Bitare: Kubera gusenyera umugozi umwe, bahungiye i Burundi nta mututsi uhatuye wari wicwa
Bamwe mu batuye mu Kagari ka Bitare ho mu murenge wa ngera mu Karere ka Nyaruguru barokotse jenoside yakorewe abatutsi, bavuga ko kugeza tariki ya 20 Mata 1994 ubwo bahungiraga mu gihugu cy’Uburundi ngo nta mututsi wari utuye kuri uwo musozi wari wakishwe.
Abarokotse Jenoside batuye i Bitare bakavuga ko abatutsi baguye kuri uyu musozi ari abari bageze mu zabukuru banze guhunga, ndetse n’abaje bahahungiye bagasanga abandi barahavuye bahungira i Burundi.
Bakomeza bavuga ko kuva kera kose ngo bahoze basenyera umugozi umwe ku buryo ngo mu gihe cya jenoside bishyize hamwe maze biyemeza kurwanya interahamwe zabateraga ku musozi wa Bitare, ndetse banatabara abaje babahungiyeho baturutse muri paruwasi ya Kibeho, iya Cyahinda ndetse n’iya Karama nyuma y’uko zisenywe.
Ibi kandi abatuye i Bitare bavuga ko byatangiye kuva kera kuko ngo nta munyabitare wumvaga ko hari akaga kagera kuri mugenzi we.
Niyizurugero Jean, utuye mu Kagari ka Bitare, avuga ko kwirwanaho kwabo byatumye nta nterahamwe zibasanga ku musozi batuyeho, ko ndetse n’abaje babahungiyeho baturutse mu bindi bice na bo babatabaye maze ngo bakabahungana bakabageza i Burundi.
Ati “Abantu baturutse za Cyahinda na Kibeho, interahamwe zibatema imihoro ivuga, tubabonye hepfo hariya mu kabande tuti nimureke dutabare bariya bantu ni abacu. Turamanuka turiyahura turwana n’ababatemaga, abashoboka turabatabara gusa hari abari bamaze gupfa birumvikana”.
Karengera Tharcisse na we utuye mu Kagari ka Bitare avuga ko kwirwanaho kw’abahatuye ari ibya kera, kuko ngo no mu bihe bya mbere ya 1994 ubwo abatutsi batotezwaga nabwo ngo birwanyeho kandi bakabasha kurokoka.
Ati “Kuva kera twamye twirwanaho, ariko byose bigaterwa n’urukundo hagati yacu, rwo kumva ko mugenzi wawe atagira ikibazo urebera, ko ahubwo wakwemera ukahagwa nawe”.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois, avuga ko ubu butwari bukwiye kuranga buri Munyarwanda, ariko cyane cyane abakiri bato.
Ati “Aha dukwiye gukuramo isomo ryo gushyira imbaraga hamwe, kutirebaho ubwawe kandi tukitangira abandi ariko cyane cyane bigahera mu bakiri bato”.
Kubera ubutwari bwaranze abatuye mu Kagari ka Bitare, muri aka kagari hashyizwe ikimenyetso cy’ubutwari, mu Kibaya cya Demari ahakunze kubera imirwano y’abanyabitare n’ababaga babateye.
Charles RUZINDANA
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|