Abanyeshuri biga CST na CMHS basura inzibutso kugira barwanye abapfobya
Abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda, mu ishami y’Ubumenyi n’ikoranabuhanga (CST) n’iry’ubuvuzi (CMHS) barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994 bavuga ko bagira gahunda yo gusura inzibutso kugira ngo bamenye amateka abafasha guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi.
Basura urwibutso rwa Komini Rouge mu Karere ka Rubavu ku wa 08 Mata 2015, Nshimiyimana Aléxis ukuriye AERG muri CST na CMHS avuga ko bashyize imbere kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi ubu bakoresha ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga.
Nshimiyimana avuga ko kugira ngo bahangane n’abapfobya Jenoside ari byiza gusura inzibutso no kumenya amateka yagiye aranga ahantu hatandukanye arebana na Jenoside.
Mu Karere ka Rubavu ngo niho Jenoside yateguriwe ndetse iranahageragerezwa mbere y’uko ishyirwa mu bikorwa mu Rwanda, bitewe n’uko benshi mu bayiteguye bavukaga mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi.
Kabanda Innocent ukuriye Ibuka mu Karere ka Rubavu avuga ko kubera uburyo Jenoside yateguriwe ikanageragerezwa muri Gisenyi bamwe bacyeka ko nta barokotse Jenoside bahari, akavuga ko bariho kandi bacyeneye ababegera bakabahumuriza.
Kagemanyi Leonard, umuyobozi ushinzwe abakozi muri CMHS ahamagarira abanyeshuri biga muri Kaminuza guharanira imbere heza bahangana n’abapfobya Jenoside akanabizeza ko bizagerwaho, kuko n’abafaransa batangiye kwemera kugaragaza amabanga y’ibyakozwe kuva 1990-1994.
Urwibutso rwa Komini Rouge rushyinguyemo imibiri y’abatutsi n’abandi bitandukanyije n’abicanyi 4613, uretse ko uyu mubare atari wo wari witezwe kuhashyingurwa kuko hari imibiri itaraboneka yashyizwe ahantu hatazwi.
Abanyamuryango ba AERG biga muri CST na CMHS bageneye urwibutso rwa Komini Rouge inkunga y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100. Ni ubwa kabiri aba banyeshuri basuye Akarere ka Rubavu kuko muri 2014 bari basuye urwibutso rwa Kanzenze.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|