Bethesda mu kwibuka, ngo barashaka kuba intwari nka Dawidi, bagasenga nka Daniyeli

Abakristo b’Itorero Bethesda rifite icyicaro gikuru i Gacuriro mu Mujyi wa Kigali, bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi kuri uyu wa 09 Mata 2015 bagendeye ku ntego ibubutsa gusenga no gufasha imitima y’abantu gukomera nk’intwari zivugwa muri Bibiliya Yera.

Bethesda ngo irashaka ko abayisengeramo, by’umwihariko abarokotse Jenoside, bagira kwihangana n’ubutwari mu mibereho yabo, bakigana umwami Dawidi wo mu Bisirayeli, aho Bibiliya (mu gitabo cya 1Samweli7:1-58) ivuga uburyo atatinyaga kugeza ubwo yica indwanyi y’ikirangirire, Goliyati w’Umufilistiya.

Abakristo ba Bethesda bunamiye abazize Jenoside bashyinguwe ku Gisozi.
Abakristo ba Bethesda bunamiye abazize Jenoside bashyinguwe ku Gisozi.

Umushumba w’Itorero Bethesda, Bishop Albert Rugamba, yanamenyesheje abanyetorero, ko kwibuka no gusura urwibutso bitanga imbaraga ku muntu, zo kubasha gutekereza uko atatekerezaga, akanarushaho kwizera no gusenga nk’umuhanuzi Daniyeli (nawe uvugwa muri Bibiliya).

Bishop Rugamba agira inama amatorero gushingira ku kuri kuri ko muri Bibiliya, bakanareka ibizira kugira ngo birinde ibyago. Agira ati “Kuko iyo dusomye Bibiliya, umuntu agomba kuba intwari nka Dawidi, agasenga nka Daniyeli; abakristo nibagerageze kugendera ku byo ijambo ry’Imana rivuga”.

Kwibuka kandi ngo biratuma bamwe mu bakrito bazirikana impamvu bo batishwe muri Jenoside; aho ngo bamara kubishimira Imana nayo ikabishimira, ikabaha Umwuka Wera; urwango no gutekereza kwihorera bikavaho.

Abayobozi b'Itorero Bethesda imbere y'abakristo, mu rugendo rwo kwibuka rwahereye ku rusengero, kugera ku rwibutso rwo ku Gisozi.
Abayobozi b’Itorero Bethesda imbere y’abakristo, mu rugendo rwo kwibuka rwahereye ku rusengero, kugera ku rwibutso rwo ku Gisozi.

Umugiraneza Innocent-Jimmy, ngo yatekerezaga kuzaba umusirikare, akajya yica abantu nk’uko nawe hari abamugize impfubyi.

“Ntacyo byaba bimaze kuvuga ngo urasenga gusa utazi n’isi utuyemo”, Rwego Aline-Colombe nawe usengera muri Bethesda ashimangira ko igikorwa cyo kwibuka kiri mu bifasha umukristo kumenya uburyo yitwara mu buzima busanzwe.

Abakristo bo muri Bethesda bakoze urugendo rwo kujya kwibukira ku Gisozi, babanje kumva ijambo ry’Imana(mu rusengero), aho bigishijwe ko bagomba kugerageza gukira ibikomere “kuko ari byo rufunguzo rwo kugira ikindi kintu cyose umuntu yakora”, nk’uko Pastor Rukundo Octave yabibwirije.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka