Amajyaruguru: Umutekano w’abacitse ku icumu rya Jenoside uhagaze neza ugereranyije no mu myaka ishize

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru buratangaza ko nyuma y’iminsi itatu ishize icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 gitangiye nta gikorwa na kimwe gihungabanya umutekano w’abarokotse Jenoside kikiragaragara mu Ntara y’Amajyaruguru yose.

Mu myaka yashize, hari ibikorwa byibasiraga abarokotse Jenoside muri iki gihe cyo kwibuka birimo guhohoterwa no kubwirwa amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside.

Nko mu Karere ka Musanze umwaka ushize umukarasi wo muri Gare yabwiye umushoferi wacitse ku icumu ko Umututsi nka we atarakwiriye kuba agikorera muri Gare ya Musanze.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime yabwiye Kigali Today ko yishimira ko nta kibazo na kimwe cy’umutekano muke ku barokotse Jenoside kirangwa mu ntara ayobora.

Agira ati “Nta case (ikibazo) y’umutekano muke w’abacitse ku icumu dufite, ahandi turumva ko hari ibiraro byatwitse… ariko twe turishimira ko nta ngengabitekerezo ya Jenoside iragaragara mu Majyaruguru atari hano mu Karere ka Musanze gusa by’umwihariko nta mutekano w’uwacitse ku icumu wahungabanye.”

Icyakora, ngo hari umuntu wo mu Murenge wa Cyuve, washyize urufunguzo rufungura inzoga mu gaseke ko gukusanyizwamo inkunga yo gufasha abacitse ku icumu aho gushyiramo amafaranga.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru yemeza ko kuba nta bibazo nk’ibya mbere bigaragara muri iki cyunamo bishimangira ko imyumvire yahindutse kandi n’abitabira ibiganiro ngo bariyongereye ugeranyije n’ikindi gihe ndetse barimo no kwitabira gufasha abarokotse Jenoside batishoboye.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka