Kamonyi: Ntiyumviye amabwiriza ya Mwishywa we wari umuyobozi, arokora abatutsi barindwi

Munyandamutsa Hamada, akaba nyirarume wa Jean Paul Akayesu wari Burugumesitiri wa Komini Taba, yanze gushyigikira akarengane kakorerwaga abatutsi maze yirengagiza amabwiriza yo kwica abatutsi yatangwaga n’ubuyobozi, ahisha abamuhungiyeho barindwi kandi bose bararokoka.

Uyu musaza uvuga ko avukana na nyina wa Akayezu, Jenoside yakorewe abatutsi ikaba yarabaye atuye muri Komini Taba yayoborwaga n’Akayesu, ngo ntiyigeze ashyigikira icyemezo cyo kugirira nabi abatutsi bitewe n’uko yari asanzwe azi akarengane ko gutotezwa kuko n’idini isengeramo ya Isilamu yari yarabujijwe uburenganzira mu gihugu.

Munyandamutsa Hamada ngo yanze kumvira Burugumesitiri Akayesu ahisha abatutsi bahigwaga n'interahamwe.
Munyandamutsa Hamada ngo yanze kumvira Burugumesitiri Akayesu ahisha abatutsi bahigwaga n’interahamwe.

Ikindi kandi ngo na we yari afite umugore w’umututskazii akaba yaragiye gusaba Burugumestiri ngo amuhe Indangamuntu yanditsemo ko ari umuhutu, akamwangira.

Ubwo ngo hari umuvandimwe w’umugore we wari wamuhungiyeho n’abandi bana batanu yasigiwe n’umugabo waturutse i Kigali, bose arabahisha kugeza jenoside ihagaritswe n’Ingabo z’Inkotanyi.

Munyandamutsa avuga ko Akayesu yakubiye ku nyungu ze zo kwanga kubura ubuyobozi agashyigikira jenoside.

Ngo Jenoside igitangira yabanje kugaragara nk’udashyigikiye ubwicanyi kuko yahamagariye abaturage kujya gukumira Interahamwe zaturukaga mu cyahoze ari Komini Runda, bakazibuza kwinjira muri Taba.

Ariko ngo nyuma yaje kujya i Murambi gukorana inama n’abayobozi bakuru, agaruka ashyigikiye umugambi wo kwica abatutsi afatanyije n’izindi nterahamwe ruharwa nk’uwari depite Ruvugama.

Bafatanyaga guhiga abatutsi mu cyaro bakabazana mu modoka bakabashyikiriza abicanyi bari kuri Komini.

Jean Paul Akayezu wari Burugumestiri wa Taba, akaba ari na ho akomoka mu Mudugudu wa Nyirabihanya, ni we muyobozi wa mbere wahamijwe icyaha cya Jenoside n’Urukiko Mpanabyaha rwashyireweho u Rwanda TPIR, akaba yarahanishijwe gufungwa burundu.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

urumuntu wumugabo cyane

zaidi yanditse ku itariki ya: 9-04-2015  →  Musubize

Turagushimira ubwo butwari wagize.thx

NKURUNZIZA yanditse ku itariki ya: 9-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka