Jenoside ntigomba kwitiranwa n’ubundi bwicanye bwabaye hirya no hino-Guverineri Bosenibamwe

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, avuga ko abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagihari ariko nta shingiro bafite kuko Umuryango Mpuzamahanga na Kambanda Jean wayoboraga guverinoma yiyise “Iy’abatabazi” bemeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu rukiko.

Agira ati “Uwari Minisitiri w’Intebe Kambanda uyoboye guverinoma yose yarabyemeje, yarabihamije mu buhamya yatanze mu Rukiko Mpuzamahanga ndetse n’Umuryango Mpuzamahanga uza gufata cyemezo cy’uko hashyirwaho urukiko mpuzamahanga… ibyo byose rero ni ibimenyetso bidashidikanwaho ko Jenoside yateguwe igihe kirekire ikaba idakwiye kwitiranwa n’ubundi bwicanyi bwabaye ku isi ndetse no muri Afurika.”

Guverineri Bosenibamwe Aime ngo abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nta ruvugiro bafite.
Guverineri Bosenibamwe Aime ngo abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nta ruvugiro bafite.

Guverineri Bosenibamwe aganira n’abaturage bo mu Kagari ka Mpenge, Umurenge wa Muhoza tariki 09 Mata 2015 ku kuri ku mateka ya Jenoside yababwiye ko urugamba rwo kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rugikomeza bakaba bagomba kurugiramo uruhare babeshyuza abagoreka ukuri.

Abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi ngo bakoresha cyane muri iki gihe ikoranabuhanga rya murandasi nka facebook, whatspp n’ibindi.

Abaturage baganiriye na Kigali Today bemeza ko na bo bagomba gukoresha ubwo buryo bw’ikoranabuhanga bakavuga ukuri.

Abaturage batari bake bitabiriye ibiganiro byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abaturage batari bake bitabiriye ibiganiro byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iyakaremye Jean Marie Vianney avuga ko uruhare rwe rwa mbere na mbere ari uguhera aho atuye agasobanurira urubyiruko amateka ya Jenoside ndetse no gukoresha ikoranabuhanga anyomoza abahakana Jenoside.

Nirabahizi Zakira wo mu Mudugudu wa Rusagara mu Murenge wa Muhoza na we witabiriye ibiganiro, ashimangira ko nyuma yo gusobanurirwa amateka ya Jenoside ngo azagira uruhare mu kunyomoza abavuga ko habayeho Jenoside ebyiri, abasobanurira ko Jenoside izwi yabaye mu Rwanda yakorewe Abatutsi.

Guverineri Bosenibamwe agaruka ku bikorwa byo gukorana n’umutwe wa FDLR byagaragaye muri ako kagari mu minsi ishize, yabakanguriye kuba maso bakirinda uwabasubiza mu bihe bibi byanyuzemo.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Urakoze Gvn.

Ruka yanditse ku itariki ya: 12-04-2015  →  Musubize

Komera Gvn mukomeze mubabwire.

Ruka yanditse ku itariki ya: 12-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka