Tanzaniya yunamiye abazize Jenoside mu Rwanda

Igihugu cya Tanzaniya cyamanuye amabendera kugera hagati kandi cyifatanya n’Abanyarwanda batuyeyo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, mu gikorwa cyabereye ahitwa Mlimani City Centre muri kaminuza ya Dar-Es-Salaam, ku gicamunsi cyo ku wa 08 Mata 2015.

Iki gikorwa cyatumye amashuri amwe mu Mujyi wa Dar-Es-Salaam akinga imiryango ngo abanyeshuri bajye gusobanurirwa uko Jenoside yateguwe, uko yagenze n’aho u Rwanda rugeze ruhangana n’ingaruka zayo.

Ibendera rya Tanzaniya, iry'u Rwanda n'ay'ibindi bihugu yamanuwe kugera mu gice mu rwego rwo kwifatanya n'u Rwanda kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi.
Ibendera rya Tanzaniya, iry’u Rwanda n’ay’ibindi bihugu yamanuwe kugera mu gice mu rwego rwo kwifatanya n’u Rwanda kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi.

Cyari cyitabiriwe kandi n’abanyacyubahiro barimo abahagarariye u Rwanda muri Tanzaniya, abakorera Umuryango w’Abibumbye (UN), abakozi n’abacamanza mu rukiko TPIR rucira imanza bamwe mu bakoze Jenoside mu Rwanda, n’abayobozi bakuru muri Leta ya Tanzaniya bari bakuriwe na Minisitiri Harrison Mwakyembe, ushinzwe ibikorwa bya Afurika y’Uburasirazuba muri Guverinoma ya Tanzaniya.

Uretse abo kandi, hari hari n’abambasaderi batandukanye bahagarariye ibihugu byabo muri Tanzaniya ndetse n’Umuhuzabikorwa w’Amashami y’Umuryango w’Abibumbye akorera muri icyo gihugu.

Reba icyo gikorwa mu mafoto

Abanyeshuri bitabiriye iki gikorwa ngo bigire ku mateka y'u Rwanda.
Abanyeshuri bitabiriye iki gikorwa ngo bigire ku mateka y’u Rwanda.
Abitabiriye ibikorwa byo kwibuka bateze amatwi ibiganiro byo kwibuka.
Abitabiriye ibikorwa byo kwibuka bateze amatwi ibiganiro byo kwibuka.
Minisitiri Dr. Harrison Mwakyembe na ambasaderi w'u Rwanda muri Tanzaniya; Eugene Kayihura bafashe urumuri rw'icyizere.
Minisitiri Dr. Harrison Mwakyembe na ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzaniya; Eugene Kayihura bafashe urumuri rw’icyizere.
Abitabiriye kwibuka Jenoside bafite urumuri rw'icyizere cy'ubuzima bw'ejo hazaza h'u Rwanda, ah'akarere n'aha Muntu muri rusange.
Abitabiriye kwibuka Jenoside bafite urumuri rw’icyizere cy’ubuzima bw’ejo hazaza h’u Rwanda, ah’akarere n’aha Muntu muri rusange.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ibibintu nibyo kwishimirwa cyane cyane nkigihugu duturanye giha agaciro inzirakarengane ziciwe muri genocide yakorewe abatutsi mu rda nahandi bizahagera Thz Tzd

zaidi yanditse ku itariki ya: 10-04-2015  →  Musubize

nukuri Tanzania yagize neza kuko urubyiruko rwomuri zakaminuza nibobayobozi bejo hazaza bakwiye kumenya genocide yakorewe abatutsi kugirango bazabashe kuyikumira itazongera ukundi.
never agen

alias jonh yanditse ku itariki ya: 9-04-2015  →  Musubize

bakoze neza gufatanya natwe kwibuka kandi ibi byerekana ko isi yahagurukiye abashaka guhakana ku buryo jenoside itakongera kuba ahandi ku isi

murigande yanditse ku itariki ya: 9-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka