gupfobya kugira ngo bahindure ubusa abo bishe n'abarokotse.
Amb Jean Pierre Karabaranga, yabwiye imbaga yari ihari ko abakoze Jenoside ubu bazi ko nta bushobozi babona bwo kongera gukora amahano bakozi ariko ko bafite umurindi mu guhakana no gupfobya kugira ngo bahindure ubusa abo bishe n’abarokotse.

Ambasaderi Karabaranga yasabye Abanyarwanda n’ inshuti z’u Rwanda gukomeza guhuriza hamwe imbaraga zo kubaka igihugu, bakarwanyisha ukuri buri wese wagerageza kubahindurira amateka kuko ari yo nkingi yonyine izatuma bubaka umuryango Nyarwanda ukomeye udashobora kongera kumenerwamo n’abashaka kubiba amacakubiri n’ubwicanyi.

Ambasaderi Karabaranga yasoje yibukije ko u Rwanda rwaciye mu bibi n’ubwicanyi ndengakamera bwa Jenoside ubu ngo rumaze kuba igihugu gitanga icyizere cy’ishya n’ihirwe, gitanga uburinganire ku bana bacyo bose, gitera intambwe igana imbere ahamya ko aho u Rwanda rwavuye rutazigera ruhasubira ukundi.

Bari bakurikiye ubona bashishikajwe no gusobanukirwa ibya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bari bakurikiye ubona bashishikajwe no gusobanukirwa ibya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abayobozi ba kaminuza UNESCO IHE bifatanyije n’Abanyarwanda muri iki gikorwa barimo Professor Stefan Uhlenbrook wungirije umuyobozi mukuru na Guy Beaujot uyigishamo bashimangiye ko bazahora bashyigikira ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, basaba ko abatuye isi yose bakwamagana abahakana n’abapfobya Jenoside ku giti cyabo n’ibigo nka BBC yayikozeho filimi, basaba ko abafite imigambi nk’iyo bose bakwiye kubiryozwa.

Mu gihugu cy’Ubuholandi biteganyijwe ko bazakomeza kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu muhango wo kwibuka uzabera mu Mujyi wa La Haye ku wa 11 Mata muri hotel Carlton uzakurikirwa n’ijoro ry’icyunamo kuri "Church of our Saviour".

Abanyarwanda n’inshuti zabo kandi barateganya guhurira muri Kaminuza ya Enschede n’iya Wageningen bagakomeza kwegerana bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Abobanyarwanda babere abandi icyitegererezo bashaka guhakana nogupfobya genocide mureke abazi amate neza badusobanurire

Niyonagize alphonse yanditse ku itariki ya: 9-04-2015  →  Musubize

Mubyukuri jenoside,nkatwe tukiribato ,benshitwavutse nyumayayo dukenera kumenya byinshikuriyo,Government y’uRwanda,ikaze gushyiraho isomo mumashuri y’ isumbuye, ryigisha jenoside icyaricyo,hagamijwe kuyirwanya byimazeyo. iyo yari IDEA Yajye murakoze.

LEWIS yanditse ku itariki ya: 9-04-2015  →  Musubize

nabonye abanyarwanda aho bari hose bifashanyije n’abari mu Rwanda kwibuka kandi ubona babyitabiriye ari benshi cyane

michelle yanditse ku itariki ya: 8-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka